COVID 19: Ihagarara ry’akazi ritunguranye ryakuruye urwikekwe mu bakozi n’abakoresha

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuva Icyorezo cya COVID19 cyagaragara mu Rwanda imirimo imwe n’ imwe yahise ihagarara  nkuko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’ Intebe  agamije gukumira no kurinda iwkirakwira ryacyo.Bamwe mu bakozi bamwe bahagaritswe ku kazi by’agateganyo bavuga ko abakoresha babo babatunguye, ndetse ngo hari n’abo byabaye nk’ urwitwazo  ntibishyurwa amafaranga y’ ibibrarane bari baberewemo  mbere y’uko icyorezo kiza .

Bamwe mu bakozi bahagaritswe by’agateganyo biganjemo abashoferi batwaraga ibinyabiziga,abakozi bo mu mahoteli na za resitora, abakoreraga ibigo byigenga ubu byahagaritse akazi kubera COVID19  ndetse n’abandi  mu nzego zitandukanye.

Bamwe muri bo  bavuga ko nubwo bahagaritswe kubera icyorezo  batishimiye uburyo byakozwemo , hari n’abadafite icyizere ko bazagaruka mu kazi .

Uwitwa Kangeyo [Izina rye twarihinduye ] yakoraga muri imwe muri Hotel mu Mujyi wa Musanze .Agira ati “nagiye kubona mbona boss  anyoherereje ubutumwa bugufi , ati bibaye ngombwa ko akazi kaba gahagaze kubera coronavirus , ubwo ntakazi gahari ntimwirirwe muza ikizaba nyuma ya COVID19 tuzakibamenyesha .”

Kangeyo avuga ko akimara kubona ubwo butumwa yabaye nk’uguye mu kantu .Ubusanzwe akomoka mu Karere ka Ruhango, i Musanze ahaba ku bw’ akazi.We na   mugenzi we bakorana muri Hotel barakodesha .Ati “ nabaye nk’ukubiswe n’inkuba , nibaza ukuntu tumaze amezi abiri tudahembwa, nibaza ukuntu nta n’igiceri cyp guhaha dufite mu nzu, nkibaza  ukuntu ntari bubashe gucika nyir’inzu ntamwishyuye  amezi abiri murimo  numva birancanze.”

Mugenzi we  babana nawe ati “ariko se koko wowe wabonye umuntu uguhagarika ku kazi kuri Telefoni nta n’ inama  akoresheje abakozi  ngo ababwire uko ibintu bihagaze  nibura aduhe nayo yari aturimo? Biriya ntaho bitaniye no kutwirukana .”

Aba bakobwa bari mu kigero cy’ imyaka hagati ya 20 na 23  ubu baracyari mu nzu bakodesha mu Karere ka Musanze , kubera ko badashobora gusubira iwabo ku ivuko .Gusa ngo umunsi ku wundi imitima yabo  yirirwa mu bitekereo badafitiye ibisubizo.Umwe ati “ubuse  niyo wabona uko utaha wataha  mu rugo uvuga ko ujyanye iki?wataha se uvuga ngo Corona  nirangira nzagaruka mu kazi ? wakora iki koko nawe ari wowe ?[Barabaza umunyamakuru ]”

Ntabwo VALUENEWS yabashije kuvugana n’ umukoresha w’aba bakobwa, ariko umwe  mu bakoresha nawe  ufite ikibazo  nk’iki avuga ko abakozi nabo  hari igihe barenganya abakoresha  babo .Ati “ nkubu bizinesi yarahagaze pe twarafunze, ubu navuga ko abo bakozi ntabasezereye nazabahemba iki ? nabatungisha iki se mu gihe  badakora ngo nanjye ninjize ? ntibagakabye cyangwa ngo bikunde kuturusha .Buri wese amenya  ibye”

Abakoresha basabwa kuganira n’abakozi

Itegeko ry’ umurimo nimero 66/2018  ryo ku wa 30/08/2018  riha ububasha umukoresha kuba yahagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi  mu gihe cy’ iminsi mirongo icyenda  (90) ariko rigasaba abakoresha kubiganiraho n’abakozi babo, atari ugupfa kubasezerera uko biboneye .

Umunyamategeko Munyentwari Maurice , mu kiganiro Urubuga rw’ Itangazamakuru cyo ku itariki ya 26 Werurwe 2020 yagize ati “abakoresha bagoba kuganiriza abakozi babo , bakababwira impamvu akazi gahagaritswe  by’agateganyo bakagira ibyo bumvikanaho kugira  ngo buri ruhande rutahe runyuzwe”

Hari ibyo amategeko ateganya

Iri tegekoriteganywa impamvu esheshatu zishobora gutuma habaho gusubika amasezerano y’akazi ari zo :

– Igihe habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko;

-Igihe  umukozi ahagaritswe nk’igihano cyo mu rwego rw’akazi mu gihe cy’iminsi umunani y’akazi idahemberwa;

-Igihe  umukozi ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarengeje amezi atandatu cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu ;

– Igihe  ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki;

-Igihe  habayeho guhagarika umukozi ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi;  ndetse n’ igihe  hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara ( cas de force majeure) ari nabyo biri kuba muri iyi minsi kubera icyorzo cya Corona virusi.

Ingingo ya 21 y’ iri tegeko ivuga ko “mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe  cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda  mu mwaka umwe .

Iyo igihe kirenze iminsi 90, bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe ku kazi agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko.

Umukoresha, nyuma yo kubigaragariza abahagarariye abakozi mu kigo, ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no guhuza imirimo isa, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana kandi akabimenyesha mu nyandiko umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha.

Iyo umukoresha asezereye umukozi umwe cyangwa benshi kubera impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki, ashyira ku rutonde abakozi bateganywa gusezererwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abantu bemewe n’amategeko buri mukozi atunze.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *