Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Umuyobozi w’ikigo cyo muri Tanzaniya gishinzwe gusuzuma no gupima ibijyanye n’indwara (laboratoire) hamwe n’ushinzwe ubuziranenge muri icyo kigo birukanywe.
Perezida Magufuli yavumbuye ko ikigo gipima coronavirusi kibeshya ibipimo
Iyirukanwa ry’abo bayobozi ribaye nyuma y’umunsi umwe Perezida John Magufuli agize amakenga ku bikoresho bifashisha mu gupima coronavirus muri icyo kigo.
Mu butumwa bwanyuze kuri television, ari mu mujyi avukamo wa Chato, Perezida Magufuli yavuze ko mu buryo bw’ ibanga yohereje ibipimo by’inyamaswa n’ibihingwa babihaye amazina y’abantu kugira ngo bipimwe maze agatungurwa no kubona ikigo gishinzwe gupima coronavirus cyaragaragaje ko ibyo bipimo bimwe byaje bigaragaza ko bimwe byanduye ibindi bitanduye COVID19.
Perezida Magufuli avuga ko ibyo bipimo bimwe byakuwe ku nyamaswa bikaba byaragaragaje ibisubizo biteye amakenga by’imikorere y’abapima Coronavirus muri icyo gihugu byonyine kuba batabasha gutandukanya ko ibipimo runaka ari iby’abantu cyangwa inyamaswa , ahubwo bakagaragaza ibisubizo bemeza ko ari iby’abantu !
Yifashishije ingero Magufuli yagize ati “biratangaje kandi biteye agahinda kubona nk’amavuta y’imodoka yahawe izina rya Jabir Hamza w’imyaka 30 barasanze atarwaye,ariko ayo twise Sara Samweli umugore w’ imyaka 45 ibisubizo bye bikaba ntacyo byagaragaje !
Twohereje ibipimo bivuye ku ipapayi twise Elizabeti Anne w’ imyaka 26 , bavuga ko iyo papayi irwaye coronavirus”
Magufuli akomeza avuga ko hari n’ ibipimo byavuye kun yoni ndeste n’ ihene maze abaganga bagaragaza ko byanduye mu gihe ibindi bipimo byavuye ku rukwavu nta gisubizo byatanze .
Kuri ubu hashyizweho itsinda ry’abantu 10 bagiye gukora iperereza kuri icyo kigo rikazatanga raporo kuitariki ya 13 Gicurasi 2020.Gusa ngo icyo kigo kirakomeza gipime abantu.
Uburyo bwo kurwanya coronavirus muri Tanzaniya bwakomeje gukemangwa bitewe ngo nuko bikorwa mu ibanga rikomeye ariko Leta y’ icyo gihugu ikaba yarabyamaganiye kure ikavuga ko ibyo ikora igendera ku mabwiriza y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS
Abantu 480 nibo bamaze kwandura coronavirus muri Tanzania ,muribo 167 barakize abandi 16 barapfa.