Rusizi: Bubakiwe isoko ariko ntibashaka kureka ubucuruzi bwo mu muhanda

Yanditswe na Ingabire  Rugira Alice 

 

Abagore bo mu Karere ka Rusizi bakora ubucuruzi buciriritse baravuga ko nyuma yuko bahawe isoko ryo gucururizamo  kuri ubu bubangamiwe cyane na bamwe muri bo banze kureka ubucuruzi bwo mu muhanda kuko babuza abakiliya kuza mu isoko kubera kubatangirira mu nzira .Ibi kandi ngo uretse no kubateza igihombo biranateza akajagari mu Mujyi  bagasaba inzego zibishinzwe guhagurukira abo bagore bagikorera mu mihanda ahazwi nka Marato.

Aba bagore bavuga ko bagenzi babo bigometse badashaka kuzibukira ubucuruzi bwo ku mihanda y’umujyi wa Rusizi . ngo ibi bituma bahura n’ibihombo kuko babura abakiriya bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika

Ikimpaye Christine wo  mu Murenge wa Kamembe ati” ndi umwe mu bakoraga ubucuruzi bwa marato,koko byari ikibazo kuko twahoraga duhanganye n’aba securites ku muhanda tukamburwa ibicuruzwa byacu tugahomba, tugahombya n’ababitwinditse , ariko twahawe aho gukorera hagari kandi mu Mujyi, gusa hari bagenzi bacu badashaka kuhakorera bahisemo gukomeza gucururiza ku mihanda, bikatubuza abakiliya ku buryo dutaha tudacuruje.”

Mugenzi we Ayinkamiye Dativa utuye mu Murenge wa Gihundwe yungamo ati”mu by’ukuri marato igira amafaranga, kuko twaracuruzaga tukishyurira abana amashuri ,tukababonera n’ibibatunga ariko hano ntitubona abatugurira ntihazwi ko hari n’isoko, kuva mu gitondo nta muntu urangurira amacunga yatangiye kwangirika”

Ayinkamiye akomeza agira ati” ikibabaje nuko abayobozi babanyuraho n’aba securites ntibagire icyo babakoraho, kandi ubwo twazaga hano bari batwijeje ko twese tuzahakorera , none turi mu isoko turi mbarwa, ku buryo hari abatangiye gusubira muri marato”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, yabwiye VALUE NEWS ko  bashakiye abacuruzi baciriritse aho bakorera mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mujyi, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kugurira abo babonye mu rwego rwo guca akajagari

Agira ati”Nibyo koko mu minsi yashize  hari kibazo cy’abakora ubucuruzi buciriritse bazwi ku izina rya marato, bakoreraga ubucuruzi ku mihanda kuko ntitwari dufite aho kubashyira kuko nta mikoro bari bafite yo kujya masoko asanzwe .Aka  gasoko bashyizwemo ni ak’abantu bafite igishoro gitoya hagamijwe ko nabo bazamuka bagatera imbere.”

Uyu muyobozi akangurira abaturage kugana iri soko bakirinda guhahira abo ku mihanda . Ati “ abantu bareke gukorera mu kajagari kuko bishobora gutera n’ikwirakwira rya Covid19 cyangwa bigatera n’impanuka; natwe nk’ubuyobozi tugiye gukomeza kuritunganya neza kugira ngo abarikoreramo batange serivisi nziza  n’abarigana bahahe bisanzuye.”

Mu karere ka Rusizi harabarirwa abacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse bagera kuri 350 , ubwo ValueNews yasuraga iri soko abacuruzi bari mbarwa abenshi bari ku mihanda , ku  buryo  bikomeje bishobora kuba imbogamizi mu guca ubucuruzi bw’akajagari mu karere ka Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *