Kutamenya ukuri nyako  kuri COVID19  bibangamiye ibikorwa byo kuyirinda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020,usanga abantu bayivuga  mu buryo butandukanye bigatuma abaturage batayifata uko iri ndetse mu bice bimwe na bimwe cyane cyane iby’ icyaro ugasanga kuyirinda  bisa n’ibitabareba .

Hirya no hino ikinyamakuru VALUENEWS cyaganiriye  n’abaturage ku cyo bazi ku ndwara ya Coronavirus .Bamwe bavuga ko ari indwara y’abazungu, abandi bakayitirira ko ari iy’abantu bakuze  ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ari igihano cy’ Imana .

Umwe mu babyeyi  wo mu kagari ka Rwebeya , Umurenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze ati “ni ukuyumva bayivuga ntituyizi, none ko kutatarabona uwayirwaye , tukaba tutarayirwaza  twayimenya dute? Twumva bamwe  bavuga ngo yavuye mu Bushinwa “ mugenzi we amwunganira agira ati “bavuga ko ari Amerika yayikoze ikayohereza mu Bushinwa , noneho ubushinwa nabwo igezeyo bashyiramo izindi produit zabo nabo bayisubiza muri America , Amerika igiye kuyivura isanga abashinwa bashyiizemo indi produit.”

Kubirebana n’ igihano cy’ Imana , abaturage bavuga ko atari ko babyemera ngo kuko kuva na kera na kare habayeho indwara z’ ibyorezo.Undi mubyeyi nawe wo muri Rwebeya ati “kub indwara ubu ngubu ije ku isi ni nkuko n’izindi ndwara zagiye ziza ku isi ntabwo ari igihano cy’ Imana “Uyu mbyeyi atanga ingero z’ iseru na Kolera zibasiraga uduce dutandukanye tw’isi bityo  ko  abantu badakwiye kumva ko COVID19 ifite umwihariko wo kuba igihno cy’ Imana.

Uretse ibi hari n’ukundi kuntu abaturage bavuga ko bazi coronavirus bitandukanye n’ ibyo inzobere zisobanura .Bamwe mu rubyiruko babwiye VALUENEWS bati “iyo ni indwara y’abanya Kigali kandi nanone yigabiza abasaza n’abakecuru, urubyiruko nkatwe ntiyadutinyuka turi “sober”

Amakuru atandukanye kandi amwe atariyo ateyeubwoba inzego z’ubuzima

Umukozi ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima  Bwana Mahoro Julien avuga ko iyi myumvire inyuranye ku ndwara ya COVID19 itari mu baturage basanzwe gusa , ahubwo ko no mu bantu bajijukiwe bize  hari abayifite, nyamara aribo bagombye kuba basobanurira abandi .

Ati“Ni ikibazo natwe tugenda tubona ariko twashyize ingufu mu gukoresha itangazamakuru kugira ngo risobanurire abaturage iby’iki cyorezo  ndetse n’ubutumwa bugenda butangwa ahashoboka hose mu buryo bushoboka ubwo ari bwo bwose”

Kubirebana n’ ukuri kw’ iyi ndwara , Mahoro asobanura ko “COVID19”iza  ku isi yaje  ari virusi yo mu bwoko bwa Corona ubusanzwe  ziba mu nyamaswa .Gusa yongeraho ati “yaje yitwa  “ novel  corona” cyangwa corona Nshya.

Mahoro avuga ko iyi ndwara iterwa na Virus , ikibasira ibice by’ ubuhumekero, ikaba  yandura ari uko umuntu  uyirwaye  yanduje undi mu gihe  amuhumekeyeho cyangwa amwitsamuriyeho, ntabwo yandurira mu mwuka nkuko bamwe babivuga, ahubwo inyura mu matembabuzi asohoka iyo umuntu avuga , yitsamura  cyangwa akorora .Icyo gihe iyo amatembabuzi agiye ku muntu  umwegereye, ashobora kumwanduza virus ikaba yajya mu bihaha ikamutera uburwayi.

Gusa Uyu mukozi wa Minisiteri y’ ubuzima asobanura ko uko aya matembabuzi  agutarukiyeho bitavuze ko uhita wandura COVID19,ati “ayo matembabuzi agutarukiyeho , cyangwa ukayakoraho ntibivuze ko uhita wandura ahubwo nawe uba ushobora kuyakwirakwiza cyangwa se ukaba wakwikoraku mazuru, ku munwa cyangwa ahandi bityo ukandura .Niyo mpamvu gukaraba intoki n’isabune ari iby’agaciro kanini mu guhngana na coronavirus”.

Kubirebana nuko yandura n’aho yaturutse Mahoro avuga ko abantu benshi bayifiteho imyumvire itandukanye  ariko ukuri kuriho ni uko amakuru kuri coronavirusi yizewe atangwa n’inzego z’ubuzima kandi amakuru zitanga  adahuye n’ ibyo abantu benshi bavuga .Asobanura ko ubu hagikorwa ubushakashatsi kuri iki cyorezo  ariko bimwe mu byamaze kugaragazwa n’ubushakshatsi n’uko coronavirusi yaje mu muntu ayandujwe n’inyamaswa  , akavuga ko bishobora guterwa n’inyama z’ inyamaswa zariwe na muntu cyangwa ubundi buryo , ariko ngo ikimaze kugaragara nuko yageze mu bantu ivuye ku nyamaswa .

Mahoro ashimangira ko gukaraba intoki n’amazi meza n’ isabune ari kimwe mu ngamba z’ingenzi zo kwirinda coronavirus.Gusa yongeraho ko aho bishoboka abantu bakoresha n’ umuti wabugenewe wo gusukura intoki , kandi bagahanahana intera mu rwego rwo kwanga ko ya matembabuzi yabageraho.

Asaba abaturage gukurikiza amabwiriza atangwa na Minisiteri y’ubuzima  bakareka kygednera ku makuru bumvise ariko batizeye aho yaturutse kuko ashobora kubayobya .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *