“Guma mu rugo” gahunda ihamye  yo kwirinda COVID19

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Amabwiriza ya Minisitiri w’ Intebe yo ku wa 21 Werurwe 2020 ashyiraho gahunda eshatu z’ingenzi abantu bakwiye kwitaho muri iki gihe duhanganye na COVID19:Kuguma mu rugo,guhana intera  no gukaraba intoki kandi kenshi .

Izi gahunda  nubwo abantu bagerageje kuzikurikiza , bamwe bagaragaza ko batangiye kurambirwa no kuguma mu rugo .Nyamara abakurikiranira hafi iby’ iki cyorezo , bafata gahunda ya guma mu rugo nk’ inkingi ya mwamba mu guhashya ikwirakwiza ry’ iki cyorezo .

Umubyeyi umwe witwa Bazubagira Djaria aherutse gutanga igitekerezo  cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agira ati “igikwiye nuko hafatwa ingamba ubundi abantu bakamenya kubana nayo kuko ingaruka zo kuguma mu rugo nazo ni nyinshi.Abayobozi bakwiye no gutekereza ko guhangana na crise économiques izakurikiraho ko nabyo ari ikibazo gikomeye

Uretse Djaria hari n’abandi benshi bagaragaza ko kuguma mu rugo atari wo muti ahubwo ko Leta ikwiye kwiga uburyo abantu bakora akazi kandi birinda .

K’urundi ruhande ariko impuguke zigaragaza ko izi gahunda uko ari eshatu zashyizweho zuzuzanya kandi ariho ruzingiye  mu guhangana na COVID19 nk’indwara itarabonerwa umuti n’ urukingo.

Akamaro ka gahunda z’ubwirinzi  zashyizweho na Leta   ngo ntigakwiriye kureberwa mu nyungu z’umuntu ku giti cye  ahubwo kwita ku cyagirira abaturarwanda benshi akamaro.

Bwana Mahoro Julien ushinzwe imikoranire n’ itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko kugira ngo abantu basobanukirwe n’akamaro ko kuguma mu rugo bagomba kubanza gusobanukirwa neza nuko coronavirus yandura .Ati “yandura mu buryo bworoshye kandi yirindwa mu buryo bworoshye “

Mahoro  avuga ko mu bihe bisanzwe abanyarwanda bamenyereye kuba bari hamwe kandi kenshi  ari benshi, mu masoko, mu nsengero, mu mashuri , muri bus n’ahandi henshi bahurira .Ngo kuba ibi biri mu muco w’abanyarwanda   byagorana kwirinda Coronavirus mu gihe hatabayeho uburyo bwo kubyirinda , ari naho hazira ku ikubitiro gahunda ya guma mu rugo .

Agira ati “umuntu yanduzwa na mugenzi we  uyirwaye  kandi igihe bahuye cyangwa bari kumwe  amatembabuzi aturuka mu kwitsamura, kuvuga , gukorora akaba yamutarukiraho .Umuntu umwe ashobora kwanduza abantu benshi bitewe n’aho bari muri bus, mu nsengero, mu isoko n’ahandi.

”Kuguma mu rugo rero bikumira  izo gahunda zose zituma  abantu bahura  bikarinda ufite uburwayi kubukwirakwiza ndeste n’ utarandura bikamurinda kuba yahura n’abanduye bakamwanduza nawe akanduza abandi .”

Guma mu rugo yorohereza  abashinzwe  gukurikirana  abanduye ngo bafashwe

Mahoro Julien asobanura ko iyi gahunda ya Guma mu rugo  usibye no gufasha abanyarwanda kutanduzanya hagati yabo, inafasha abashinzwe gukurikirana abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura batarakwirakwiza indwara mu bantu benshi .

Ngo icyo gihe bituma abashinzwe kubakurikirana babasanga aho bari , bagapimwa, ibizamini byagaragaza ko barwaye  bakavurwa .Ngo “icyo gihe bigabanya akazi ku matsinda ashinzwe kubakurikirana kuko  bidasaba kongera kujya gushakisha abo bahuye nabo, kuko aba ari ntabo mu gihe bagumye mu rugo “

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko nubwo abantu basabwa kuguma mu rugo  ari nayo gahunda imaze iminsi yarashyizwemo ingufu, bitabuza abantu gusohoka bitewe n’impamvu zinyuranye .Iyi ni nayo mpamvu nanone isaba abantu ko , igihe bahawe uburenganziira bwo gusohoka mu ngo zabo  bakwiye guhanahana intera  kugira ngo batanduzanya .

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza  ko guhanahana intera nibura metero imwe hagati yabo byakumira kwanduzwa n’amatembabuzi aturuka kuri bagenzi babo banduye igihe bakoroye , bitsamuye cyangwa  bavuga .Gusa ibi byose bikabanzirizwa no gukaraba intoki kandi inshuro nyinshi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *