MUSANZE :COVID19 yatumye ahindura  imirimo yakoraga ngo afashe abakozi be nawe yifashe

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Umucuruzikazi  witwa Nyirantezimana Clementine  wo mu kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve,Akarere ka Musanze  amaze  gufata umwanzuro wo guhindura ubucuruzi yakoraga  kugira ngo afashe abakozi be bahagaritse akazi kubera COVID-19 . Abakozi barashima ubumuntu umukoresha wabo yabagaragarije mu gihe batakoraga.

Clementine (umukoresha) n’umukozi we Innocent  bari mu kazi ariko banirinda COVID-19

Nyirantezimana ubusanzwe  afite akabari acuruzamo inzoga ahitwa I Yawunde  ariko kubera ko muri iki gihe gucuruza utubari bitemewe yahisemo kureka gucuruza inzoga  agahinduramo resitora kugira ngo abakozi be  bakomeze akazi dore ko bari baratatanye kubera COVID-19

 

Ameza n’intebe byo mu  kabari barabibitse bakora resitora.Bagerageza gushyiramo  intera 

Mu bucuruzi bwe akoresha abakozi batanu barimo ushinzwe akabari, babiri bakira abakiliya ndetse n’abakora mu gikoni  harimo n’uzwi ku kazina k’akazi ka “Mucoma “

Bose ubu bagarutse mu kazi nyuma yuko bari bamaze ukwezi kurenga bari mu rugo kubera  amabwiriza yo  kwirinda icyorezo cya COVID19.

Umwe muri aba bakozi yitwa Habumugisha Innocent , ukomoka mu Karere ka Kamonyi , Intara y’Amajyepfo. Uyu musore ugaragaza imbamutima ze iyo agutekerereza ibyakozwe n’umukoresha we muri iki gihe cy’icyorezo, avuga ko anejejwe no kongera gusubira mu kazi  ngo kuko yari yaratangiye kwiheba .

Ati “itangazo rikimara gusohoka bakatubwira ko tugomba gufunga akabari , njyewe nahise numva nihebye , kuko bafunze maze icyumweru kimwe  ntangiye akazi. Nk’umuntu wari uturutse mu cyaro kitari n’ icya hafi  ubundi nari nishimiye ko mbonye akazi  maze Corona iti ba!”

Uyu musore avuga ko yahise yiheba ariko aza kuremwa agatima n’umukoresha we wahise amubwira ko we kubera ko aturuka kure kandi abandi bafite uko bataha amucumbikira , bakazategereza aho icyorezo kigana .

Umukozi ufashwe neza akora nk’uwikorera

Umukoresha we Nyirantezimana  yabwiye VALUE NEWS ko kwirukana abakozi  kubera ko “business” ihuye n’ikibazo   byaba ari ukubura ubumuntu. Byongeye kandi  avuga ko  gutandukana n’abakozi bawe birimo igihombo gikomeye kuko  nyuma y’icyorezo bishobora kukugora kubona abandi nkabo. Ati: “Umukozi iyo umufashe neza ukamwereka ubumuntu  nawe akora nk’uwikorera , akumva ko ari inyungu ari n’ igihombo byose mu bisangiye “

Burusheti ngo ntizicururizwa mu kabari gusa, mucoma nawe ubu arakora 

Nyirantezimana akomeza avuga ko amaze kubona ko utubari tutemerewe kongera gukora muri ibi bihe yahisemo guhindura ubucuruzi akareka gucuruza inzoga akikorera resitora .Ati “nabikoze ku mpamvu ebyiri:iya mbere ni uko n’ubundi nari nsanzwe ntekera ubukwe , bityo ibikoresho bya resitora byinshi ndabifite, numvaga bitangara. Icya kabiri ni uko numvaga abakozi banjye  nabo bakwiriye kubona icyo bakora dore ko bose bari barahagaze kandi tukaba tutazi igihe utubari tuzakomorerwa.”

Frigo z’inzoga zabaye zishyizwe ku ruhande zirimo ubusa 

Uyu mokoresha avuga ko yabanje kuganiriza abakozi be  buri wese bakumvikana uburyo bagabana igihombo. Ati: “muri uku kwezi gushize n’ubwo ntabahembye amafaranga yabo yose ariko nibura twaraganiriye icyo mfite nkabaha icyo. Niba umukozi wari usanzwe umuhemba ibihumbi 40 mu bihe nk’ibi ukamushakira udufaranga duke two kwifashisha mu bikorwa by’ibanze  nawe ntiyabikugayira ariko si kimwe no kumwihorera burundu.”

Asaba abakoresha n’abakozi kubahana  kandi abakozi nabo ntibumve ko umukoresha yamuha ibyo atakoreye kuko henshi ubucuruzi bwahagaze. Anasaba abakoresha ariko kudafata abakozi nk’abacakara  ku buryo iyo hagize ikibaye bumva ko umwanzuro ari ukurekana n’abakozi babo.

 

Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye bwa VALUE NEWS,ARJ na UNICEF

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *