Yanditswe na Setora Janvier
Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke by’umwihariko uwa Cyabingo na Remera ndetse n’abaturuka mu karere ka Nyabihu bahana imbibi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bazindutse bikoreye imyaka baremye isoko ry’ahitwa Muryabazira batungurwa no gusanga isoko rifunze ritarema .
Kutarema kw’iri soko byatewe nuko ubuyobozi bw’ Akarere bwarihagaritse kubera ubuto bwaryo butuma hatubahirizwa gahunda yo guhana intera harwanywa icyorezo cya Coronavirus .Muryabazira ni isoko ry’ibiribwa riherereye mu kagari ka Muhaza, Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke.Riri mu birometero bigera nko muri 15 uvuye mu Mujyi wa Musanze, nkuko bivugwa, akaba ari isoko ryahanzwe n’umugore witwa Bazira ,wari umufasha wa Bicamumpaka Barthazari wahoze ari umudepite ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda Gregoire.
Ni isoko rizwi cyane kandi riremwa n’abaturage benshi, baba bazanye ibiribwa byokugurisha ariko baje no guhaha ibyo iwabo bateza .Abaturuka mu Gakenke usanga bazanyemo ibijumba, amateke, ibitoki, ibihaza n’ibindi biribwa bitaboneka mu duce tw’amakoro, bagahahirwa na bagenzi babo baturutse mu duce tw’ amakoro twa Nyabihu nabo baba babazaniye ibirayi, imboga ziganjemo amashu , karoti , ibitunguru n’ inyanya .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane rero , abaturage bazindutse baremye isoko nkuko bisanzwe batungurwa no gusanga rifunze ndetse banakajije umutekano babuza abantu kuryinjiramo.ABavuga ko batunguwe n’ icyo cyemezo nyamara ubuyobozi bw; Akarere bwo bukavuga ko batanze amatangazo ko iryo soko ritakibereye aho mu rya Bazira ahubwo ryimurirwe mu kibuga cyo mu Ngambi, ni mu Kagari ka Muramba muri uwo murenge wa Cyabingo.
Kwimura iryo soko byabaye nk’ibihungabanije umudendezo w’abaturage kuko bamwe basaga n’abatabyumva neza ngo kuko byabateye igihombo.
Umwe mu bacuruzi baturutse mu Byangabo mu karere ka Musanze witwa Sekaganda Jean Baptiste yabwiye VALUENEWS ko ibyo yazanye byabuze kigura ndetse n’ibyo nawe yari aje kurangura atabashije kubibona nyamara yari yakodesheje imodoka imupakirira.
Agira ati ‘’ Nk’ubu nakodesheje imodoka, nshyiramo ibirayi, imboga z’amashu,Karoti n’ibitunguru kuko aribyo byera iwacu none nsanze isoko baribujije kurema. Ubu simpombye? ko ibirayi byakuwe imvura igwa bikaba bishobora guhita bibora ndetse n’imboga nazo ni uko ntizibikika.
Uyu mucuruzi yakomeje avuga ko gufatirwa icyemezo nk’iki mu buryo butunguranye ari uguteza igihombo abaturagekandi ntawe uri bubishyure ayo bahombye .
Mazeyose Jean Marie Vianney bita Vatiri ni umushoferi wo mu karere ka Musanze waremye isoko ryo Muryabazira.Ubusanzwe apakira imizigo y’abakiliya be,avuga ko yahombye ubugira kabiri .Ati ‘’ Nakodeshejwe kuza gutwara ibiribwa muri aka gasoko ko Muryabazira,none dusanze bagafunze kandi nashoye ngo ntwarire abacuruzi ibiribwa,ari ibyo nazanye ntibiguzwe ari n’ibyo natekerezaga gutwara sindibubitware, Ubu se simpombye ? Badufashe,twirinde Coronavirus ariko kandi dukora.’’
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Niyonsenga Aime Francois , yavuze ko gufata umwanzuro wo kubuza iri soko kurema, birindaga ko abaturage bariremera ahantu hato bikabangamira ingamba zo kwirida no gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bityo bategura ahandi ryagombaga kuremera .
Gusa akomeza avuga ko itangazo ryatanzwe ariko ko abaremye iryo soko bashobora kuba bataramenye cyangwa batarumvise iryo tangazo ko isoko ryimuriwe ahandi, ati ‘’ Muri gahunda zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, twifuje ko iri soko ryo Muryabazira ritarema kuri uyu wa kane kubera ari hato kandi intera isabwa hagati y’umuntu n’undi, idashobora kuboneka, bityo isoko ry’uyu munsi twari twaryimuriye mu kibuga cyo mu Ngambi, , gusa birashoboka ko abaremye iryo soko batumvise itangazo.’’
Abaturage bavuga ko aho isoko ryo Muryabazira ryimuriwe ari kure bakifuza ko iri soko ahubwo ryakwimuriwa ahitwa mu Kiyove ngo kuko haba ari heza kandi hanini ndetse hakanababera hafi kurusha kujya mu Ngambi.’’