Amajyaruguru: Imvura yaraye iguye yishe abantu  mu duce dutandukanye,inafunga umuhanda Kigali Musanze

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Imvura idasanzwe yaraye iguye yahitanye abantu 8 bo mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke , batatu mu murenge wa Remera ,Akarere ka Musanze  , hari n’amakuru ataramenyekana neza ko mu bice bya Ndiza naho yaba yaraye ihitanye abantu.Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kandi umuhanda Kigali –Musanze nturi nyabagendwa kubera ibitengu by’ umuhanda ndetse wanaridutse ahitwa kuri Buranga 

 

Kuri Buranga umuhanda wangiritse cyane 

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabwiye ko mu ijoro ryakeye haguye imvura nyinshi kugeza  no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2020 iracyagwa.

Nzamwita avuga ko abaturage umunani bapfuye ari abo mu murenge wa Muzo, bane bagwiriwe n’inzu barapfa  naho abandi bane bishwe n’ umugezi wayobeye mu ngo z’abaturage

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imihanda myinshi yafunzwe n’inkangu yatewe n’iyi mvura. Ati “Umuhanda munini Kigali-Musanze kuri Buranga n’ahitwa Kivuruga ibitengu byafunze umuhanda ubu twahamagaye ‘NPD COTRACO’ ngo badufashe.”

Bwana Nzamwita avuga ko hari imiryango 24 yari yarimuwe aho ituye igacumbikirwa mu kigo cy’ ishuri , none imvura ikaba  yashenye ibyumba bibiri mu byo bari bacumbitsemo, ubu nabo bakaba bahungiye ku musozi iri hafi aho

Mu murenge wa Remera, mu mudugudu wa kabashima ,Akagari ka Murwa , Akarere ka Musanze  naho abana batatu bapfuye bagwiriwe n’igitengu .Abaturage baraye babashakisha ijoro ryose mu gitondo cyo kuri uyu wa kane babonetse bamaze gupfa bose .Imihanda yangiritse muri uyu murenge naho kuburyo ubuhahirane ubu butashoboka  nkuko abaturage babivuga .

Mu murenge wa Remera abaturage baraye bashakisha abana bagwiriwe n’inkangu  babonetse muri iki gitondo bose bapfuye uko ari batatu 

Mu murenge wa Vunga , imyuzure yibasiye ikibaya cyaho iruzura abaturage nabo ngo bakaba bavuye mu ngo zabo ,baraye hanze kandi nanubu ngo imvura iracyagwa.

Muri Vunga  amazu  tutaramenya umubare wayo yatwawe n’ imvura,imyaka, ndeste n’imisozi yatengutse .

Mu murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze urubyiruko rw’ abakorerabushake muri iki gitondo babyutse batabara bafatanyije n’abaturage batabara aho inzu zasenyutse kubera imvura

Mu murenge wa Gacaca abaturage bazindukiye mu butabazi nubwo imvura ikomeje kugwa ari nyinshi 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *