Kwibuka 26: Perezida Kayibanda yari afite indoto yo kuzarimbura Abatutsi

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Muri disikuru Perezida Grégoire Kayibanda yageneye impunzi z’Abatutsi tariki 11 Werurwe 1964, ijambo Jenoside ryagarutsemo kenshi. Agera aho agira ati, “nimuhirahira gufata Kigali, -nubwo bidashoboka- rizaba ari ryo herezo rya burundu kandi ryihuse ku nyoko Tutsi”.

Perezida Kayibanda Gregoire (photo archives )

Nyuma y’igihe gito bamwe mu batutsi bari barahunze ubwicanyi bwa 1959, bari bamaze kwisuganya batangira kugaba ibitero ku Rwanda bashaka kugaruka mu gihugu.

Tariki ya mbere Nyakanga 1962, u Rwanda rwahawe ubwigenge, maze  Grégoire Kayibanda agirwa Perezida. Itotezwa ntiryahagaze, kuko na 1963 hari abandi bahunze, ari nako bamwe bagerageje gutera u Rwanda mu mpera z’uwo mwaka.

Tariki 11 Werurwe mu 1964, Perezida Grégoire Kayibanda yabageneye ubutumwa abinyujije muri disikuru. Iyi disikuru uko yakabaye yahinduwe mu gifaransa, isohoka mu kinyamakuru “Rwanda Carrefour d’Afrique, No 31”.

Benshi mu bashakashatsi, abakora amaperereza kuri Jenoside n’abarimu b’amateka, bahuriza ku kuba ari bwo bwa mbere iri jambo ryari rikoreshejwe mu Rwanda.

Ninde JENOSIDE (Qui est génocide?)

Muri iyo disikuru y’amapaji atanu, ijambo Jenoside rigarukamo nk’impakanizi, kuko urisangamo incuro 6. Kayibanda yarikoreshaga abaza impunzi z’abatutsi, ngo “Ninde JENOSIDE (Qui est génocide?)”

Mu busemuzi ni nk’aho yavugaga ati, “ari mwe ari natwe ninde uri kwitegura gukora JENOSIDE?”

Aha nyuma akoresha iryo jambo agira ati, “none se ubwo Ni nde JENOSIDE? Reka tuvuge ko mufashe Kigali, nubwo bitashoboka, ubwo muribuka ko ako kavuyo mwateza ari mwe ba mbere mwakagwamo? Simbitindaho, mubyibwire namwe, rizaba ari iherezo rya burundu kandi ryihuse ku nyoko Tutsi”.

Mu bika binyuranye by’ubu butumwa, Perezida Kayibanda agenda yereka impunzi z’abatutsi ko ibikorwa zari zirimo byari Iterabwoba, maze akababaza ‘uri Jenoside, hagati y’ubutegetsi bwe n’impunzi”.

Atangira agira ati, “Mpunzi z’abanyarwanda dukunda, ntitaye ku bibazo nterwa n’ubusazi bwa bamwe muri mwe bigize abaterabwoba bava iyo hanze, bakaza kudurumbanya bene wabo bibereye mu mahoro, muri iki gihugu cyacu cyigenga kandi kirimo demokarasi;

Ntitaye ku ngaruka z’ubuhemu bwa bamwe muri mwe butugejeje aho kwitwa JENOSIDE;

[……]

Ubuzima bw’abantu  bumaze gutikirira mu iterabwoba ryanyu muduciye mu rihumye, ntibuzigera busibanganywa n’ibinyoma byanyu mubeshyera Leta.

Ni nde JENOSIDE? Mwibaze iki kibazo namwe

Ese ubwo mwibwira ko abatutsi basigaye mu gihugu  bishimiye iyitwarire yanyu ibahoza mu bwoba?

Ni nde JENOSIDE? Ese ababatera inkunga muri ibyo bikorwa by’iterabwoba bihitana abavandimwe banyu, bajya babibutsa ko n’Abahutu batazakomeza kwihangana? Ko nabo bashobora kugira ubutwari bwo guhangana namwe mukabihomberamo?

Ni nde JENOSIDE? Ni nde ubaha intwaro mukoresha mutera ubwoba abavandimwe baturiye imipaka? Ese ubundi azibaha agamije iki? [….]

Igisobanuro cy’umututsi cyarahindutse

Perezida Kayibanda ati, “ Ese ubundi umututsi bivuga iki? Mugira ngo bivuga imfura kumwe kwa kera? Cyangwa ni Nyagasani nko ku ngoma ya cyami?

Ubu umututsi ni ubwoko bw’abaterabwoba bahora bimuka «Ethnie nomade et terroriste» nk’uko mushaka kubigenza.[…..]

Nongere mbabaze, ni nde JENOSIDE? Iyo mufata abagore banyu n’abana batagejeje imyaka 15 mukabashyira ku rugamba rw’iterabwoba, muba mwumva mwubahiriza inshingano mboneragihugu?

Hanyuma akababurira ko impunzi z’abatutsi nizifata Kigali, bizateza akavuyo bakaba ari bo bakagwa, bityo rikaba iherezo ry’ubwoko Tutsi mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka 30 byarabaye, iyo Imana y’i Rwanda na bamwe mu banyarwanda batahagoboka, ntihari gusigara n’uwo kuzabara inkuru.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *