REMA yasabye abantu kutajugunya udupfukamunwa twakoreshejwe aho babonye

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu itangazo umuyobozi w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibidukikije REMA Eng RUHAMYA Colette yashyize ahagaragara, iki kigo kirasaba abantu kutajugunya udupfukamunwa twakoreshejwe aho babonye hose kuko dushobora kugira ingaruka ku bantu batandukanye barimo n’abana bato.

Iri tangazo  rigaragaza ko bibujijwe kuvanga udupfukamunwa twakoreshejwe n’indi myanda isanzwe yo mu rugo cyangwa aho abantu bakorera.

Ribuza kandi abaturarwanda kujugunya aho ari ho hose agapfukamunwa kakoreshejwe cyangwa kugatwika,ahubwo bagateganya ibikoresho byihariye dushyirwamo mu buryo bw’agateganyo hirindwa kutuvanga n’indi myanda.

Iri tangazo rigira riti “Mu ngo, mu biro, mu isoko n’ahandi hose hakorerwa imirimo itandukanye, abahaba cyangwa abahakorera bagomba guteganya ahantu hihariye habugenewe hazajya habikwa ibikoresho birimo udupfukamunwa twakoreshejwe”.

Ahabikwa by’agateganyo udupfukamunwa twakoreshejwe, REMA ivuga ko hagomba kuba ari mu ntera ihagije (nibura metero enye) uvuye ahakorerwa indi mirimo cyangwa aharara abantu.

Abaturarwanda barasabwa kwirinda ko ahashyizwe udupfukamunwa twakoreshejwe hakoreshwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, hatabanje gusukurwa n’imiti yabugenewe.

REMA isaba abaturage ko ibikoresho bishyirwamo udupfukamunwa twakoreshejwe, bigomba kuba bidahura n’amazi cyangwa ubuhehere.

Ibikoresho bishyizwemo udupfukamunwa twakoreshejwe bigomba gushyirwa kure y’abana n’undi wese utemerewe kubikoraho kugeza igihe bizahavanwa bijyanwa ahagenewe ikurwaho ryabyo.

Ibikoresho byashyizwemo udupfukamunwa bigomba kubikwa neza kugeza igihe bizakusanyirizwa bikajyanwa ahagenewe kubitunganyiriza.

Itangazo rya REMA rigira riti “Bibaye ngombwa ko udupfukamunwa twakoreshejwe twimurwa tukabikwa ahandi by’agateganyo, ubikora agomba kuba yambaye agapfukamunwa n’uturindantoki (gloves).

Nyamara hari n’abatoragura udupfukamunwa twambawe bakatumesa ngo badukoreshe !

Ubuyobozi bwa REMA busaba abaturage kujya batwara udupfukamunwa twakoreshejwe ku bemerewe kuducuruza igihe cyose bagiye kugura utundi cyangwa igihe bashaka kudukura mu ngo zabo cyangwa aho bakorera. Bashobora no kudushyira mu bigo by’ubuvuzi na za farumasi.

Abemerewe gucuruza udupfukamunwa bose, ibigo by’ubuvuzi birimo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro y’ingoboka na farumasi, ko bagomba gushyiraho ahantu habikwa udupfukamunwa twakoreshejwe tuvuye mu baturage hujuje ibyatangajwe, ari naho tuzakurwa tuya gukurwaho mu buryo butabangamiye ibidukikije.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *