Musanze : Batanu bafunzwe bazira  kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

SETORA Janvier.

 

Aba bagabo uko ari batanu bari mu maboko ya Polisi ya Muhoza, bafatiwe mu mudugudu wa Gatorwa ,akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze kubera kutubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yo kuguma mu rugo muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Uko ari batanu bafatiwe mu kabare ahagana mu masaha y’isa  kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2020 banywa inzoga  kandi bibujijwe mu kabare k’uwitwa Karekezi Frodouard gaherereye mu mudugudu wa Gatorwa, Akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza, hazwi nko muri [Tête à gauche].

Ubusanzwe gukomorera abantu gukora imirimo imwe n’imwe byasubukuwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020 yogera iminsi yo kuguma mu rugo mu gihe cy’iminsi 14 ariko mu bikorwa byakomorewe ntiharimo gufungura utubare ndetse n’insengero n’ahandi hantu hateranira abantu benshi mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya Covi-19.

Umwe mu bafatiwe muri aka kabare Hafashimana Evode, yabwiye  VALUE NEWS ko ibyo bakoraga ntawe byari bibangamiye cyane ko ngo biyishyuriraga ayabo.

Agira ati “kuba twinyweraga inzoga ntawe twabangamiye , nta nuwo  twasabaga ahubwo twiguriraga. Kudufata ntitwumva icyo tuzira. Gusa, nibatujyane ariko turarenganye kuko tutari batanu gusa ahubwo abandi babacikishije kuko twarengaga 30”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika Madame Uwera Alice, yabwiye  Value News ko gufata aba bantu bitabatunguye  ngo kuko  bari basanzwe bazi ko hari abaca mu rihumye inzego z’ibanze, ntibubahirize amabwiriza ,ari yo mpamvu buri gihe baba bari kuzenguruka mu Kagari ngo barebe niba ntabakora ibikorwa binyuranije n’amabwiriza yashyizweho.

Ati “ Ni igikorwa twakoze kandi dusanzwe dukora dufatanije n’abaturage baba baduhaye amakuru ku bantu batubahiriza amabwiriza yo kurwanya no kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Turashimira cyane inzego dufatanya zirimo abajyanama b’ubuzima, ba mudugudu ndetse na ba mutwarasibo kuko bigaragara ko ikibazo bakigize icyabo.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika yakomeje ashimira abatangira amakuru ku gihe ndetse atangariza VALUE NEWS ko batazahwema gukomeza gukoma mu nkokora abitwikira ijoro cyangwa abaca mu rihumye ubuyobozi bakikorera ibinyuranije n’amabwiriza ndetse n’amategeko

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Rugigana Alexis  yabwiye VALUE NEWS ko abafatiwe mu makosa nk’ayo  bafungwa bagacibwa amande kuko baba bigometse ku mabwiriza  yashyizweho muri gahunda yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.

Agira ati”ufatiwe mu makosa nk’aya yo kurenga ku mabwiriza ahanishwa igihano cyo  gufungwa igihe kingana n’amezi atandatu kandi agatanga amande hagendewe ku byemezo bya njyanama ya buri karere nkuko biteganywa n’ingimgo ya 230 y’itegeko nimero 68 ryo kuwa 30 /08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange.”

Muri iki gikorwa cyo gukangurira abaturage gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, abaturage bashishikarizwa kugira isuku bakaraba intoki  ubugira kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune kandi bambara udupfukamunwa.

Muri aka kagari ka Cyabararika hamenwe litiro zisaga 60 z’inzoga z’inkorano zanyobwaga n’abaturage mu kabare, birengagiza amabwiriza yashyizweho muri gahunda yo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, aho utubare tutemerewe  gufungura ngo ducuruze inzoga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *