Ruhango: Abaturage bazahajwe n’inkoni za Mudugudu

Yanditswe na Uwambayinema Marie Jeanne

Bamwe mu baturage  bo mu mudugudu wa  Karenge mu kagari ka  Muhororo mu murenge wa Byimana,Akarere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe no gukubitwa n’Umukuru w’Umudugudu wabo afatanije n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu.

Nyiraminani Marceline umwe mu bahatuye avuga ko yakubiswe n’aba bayobozi bombi bafatanije bikaza kumuviramo gukuka iryinyo  biturutse  ku mafaranga Magana inani (800frw) bari baje kwishyuza umugabo we yari abereyemo irondo.

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo aba bayobozi  bamubazaga umugabo we yababwiye ko yagiye kwahira ubwatsi bw’inyana kandi ko amafaranga y’umutekano ntayo kuko aho umugabo we yayateganyaga yayabuze.

Icyakora ngo baragiye ariko bamubwira ko nubwo bagiye bari bugaruke ari nabwo bamukubise bikamuviramo gukuka iryinyo.

Ku itariki ya 22 Werurwe 2020  koko ngo  baragarutse  nkuko Nyiraminani abisobanura agira ati « nko mu ma sa kumi bishyira sa kumi n’imwe z’umugoroba,mutekano yaraje ati ko umugabo wawe amanutse imbere yacu ari hehe ?mbabwira ko njye ntawe mbonye,mutekano aba aramfashe ankurura anjyana ku irembo yari ari kumwe na mudugudu n’abanyerondo,bankubise ingumi iryinyo rirazamuka risumba ayandi,(ubu kwa muganga bararikuye) bankubita n’ingumi mu mutwe n’urushyi ».

Ibi kandi binemezwa n’uwitwa Kavutse Alexandre uvuga ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2019,uyu mukuru w’umudugudu wabo  afatanyije n’irondo bamukubise kugeza ubwo avunika ukuguru, ndetse bikamusaba kujya kwa muganga.

Agira ati ’’nari ntonganye n’umudamu abanyerondo bahita baza bari kumwe na mudugudu ,abanyerondo baba bafite ibikoni barampondagura mvunika akaguru njya kwa muganga barinda naho banshyiraho igisima’’.

Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko atari we wenyine wakubiswe kuko n’umuhungu waje kumukiza ubwo yakubitwaga ngo nawe yarakubiswe.

Nduwamungu Frederic Umukuru w’Umudugudu ushinjwa guhohotera abaturage ayobora we ahakana ibimuvugwaho .Agira ati “urugomo ntarwo barabeshya. iyo ni raporo ya muganga , iyo umuntu bamukubise ntabwo bamukubita ku munwa ngo ureke kubyimba,kandi  iryinyo ry’imbere iyo barikubise  ricikamo cyangwa ishinya ikabyimba umuntu azamura ikibazo bitewe nuko we adashaka kwishyura ,mu rwego rwo kutishyura rero arashaka gufata irondo ryose ngo arigaragaze ko ari irinyamafuti”.

Mutabazi Patrick Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana mu kiganiro yagiranye na Radio Huguka, avuga ko gukubita bitemewe ariko ngo akurikije  uburyo byagiye bibamo atari uburyo bwari bugambiriwe .Agira ati ” umudamu wakutse iryinyo nubwo hari abavuga mudugudu bamwe bavuga ko byakozwe na mutekano ari kumwe n’irondo ariko abandi nabo bakavuga ko umudamu ari we watangiye arwanya mutekano ariko byageze kuri RIB ubu iri gukurikirana ibyabo”.

Gitifu akomeza agira ati” ku kijyanye no gukubita byo nta muntu ubishyigikiye kandi binakomeje kugaragara yanavanwa mu nshingano akaba yasimbuzwa undi”.

Aba baturage  kandi banavuga ko babangamiwe n’imvugo z’uyu muyobozi zirimo kwishigongora no gukoresha amagambo akomeretsa .Kenshi ngo akunda kubabwirira mu nama ko Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega”

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *