Yanditswe na Bazubagira Djaria
Ijambo umusirimu rikunzwe gukoreshwa na benshi mu banyarwanda, bashaka kuvuga umuntu ugaragara neza cyangwa se usobanutse mu migirire ye. Bamwe mu bagore bo mu baganiriye na VALUE NEWS kuri iri jambo bagaragaza ubusirimu nko kugira ubutunzi abandi bakavuga ko ubusurimu ari mu mutwe .
Mukamusoni Claudine umugore w’imyaka 35 akora muri Banki imwe mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubusirimu ntaho buhuriye nuko umuntu aba agaragara mu muhanda ; ati “ umusirimu nya musilimu umubonera mu buryo bw’imibereho ye ya buri munsi, niba afite umuryango ubirebera mu buryo ategura amafunguro iwe , uko umuryango we ubayeho , ndetse no bindi bice byose bigize ubuzima bwe .
Ingabire Happy we ati” abantu benshi bitiranya ubusirimu n’amafranga . Hari igihe umuntu aba atunze amafranga menshi akoresha amavuta na parfum bihenze , yambara imyenda ihenze ndetse anagenda mu mudoka nziza ariko wagera iwe ukabona uko abana be barya cyangwa se bambara agahinda kakakwica”
Ingabire yongeraho ko hari n’aho usanga abana bararwaye indwara ziterwa n’imirire mibi kandi ababyeyi babo bari muri cya kiciro benshi bita abasilimu.Ati “ kuri njye mbona kuba umusilimu ari mu mutwe”
Francine Uwamahoro nawe yemeza ko kugira amafaranga no kuba umusilimu ntaho bihuriye kuko hari igihe ushobora kuba umukire ntube umusilimu .
Ngo “hari igihe ushobora no kuba umukene ariko ukaba umusilimu kuko ubusilmu bugaragarira mu buryo bw’imibereho,kuruta uko bugaragarira ku mubare w’amafranga utunze”
Uwamahoro atanga urugero rw’umugore wo mu cyaro w’umuhinzi wita ku mirire y’abana be akagerageza kubagaburira indyo yuzuye, mu butunzi bwe bucye ,akita ku burere bw’abana be ndetse no ku myigire yabo. Ati “njye uwo mwita umusilimu kuruta wa wundi wo Mujyi ufite amafranga menshi uhora agaburira abana be ifiriti na Pizza ubundi bakarenzaho fanta ngo kuko aribyo abana be bakunda.”
Manishimwe Nadia we avuga ko ubusirimu n’amafranga bigendana ,akavuga ko iyo ufite akantu {amafaranga} n’ubusilimu burizana . Ati “wasirimuka ute se nta mafaranga? sindabona umukene wabaye umusirimu, iyo ufite amafaranga niyo ubwo busilimu utaba ubwifitemo ushaka abakozi bakagusilimura bakakwigisha kwambara , kwisiga , ndetse no guteka ku buryo ukubonye wese abona ko usirimutse .”
Umutoni Esther umwarimu mu ishuri ry’incuke aragira ati” Ubusirimu bugaragarira mu myitwarire ,mu mivugire no mu mikorere waba utunze waba udatunze ushobora gusirimuka.”
Umutoni akomeza agira ati” umusirimu amenya gupanga igihe cye uko kiba kingana cyoze akamenya umwanya agenera akazi n’umwanya agenera umuryango we , hari benshi mu babyeyi usanga gahumda zose barazihariye abakozi “.Umutoni avuga ko ibi abihamya kuko ari kenshi ahura nabyo mu kazi akora ko kwigisha ho agira ati “ duhura nabyo cyane ukabona umubyeyi azanya umwana ku ishuri wareba imodoka asohotseho cyangwa se uko nyina asa, yambaye imyenda ya marque gusa ariko umwana yagera mu ishuri yashaka kujya kuri toilette ugasanga yaje ku ishuri nta n’ikariso yambaye cyangwa se yambaye amasogisi adasa !
Uyu mwarmukazi avuga ko iyo bagerageje kubibwira ababyeyi b’abo bana ngo aho kwigaya ahubwo usanga barushaho kurakarira abakozi babo , ngo barabasebye .Ati “ hari igihe ubibwira umubyeyi we akagusubiza ati mfite umukozi w’indangare ndaza kumwirukana nshake undi”
Benshi mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali bahuriza kuko utabona umuntu agenda mu nzira ngo ngo uhite wemeza ko ari umusirimu bitewe nuko umubona yambaye , akeye cyangwa yitwara mu nzira .