COVID 19 yerekanye ingufu z’urwego rw’abikorera mu Rwanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda, umwuka utari mwiza watangiye gututumba hagati ya bamwe mu bakoresha n’abakozi babo  cyane cyane mu bikorera .Imirimo imwe n’imwe ikimara guhagarikwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agamije kwirinda no gukwirakwiza icyorezo, ibikorwa byinshi by’abikorera kimwe n’ibya Leta byahise bihagarara.Kuri Leta, aho bishoboka, abakozi bakomeza gukorera mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga .

Mu bikorera icyahise kigaragara ni isubikwa ry’amasezerano y’abakozi  cyane cyane bitwaje itegeko ry’umurimo mu Rwanda riha ububasha abakoresha bwo gusubika amasezerano  y’akazi ku bakozi mu gihe cy’iminsi 90, igihe ibikorwa byabo byahuye n’ibibazo  birimo n’icyorezo nka COVID19.

Abakozi benshi ntibishimiye  uburyo abakoresha babo babahagaritse mu kazi igitaraganya ,ndetse bamwe bakanabikora ntakubateguza cyangwa kuganira nabo ngo barebere hamwe  ejo hazaza h’akazi kabo.

Benshi batinyaga  ko abakozi babo bazabaka imishahara  mu gihe business zabo zahagaze Bamwe mu bakozi ntibatinya no kuvuga ko hari abakoresha babigize uritwazo bagamije kwambura abakozi babo n’ayo bari babarimo, dore ko ngo hari n’abasubitse amasezerano  nta n ifaranga na rimwe bahaye abakozi kandi  babarimo ibirarane  .

Ikibazo kiri kwibazwa n’abantu batandukanye muri iki gihe  ni ukwibaza niba abakoresha barabikoze  koko kubera ko nta buryo bafite bwo guhemba abakozi babo mu gihe cy’icyiiza nk’iki  cyangwa niba barabikoze nkana  mu rwego rwo kwikunda no kudatekereza neza ejo hazaza ha business zabo.

Umwe mu basesenguzi yabwiye VALUENEWS ati “Erega COVID 19 izadusigira byinshi  by’amasomo tutari tuzi .Nkubu  byaragaragaye ko urwego rw’abikorera rwacu ari mbarubukeye.None se nawe  ikigo kimaze imyaka gikora  ariko kikaba kidashobora no kwihanganira guhemba abakozi bacyo mu gihe cy’ukwezi kumwe   gihuye n’ ikibazo ?”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko biteye impungenge abakozi gukomeza kwizera abakoresha babo  (abo bita ba boss ) niba  no mu gihe cy’amakuba babatererana muri ubu buryo .Ati “hari byinshi abakoresha bagombaga kuba  bakorera abakozi babo  kandi bitabatwaye amafaranga menshi ariko nibura bakabereka ko bari kumwe .Twagiye tubona aho ibigo bimwe na bimwe bigoboka abakozi babyo bakabaha ibyo kurya , bakabaha ibikoresho by’ isuku kandi bidahenze , ariko nibura byatumaga abakozi bahorana ako kantu ko bakiri kumwe n’ umukoresha wabo”

Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bihutiye gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi ndetse bamwe banayasubika bakibarimo umwenda .Ibi ngo bifite ingaruka nyinshi kuhazaza h’akazi bakoraga .Africa Biraboneye, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda  avuga ko mu bihe nk’ibi abakozi n’abakoresha baba bakwiye gusenyera umugozi umwe , aho bibaye  ngombwa bakagabana igihombo  aho kugira ngo umukozi yirukanwe mu buryo butunguranye .

Ati “ kwirukana umukozi gutyo mutabiganiriyeho , mutumvise kimwe impamvu akazi  kabaye gahagaze ngo buri wese abigire ibye  ni imibare mibi, kuko igihe cyose icyorezo kizahagarara abo bakozi uzongera ubakenere mu kazi”

Ibi binagarukwaho n’umunyamabanga  mukuru wa COTRAF Ntakiyimana Francois  nawe avuga ko “abakozi n’abakoresha bakwiye gufashanya ntibumve ko bakwiye gutandukanywa n’ibibazo”

Ntakiyimana asanga hari icyuho mu itegeko rigenga umurimo  nko kubyerekeranye n’icyo umukozi agenerwa  igihe habayeho ibihe nkibi bituma akazi gahagarara mu buryo butunguranye .Ati “U Rwanda rwari rukwiye gutekereza  uburyo muri RSSB hajyaho ishami  rigena ibyo abagizwe abashomeri n’ ibihe nk’ibi bitunguranye  bagenerwa  nkuko bikorwa iyo umuntu ahagaritse akazi kubera iza bukuru.”

Dr Ndikubwimana Philippe , impuguke mu by’ubukungu aherutse kubwira Radiyo y’ Iigihugu ko Leta bizayisaba imbagara zidasanzwe mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo  bafite ibigo bito n’ ibiciriritse  ndetse n’abahanga udushya  kugira ngo imirimo yongere iboneke.Agira ati “na nyuma ya COVID19 hari abakozi benshi batazahita babona akazi  kubera ko serivisi zizaba zidakora neza  nkuko byari bisanzwe , ni ukuvuga ngo Leta hamwe n’abikorera bakwiye guhimba imirimo  ituma abantu babona akazi ari benshi “

Minisiteri ifite umurimo mu nshingano ivuga ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa , imibare igaragaza ko abikorera benshi bagumanye abakozi babo  ndetse ngo hariho n’ababahitishijemo kuba babahaye ikiruhuko cy’ ukwezi (annual leave ) mu rwego rwo gufatanya gushaka igisubizo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *