Ibiza bisize Ndiza imihanda ifunze, mu Mujyi wa Muhanga nta mazi.

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert

 

Mu mvura idasanzwe yaraye iguye mu bice byinshi by’igihugu by’umwihariko mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Gicurasi, mu karere ka Muhanga, yasize yangije ibikorwa remezo bitandukanye , aho kuri ubu uyu mujyi udafite amazi kuko imvura yangije imiyoboro yayo.

Uruganda rwa  Gihuma ruha amazi Umujyi wa Muhanga  ndetse  ndeste n’urwa Shyogwe ruha amazi uduce dutandukanye twa Muhanga, Ruhango,Bugesera na Kamonyi  zagizweho ingaruka n’imvura .Imihanda yo mu bice bya Ndiza mu mirenge ya Rongi na Nyabinoni nayo ntiri nyabagendwa .

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yabwiye VALUE NEWS ko mu mirenge iherereye mu gice cy’icyaro yagushije inkangu ku buryo byanatumye bimwe mu bikorwa by’ubutabazi bigorana kuko nta nzira iri kuboneka yagerayo ahifashishijwe inzego z’ibanze n’umutekano zihaherereye.

Ati: “n’ubusanzwe  kiriya gice kigira imvura nyinshi bityo ugasanga ubutaka budakomeye yangije imihanda ku buryo no kuba twakora ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibiza byatugoye kuko nko kugeza imbangukira gutabara ku bagwiriwe n’ibiza hari gukoreshwa amaguru ku baganga bajya kuvura inkomere”.

Ahari Poste de sante ya Murehe mu murenge wa Rongi ntiwamenya ko yanahigeze 

Madamu Kayitare akomeza avuga ko n’ubu bikigoye kwemeza umubare w’ibyangiritse n’abahitanywe n’imvura  kuko bikomeza kwiyongera, aho buri rwego rukiri gushakisha ibyangiritse.

Gusa ngo kubahuye n’ibiza babaye bacumbikiwe mu mashuri no mu nsengero mu gihe bari gushakisha ubufasha hirindwa ubucucike bw’abantu mu gukomeza gukaza ingamba zo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19.

Kuri ibi byose ariko hariyongeraho ibura ry’amazi mu Mujyi wa Muhanga utuwe n’abasaga ibihumbi 60 aho kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Gicurasi hagaragaye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwatanzwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe isuku n’isukura muri Muhanga, busaba abafatabuguzi babo kwihanganira impinduka mu kubona amazi kubera imvura.

Amazi y’ imvura yangije uruganda rw’ amazi bituma amazi abura mu mujyi wa Muhanga 

Bitewe nuko imvura yangije imiyoboro y’amazi imashini zohereza amazi ku ruganda rwa Gihuma zarengewe ubu imirimo  yo gutunganya amazi ikaba yahagaze, nubwo bari gukora ibishoboka byose ngo imirimo ikomeze.

Uretse ibikorwa remezo byangijwe bitarabarurirwa ingano n’agaciro mu gice cya Ndiza iyi mvura yanahitanye abantu 11 bagwiriwe n’amazu mu gihe inkomere zikiri kwitabwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *