Rusizi-Bukavu: Ubucuruzi burakorerwa kuri Telefoni

UMUHIRE Valentin

 

 Nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo gufunga imipaka  mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19,ubucuruzi bw’ibiribwa bwo ntibwigeze buhagarara ndetse n’ ubwambukiranya imipaka burakomeje .Ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Demokarasi ya Congo ,ubucuruzi burakorwa kuri telefoni ariko bakinubira ko hari bamwe basaba kohererezwa ibicuruzwa ariko byagerayo ntibabyishyure kubera impamvu zitandukanye zirimo nuko bibageraho byamaze kwangirika .

Ubucuruzi bw’ imboga n’imbuto  nibwo bwiganje muri iyi minsi hagati y’ abaturage ba Bukavu na Rusizi.Isombe, Umushogoro n’inyanya  ni zimwe mu mbogo zoherezwa  cyane muri Congo muri iyi minsi  hakiyongeraho imbuto ziganjemo imyembe n’amaronji yo mu Bugarama .

Abacuruzi izi mbuto n’ imboga bavuga ko bitaboroheye gukora ubu bucuruzi kuko batemerewe kwambuka umupaka nkuko byahoze;ahubwo ngo bakorera kuri Telefoni .

Nyiramugisha Belita ni umucuruzi w’imboga.Atuye mu Murenge wa Mururu Akarere ka Rusizi,agira ati”mbere twarazijyaniraga ariko kubera Covid19 ubu  turatuma. Abacuruzi bagenzi bacu bari i Bukavu baraduhamagara kuri telefoni bagakora komande (commande) bakadutuma tukaboherereza ibyo bakeneye nabo bakatwoherereza amafaranga, abashoferi nibo babitujyanira bakatuzanira amafaranga.”

Mukashema Sumaya nawe atuye mu murenge wa Mururu we avuga ko nubwo bohereza imboga n’imbuto ariko  ngo basigaye babihomberamo kuko abo boherereza ibicuruzwa muri Congo batabishyura  nkuko baba bavbivuganye kuri telephone .Agira ati “ nubwo dukorera kuri telefoni ariko ubu bucuruzi  bwaduteje ibihombo kuko turamburwa iyo bigeze muri DRC bavuga ko byangiritse”

Mukashema atanga urugero rw’ ibiherutse kumubaho akagira ati “baherutse kunzanira inyanya zapondekanye kandi nari nohereje inzima, umunsi w’ejo hashize bwo abishyuwe babaye mbarwa kuko twahawe amakuru ko imizigo y’imboga twohereje yahageze yangiritse, bimwe biragaruka ibindi ntitwabyishyurwa, nuko tubayeho mu bihombo tukibaza uko bizarangira twarumiwe.”

 

Hari ibiribwa bitemerewe kwabuka umupaka

Bamwe mu baturiye umupaka wa Rusizi bavuga ko kuba umupaka ufunze byabagizeho ingaruka.Maniriho Dominique yabwiye VALUE NEWS ati” twumva bavuga ko  hari ibiribwa byatoranijwe birimo imboga n’imbuto , hari ibitemerewe kwambuka nk’ibigoli n’ ibishyimbo kandi ibyo nibyo byari bidutunze .Ubu imibereho yabaye mibi rwose turifuza ko ubuzima bwagaruka , imipaka nayo igafungura tukongera gukora kugira ngo tubeho.”

Hari abacuruzi bamwe batuye Rusizi ariko bakaba bakoreraga ubucuruzi I Bukavu ubu batakibona uko bajya gucuruza  kandi n’ubwo bucuruzi bukorerwa kuri telefoni ntacyo bwabafasha .Bataka igihombo .Ahishakiye Emmanuel wo mu murenge wa Kamembe ati  ati” Bukavu mpafite alimentation, nagiye gucuruza nkuko bisanzwe nsanga umupaka urafunze , kuko hari hagiyeho amabwiriza ya guma mu rugo, ubu igihombo ni cyose  kuko nari namaze kurangura nta mafaranga nsigaranye, ndahangayitse ku buryo nta cyizere  niba nzongera gukora.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem asaba abanya Rusizi ko muri iki gihe umupaka ufunze ko batagomba kubifata nk’igihombo.Ati” Imipaka irafunze kubera ko icyorezo cya Coronavirus  cyugarije isi yose, turasaba abaturage b’Akarere ka Rusizi gutegereza igihe imipaka izafungurirwa bakongera bagasubukura ibikorwa byabo, ariko ntibakwiye kubyita ibihombo kuko hahomba ufite ubuzima, turabasaba gukomeza kunoza ingamba zo kwirinda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda kugeza ubwo icyorezo kizarangirira.”

Ubucuruzi bwambukiranya Imipaka ni bumwe mu mirimo abaturage batuye mu karere ka Rusizi bakora mu buzima bwa buri munsi.

ku mupaka wa Rusizi na Bukavu nta rujya n’ uruza nka mbere ,umupaka urafunzwe

Kuva icyorezo cya Covid19 cyagaragara mu Rwanda imipaka yahise ifungwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwiza rya Covid19,abaturage biganjemo abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko muri iyi minsi ubuzima bwahagaze bakaba bugarijwe n’ibihombo.Gusa ariko bagashima  Leta yakumiriye iki cyorezo bakaba bizeye ko ubuzima buzakomeza mu minsi ya vuba.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *