Musanze:Imiryango 28 icumbikiwe  mu kigo cy’amashuri kubera imvura 

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y’Amajyaruguru yasenyeye abaturage mu Karere ka Musanze,isenya ibikorwaremezo mu karere ka Burera.Inzu zisaga 28 zasenyutse.

Imiryango 28 yo mu Karere ka Musanze yari ituye mu manegeka harimo 21 yo mu Kagari ka Gisesero n’indi 7 yo mu Kagari ka Sahara, hombi ho mu murenge wa Busogo yibasiwe n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro ry’iya 01 rishyira iya 02 Gicurasi 2020 yangiza byinshi birimo n’ibikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze  bufatanije  n’inzego z’umutekano  zihutiye gutaba abaturage  zibashakira  aho  bacumbikirwa  aho kugeza ubu iyi miryango yose uko ari 28  yabaye icumbikiwe mu  rwunge rw’amashuri  rwa Busogo ya II.

Hitimana  Albert ni umwe mu baturage bagezweho n’ibi biza utuye mu mudugudu wa Nyiragaju, akagari ka Sahara mu murenge wa Busogo; agira ati “Imvura yaguye mu ijoro turyamye  mu nzu , twumva amazi yadusatiriye, duhita dusohoka  mu nzu  kuko amazi yari menshi  cyane  ku buryo  iyo tutaza kubyuka  ngo tuyashakire inzira , twari  kuza  guhura n’akaga  gakomeye”

Hitimana avuga ko kuri ubu bamaze kubona aho baba bakaba bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri cya Busogo. Ati”turashimira inzego z’ubuyobozi n’umutekano zadutabaye zikadushakira aho ducumbika, gusa turacyafite  ibibazo  ku bijyanye n’ibyo  kurya  n’ubundi bufasha bwashoboka kuko ntakintu  twarokoye.”

Nyiraharerimana Marceline  ni umubyeyi w’abana bane utuye mu mudugudu wa Rubaya , Akagari ka Sahara.Yabwiye VALUE NEWS  ko  imvura yaguye yabatunguye mu masaha akuze ariko ko barokotse bose uko banganaga mu nzu. Gusa  ngo nyuma yo gucumbikirwa ku kigo cy’amashuri  cya Busogo  bakeneye ubundi bufasha;“ Mfite umuryango w’abana bane, bose  twahunganye, ducumbikiwe kuri iri  shuri  rya Busogo  ariko turacyafite ikibazo  cy’ibyo kurya no kwambika abana  cyane ko twahunze tutiguye , dutinya ko amazi yadusanga mu nzu, tugapfiramo . Turashimira cyane  ubuyobozi bwadutabaye  tukaba twabonye aho dukinga umusaya.”

Ku bufatanye n’ubuyobozi  bw’akarere  ka Musanze  n’inzego z’umutekano, abaturage batabawe mu maguru mashya, nta muturage urahasiga ubuzima cyagwa ngo ahakomerekere  maze  bucumbikira iyi miryango mu rwunge rw’amashuri ya Busogo ya kabiri, aho batari  bwongere kunyagirwa  n’imvura  kandi  ntibahure n’imbeho cyane ku miryango  ifite abana  bato.

Umuyobozi w’Akarere Nuwumuremyi  Jeanine yabwiye VALUE NEWS ati”twabacumbikishirije igisigaye ni ukureba  icyo  buri wese  akeneye  ngo akomeze  kubaho neza  kuko aho bacumbikiwe ari heza ntaho bahurira n’imbeho.

“ tugiye gukomeza kubashakira  ubundi  bufasha nkenerwa muri ibi bihe by’akaga bagiyemo bikurikira ibyo tumazemo iminsi kandi bigikomeza by’icyorezo cya Covid-19.”

Madamu Nuwumuremyi Jeanine yakomeje  avuga ko bakomeje  kubarura imiryango  igituye mu manegeka, aho yavuze ko hamaze kubarurwa  imiryango  igera kuri 35 kandi ko igikorwa kigikomeje;Ibintu yemeza ko uyu mubare ushobora  kwiyongera  kubera ko imvura igikomeje kugwa.

Si Muri uyu murenge wa Busogo  hibasiwe  n’ibiza by’imvura  mu karere ka Musanze  kuko no mu  kagari ka Cyabararika murenge wa Muhoza, ahazwi nko muri “ Tête à gauche” iyi mvura yibasiye zimwe mu nzu z’abaturage ihangiza byinshi.

Ni mugihe mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera naho havugwa  iyangirika ry’umuhanda nyabagendwa  Kidaho –Kagogo- Butaro, ahazwi nko [Kumugu] mu Kagari ka Kabaya , aho uyu muhanda  wangiritse kubera inkangu yawuguyemo.

Si ubwa mbere  mu Ntara y’Amajyaruguru, havugwa ikibazo cy’ibiza byibasira  Uturere  tuyigize kuko nko mu mwaka ushize,Umurenge wa Busogo wari wanibasiwe n’amazi y’imvura ava mu birunga akangiza ibikorwa remezo bitandukanye  n’inzu z’abaturage.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *