Neretse: Urukiko Rusesa imanza ruzafata umwanzuro ku bujurire bwe muri Gicurasi

 

Ku wa 27 Gicurasi, ni bwoubutabera b’igihugu cy’u Bubiligi buzafata umwanzuro wa nyuma ku munyarwanda Neretse Fabiani ukurikiranyweho icyaha cya jenoside. Urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli rwari ruherutse kumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Bwana Neretse Fabien wajuririye igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe n’ urukiko rwa rubanda mu Bubiligi

Mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, ni bwo Urukiko rusesa imanza rwo mu gihugu cy’u Bubiligi ruzafata umwanzuro ku bujurire bw’umunyarwanda Nereste Fabiani, uherutse guhamywa  icyaha cya jenoside n’Urukiko rwa Rubanda. Icyo gihe kandi, mu Kuboza 2019,  yari yanahanishijwe igifungo cy’imyaka 25. Kuri uyu wa gatatu, 29 Mata, ni bwo urwo Rukiko rwasuzumaga ikirego rwashyikirijwe ko imyanzuro yafashwe mu rubanza rwe itakurikije amategeko.

Umushinjacyaha mukuru, mu myanzuro ye, yo kuri uyu wa gatatu, avuga ko ubujurire bwa Neretse nta shingiro bifite. Avoka wa Neretse na we, Me Jean Flamme, akaba yasabye igihe kigera ku minsi 15 kugira ngo abe yatanze imyanzuro ye mu rwego rwo gusubiza umushinjacyaha. Biteganyijwe ko urukiko rusesa imanza ruzatanga umwanzuro wa nyuma taliki ya 27 Gicurasi, nk’uko Me Martin Karongozi wunganira abahohotewe yabitangarije ikinyamakuru The New Times .

Bwana Neretse Fabiani, w’imyaka 71, yari yahamijwe ibyaha byinshi by’ubuhotozi n’ubwinjiracyaha bw’ubuhotozi, bihwanye n’ibyaha by’intambara, byakozwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yahamijwe kandi icyaha cya jenoside kubera kuba, mu gihe yakoraga ibyo byaha, yari afite umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi.  Neretse ashinjwa by’umwihariko urupfu rwa Martine Beckers, umugabo we Bucyana Isaie n’umukobwa wabo, biciwe i Nyamirambo, ahazwi nko kuri Tapis Rouge.

Urwego rw’abamwunganira rwahise rushyikiriza Urukiko rusesa imanza ikirego ko ibyemezo byose binyuranyije n’amategeko. Mu byo abavoka be basangaga bigomba guseswa harimo ngo kuba Neretse yarahise atabwa muri yombi urukiko rukimuhamya icyaha. Icyo gihe Me Flamme yagize ati “twemera nta shiti ko itabwa muri yombi rya Bwana Neretse mu gihe cy’iburanisha ritubahirije amategeko (…) Bityo umukiriya wacu agomba kurekurwa vuba na bwangu”

Ku busanzwe ibyemezo by’urukiko rwa Rubanda ntibijuririrwa. Keretse iyo byafashwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ni bwo bisizumwa kandi bigafatwaho umwanzuro n’Urukiko rusesa imanza.

Neretse Fabiani, uretse kuba ari we munyarwanda wa mbere, ni na we muntu wa mbere waburanishijwe akanahamwa n’icyaha cya jenoside imberey’ubutabera bw’igihugu cy’u Bubiligi.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *