Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba,mu Karere ka Gakenke, Mbonyinshuti Isaie yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku mugoroba wo ku wa 29 Mata 2020, akaba akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura no gukurura amacakubiri.
Urwego rw’ igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruravuga ko Mbonyinshuti ubu afungiwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze .
Hari amakuru avugwa ko RIB yari imaze iminsi imukoraho iperereza .Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB Madame Marie Michel Umuhoza yahamije aya makuru agira ati “ nibyo koko Mbonyinshuti Isaie arafunze afungiye I Musanze kuri Station ya Police Muhoza,aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo Ruswa,ivangura ndetse n’amacakubiri ibyo byose ni ibyaha,akurikiranyweho turacyakora iperereza.”