COVID-19: Rusizi bati “twabonye ko u Rwanda ari igihugu giha agaciro abaturage bacyo”

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira

Abaturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko nyuma y’iminsi bari mu rugo muri gahunda yiswe “guma mu rugo” yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, biyemeje gusubira mu buzima busanzwe bakaza ingamba zo kwirinda, aho bazakomeza gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa kandi bagahana intera,bimakaza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima kugira ngo bakomeze gukumira icyorezo cya corona virus mu Rwanda.

Abaturage n’abacuruzi ba Rusizi biyemeje kwambara agapfukamunwa 

Mbarushima Theodore atuye mu murenge wa Gihundwe Akagali ka Kamatita yagize ati”, twabonye ko igihugu cy’u Rwanda giha agaciro abanyarwanda niyo mpamvu tugiye gukomeza ibikorwa n’imirimo ariko turushaho gukomeza amabwiriza dusabwa na Minisante bityo iki cyorezo gicike burundu.”

Nyiramana Chantal nawe atuye mu Murenge wa Gihundwe yunze mo ati” Guma mu rugo iranyigishije, kandi nabonye ko igihugu cy’u Rwanda, abayobozi n’abayoborwa duhuriza hamwe , kurwanya Covid19 si iby’umuntu umwe ahubwo ni urugamba dukwiye gufatanya, icyo ngiye gukora ni ugukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya corona virus, nambara agapfuka munwa nkaraba intoki kenshi , kandi nshishikariza abakiriya bangana gusiga intambwe , ibyo bizatuma icyorezo kitatugeraho kuko tuzaba twakirwanyije, tugire ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem asaba abaturage  kutirara ngo bumve ko icyorezo cya corona virus gicitse, ahubwo ko bagomba gukomeza ibikorwa n’imirimo ariko birinda barinda na bagenzi babo.

Yagize ati” Uyu munsi twatangiye ingamba nshya hari abaturage bemerewe kuva mu rugo bagasubira mu buzima busanzwe, ikigaragara nuko agapfukamunwa abaturage bakagize akabo , ariko turabasaba kugakoresha uko bikwiye, hari abari kukambara ku kananwa ibyo ntabwo ari byo , turabashishikariza kukambara birinda ikwirakwiza rya corona virus, kandi bakomeza umuco wo gukaraba intoki kenshi, kandi hagasigara intera ya metero mu rwego rwo gukumira icyorezo cya corona virus , kugirango abantu bakomeze ubuzima mu buryo busanzwe.”

Kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Gicurasi 2020, nibwo hatangijwe ingamba nshya zo gusubira mu buzima busanzwe, nyuma y’iminsi isaga mirongo ine abanyarwanda bari mu ngo zabo badasohoka .Ni gahunda  yashyizweho n’amabwiriza ya Minisitiri w’ Intebe  ubwo hari hamaze kugaragara ko  icyorezo cya COVID19 cyugarije isi.

Nubwo hari abemerewe gusubukura imirimo yabo guhera kuri uyu wa mbere, abanyarwanda baragirwa inama yo gukomeza gukurikiza amabwiriza birinda icyorezo cya COVID-19 , kuko kigihari, buri wese akaba asabwa kugira uruhare mu gukomeza kugikumira.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *