Rusizi: Abaturage bahangayikishijwe n’abakora magendu bashobora kuzana COVID-19

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira

 

Mu gihe ibikorwa byinshi byasubukuwe ,abaturage batakirirwa bifungiranye mu ngo , abaturage b’Akarere ka Rusizi  cyane cyane abaturiye ikiyaga cya Kivu baravuga ko bahangayikishijwe  n’abakora magendu bavana ibicuruzwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  bakabinyuza mu kiyaga cya Kivu , kuko ngo bashobora kubazanira icyorezo cya COVID19.

Caguwa iza ku mwanya wa mbere muri magendu zifatirwa  Rusizi zivuye muri DRC 

Aba  baturage bavuga ko  nyuma y’ umunsi umwe gahunda z’ ibikorwa zifunguye, batangiye kubona za magendu zicaracara .Ibi ngo biteye impungenge kuko abazambutsa  banyuze mu mazi usanga nta nubwirinzi bwa COVID-19 baba bafite cyane ko ibyo bakora babikora bujura .

Niyomukiza Gaetan wo  mu Murenge wa Mururu  yabwiye VALUE NEWS  ko bahangayikishijwe cyane n’abantu  badashaka gushyira ingamba zo kwirinda mu bikorwa  cyane cyane agashyira mu majwi abakora magendu.

Yagize ati  “ magendu ,rwose iratambuka iva mu kiyaga cya Kivu ku mugaragaro mu nkengero z’Umujyi wa Rusizi ziba zitambuka ziva mu mazi, hashyirwemo imbaraga mu kuyirwanya.”

Mukamuganga Stephanie nawe atuye mu Murenge wa Kamembe  we agira ati ati”Ujya kubona ukabona magendu iratambutse , bikoreye imifuka ya “sauce tomates” , ibijerekani by’amavuta ,n’ibindi bigaragara ko bituruka mu kiyaga cya Kivu  biva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , dufite Impungenge ko bazatuzanira corona virus kuko inzira bacamo zitemewe bigaragara ko nta bwirinzi bakora , Leta nidufashe inzira za magendu zicike hano mu Karere ka Rusizi.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko magendu yacaga mu kiyaga cya Kivu yari imaze iminsi itagaragara kubera gahunda ya guma mu rugo , aho nta bikorwa byari byemerewe gukora uretse ubucuruzi bw’ibiribwa ,

Gusa asanga nawe agaragaza impungenge ko kuba hari ibikorwa byemerewe gusubukurwa hari abashobora kubigira urwitwazo bakishora muri ubwo bucuruzi butemewe .Ati “ ababitekereza bakwiye kubizibukira kuko ubuyobozi butazihanganira abazagaragara ho iyo myitwarire mibi ya magendu.”

Bwana Kayumba akomeza avuga ko kenshi magendu zifatirwa muri ako Karere ziganjemo magendu imyenda ya caguwa n’inzoga zizwi nka liquor (likeli) , biva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kandi naho hakaba hari icyorezo cya COVID-19.Ibyo rero ngo bishobora kuba ikibazo gikomeye mugihe abantu bakomeje kwitwikira ijoro bagakora magendu kuko bashobora kuzana icyo cyorezo.

Ati “ niyo mpamvu dusaba ababitekereza kubireka bagashaka indi mirimo bakora kuko uzabirengaho atazihanganirwa azahanwa by’intangarugero kuko abanyarwanda bagomba kugira ubuzima buzima.”

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu Turere duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cy’u Burundi .Kuri ubu  imipaka yabyo irafunze mu rwego rwo kwirinda COVID-19 .Abaturage baturiye iyi mipaka barakangurirwa kwirinda gukora magendu   kuko ubwayo ari icyaha gihanwa n’’amategeko ariko kandi  byanabafasha mu kwirinda icyorezo cyane ko no muri ibyo bihugu cyahageze .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *