Yanditswe na Setora Janvier
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke Mbonyinshuti Isaie wari umaze iminsi 12 atawe muri yombi , kuri uyu wa mbere ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Musazne bwamurekuye .
Ubushinjacyaha buvuga ko mu iperereza bwakoze ndetse bunashingiye kubyavuzwe n’abatangabuhamya bwasanze ibyo Gitifu Isaie aregwa nta shingiro bifite
Bushingiye ku ngingo ya 94.105 na 107 z’ itegeko rigenga imiburanishirize y’ imanza nshinjabyaha , ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kumurekura byagateganyo.
Ku cyaha cy’ amacakubiri , kimwe mu byaha yaregwaga , ubushinjacyaha buvuga ko nta hantu hagaragazwa Gitifu Isaie yaba yaragikoreye , ndetse ngo nkuko binemezwa na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke , Gitifu Isaie akaba yaragize uruhare rukomeye muri gahunda y’ ubumwe n’ ubwiyunge mu murenge wa Mataba.Ngo “ yashinze ishyirahamwe rihuriweho n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndtse n’abayikoze bafatanije na Neretse Fabien uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside n’ Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubilgi.”
Ku cyaha cya ruswa , ubushinjacyaha buvuga ko butabonye ibimenyetso simusiga bimuhamya icyaha bityo bukba bwafashe icyemezo cyo kumurekura akajya yitaba ubushinjacyaha mu gihe ari ngombwa kandi hagishakishwa ibindi bimenyetso.