COVID-19: Guma mu rugo igiye gusimburwa na Guma mu mujyi

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Abakorera mu mujyi mu mujyi wa Kigali bataha mu nkengero zawo zibarirwa mu ntara batangiye kwifuza ko uduce batuye twakomekwa ku mujyi wa Kigali, nyuma y’aho amabwiriza mashya ya Guma mu rugo avuga ko nta kurenga intara.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mata 2020, harimo na serivisi zakomorerwe zemererwa gukomeza gukora. Ingingo ya f(6) muri serivise zemerewe niyo yateje imaka hagati y’abatuye mu mujyi wa Kigali n’abawukoreramo bataha mu nkengero yawo.

Iyo ngingo ivuga ko “Gutwara abantu ku buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe hagati mu Ntara gusa”. Naho mu bikomeza gufungwa, ingingo ya e(5) ivuga ko “ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi ntara ikomeza guhagarara”.

Ibi byatumye bamwe mu batuye mu nkengero z’umujyi bawukoreramo bifuza ko ibice batuyemo byakomekwa ku mujyi wa Kigali. Ibyo bice batuye ni iby’uturere twa Kamonyi, Rulindo,Bugesera na Rwamagana.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango.com, Hakuzwumuremyi Joseph yahise yandika kuri Twitter ko hakenewe impinduka, inkengero za Kigali zikomekwa kuri yo. Ati, “Nyuma ya #Covid19 hakwiriye kuzashakwa uko igice cy’ahazwi nka Ruyenzi muri #Kamonyi ndetse n’igice cya #Bugesera byomekwa kuri #Kigali! Nk’ubu amabwiriza mashya abahejeje mu Ntara kandi abenshi bafitanye isano ya bugufi na Kigali! #Rwanda

Umunyamategeko Ibambe Jean Paul yahise amukurira inzira ku murima, amusubiza agira ati, “Biragoye, kereka habaye nk’ibyabaye Crimea hagati ya Russia na Ukraine. Ubwo Umujyi wa Kigali waba ari nka Russia nyine!”

Undi nawe amusubiza agira ati, “Iki gitekerezo ntabwo gishoboka kuko bikozwe gutyo, n’ahandi bakatira bagize ikibazo nk’icyo kibaheza ku kwinjira mu mujyi basaba nabo komekwa ku mujyi, byazarangira igihugu cyose kibaye Umujyi. Ibi rero ntabwo bishoboka ubirebeye muri iyo ndorerwamo, keretse ari indi mpamvu”.

Guma mujyi

Ku rundi rubuga, abaganira bagira bati, “Izi ningaruka zokuva mumurwa ! Igihe cyose uzagume mu murwa n’iyo byagorana ariko si burundu”.

Undi ati, “Njye ubu sinumva ukuntu nemerewe kuva Ruyenzi nkajya ,Muhanga, Ruhango, Huye, Nyamagabe mpaka Kitabi; ariko nkaba ntajya Ruriba mparebesha amaso ngo naba ndenze mu ntara”

Undi nawe amwumvisha ko kutaba mu mujyi uba wamaze kwikatira imbago, maze ati, “ibyo ni ukwikirigita ugaseka ,ubu abakorera muri Kigali bose bataha mu nkengero za Kigali hagomba komekwa kuri Kigali urugero:Ku Muyumbu, Nyakariro ,Nyagasambu muri Rwamagana, Shyorongi n’indi mirenge iri muri Rurindo. Gusa nkekako mu bantu begereye Kigali bazajya bambuka n’amaguru bapimwe COVID19 baze I Kigali, -ariko aka ni agatekerezo kanjye bwite”.

Umwe mu batuye mu karere ka Gicumbi we arabihuhura, asubiza mugenzi we utuye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, amusaba gutuza akemera ko adatuye Kigali, ati, “abatuye mu ntara ni Guma mu rugo, abatuye muri Kigali ni Guma mu mujyi”.

Agira ati, “Waramutse Nshuti,  none se mu mwirondoro wawe uvuga ko utuye he? Ubu se umuntu wa Gatuna ko atuye mu Rwanda ku mupaka neza na Uganda ntabwo uzi ko nawe arebwa na gahunda ya Wijya Uganda kandi ariho asanzwe akorera? Kigali ibarwa nk’izingiro rya coronavirus bityo bakupye amayira ayijyamo n’ayivamo kandi ibyo byonyine bikupa byinshi.

Gusa hari n’aho abantu basanga bizagorana gutandukanya Intara n’Umujyi wa Kigali nk’uko uyu abisobanura, “Umuturage wa Muyumbu ntacyo adahaha I Kabuga, kuva Ku kibiriti kugeza Ku muceri , kandi no muri iyi lockdown nta wigeze abitambika ngo bijya I Kabuga, ubwo se wabitambika n’ingendo zimwe na zimwe zemejwe? Muyumbu ifatanye na Kabuga 100% wabuza abaturage kuyijyamo gute ko n’ubundi bahagendesha amaguru? Cyeretse Kabuga na Masaka nibahita mu ntara na ho”.

Mu bindi inama y’abaminisitiri yakomoreye harimo amasoko, gukora siporo ya wenyine, amahoteri n’amaresitora. Naho ibyakomeje gufungwa ni amashuri n’insengero, imipaka, utubari, ndetse no gutwara abantu ku magare na Moto.

Amabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, akazamara ibyumweru bibiri hagafatwa indi myanzuro.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *