Musanze:Abaturiye umuhanda Nyaruyaga-Gitinda-Gahunga baratabaza  kubera gusenyerwa n’amazi aturuka kuri uyu muhanda.

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Abaturage baturiye umuhanda Nyaruyaga-Gitinda-Gahunga n’abahinga  mu kibaya cya Cyuve  gihereye mu kagari ka Buruba, mu Murenge wa Cyuve barinubira amazi y’umugezi wa Ruvumu yayobowe mu mirima yabo na Kampani yakoze uyu muhanda izwi nka E.CO.G.L Ltd , aho bavuga ko aya mazi ari kubasenyera ndetse ko nta musaruro bagiteze  mubyo bahinze kuko byibasiwe n’amazi.

Umuhanda Nyaruyaga-Gitinda- Gahunga w’ibirometero  bisaga 5 uhuza Umurenge wa Cyuve wo mu karere ka Musanze n’Umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera, wakozwe ku busabe bw’abaturage aho bavugaga ko  babangamiwe n’ikiraro cy’umugezi wa Ruvumu cyari cyarangiritse, kikadindiza imihahiranire yabo n’abindi mirenge.

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere na Guverinoma  y’u Rwanda biciye muri LODA , Kampani ikora imihanda izwi nka E.CO.G.L Ltd yagiranye amasezerano n’Akarere ka Musanze yo gukora uyu muhanda ku bugenzuzi bwashyizwe mu maboko ya  Sosiyete ya ECASM LTD.

Nkuko bigaragara, mu ikorwa ry’uyu muhanda, Rwiyemezamirimo ntiyigeze ayobora amazi aturuka mu ishyamba ry’ibirunga aciye mu mugezi wa Ruvumu ahubwo  yayohereje mu mirima y’abaturage, byo ntandaro yo gusenyuka kwa zimwe mu nzu zabo no kwangirika kw’imyaka yabo irimo ibishyimbo, ibirayi ndetse n’urutoki.

Ntabwoba Gregoire utuye mu Kagari ka Rubura , agira  ati “ Aya mazi ni ay’umugezi wa Ruvumu  yaroshywe mu mirima yacu na Rwiyemezamirimo  wubatse uyu muhanda. Mbere ntiyazaga kuri ubu buryo kuko nari mfite amazu ane muri uru rugo none , eshatu zamaze gusenywa n’amazi , hasigaye iyi imwe gusa ariko nayo iraza gusenyuka dore ko isigaye ireremba mu mazi. Nta kindi cyabiteye uretse biriya biraro 3 byashyizweho biroha amazi mu mirima yacu. “

Yakomeje agira ati “ Umuhanda nawo waje tuwukeneye ariko ntiwaziye  guteza ibibazo abaturage ahubwo wakagombye kuza ari igisubizo mu iterambere ry’umuturage ariko Leta ikareba uko yabigenza , tugakizwa aya mazi kuko  umusaruro twari twiteze ntawo tukibonye ahubwo ni amapfa gusa agiye kudutera ariko bikozwe vuba, twaba tugize amahirwe cyane.”

Umuryango wa Bizimana Rubyogo w’abantu 23 wasenyewe inzu eshanu n’aya mazi akomoka ku myubakire mibi y’uyu muhanda maze uko bangana bose bajyanwa gucumbikirwa ku kigo cy’amashuri cya Kabuga giherereye mu murenge wa Cyuve ari naho bagisembereye kugeza ubu.

Munyarukumbuzi Jean Claude  ni umuhinzi ufite imirima igera itatu muri iki  kibaya cya Cyuve. Agira ati “Mfite imirima itatu y’ibishyimbo muri iki kibaya  ariko amazi yose ava mu mugezi wa Ruvumu,  Rwiyemezamirimo wakoze uyu muhanda yayohereje mu mirima yacu. Urabona ko nta kintu tugisaruye  uretse gukukana ibiti twashyingirije gusa. Turifuza ko ubuyobozi bwakwita kuri iki kibazo vuba kuko uretse n’imyaka  n’amazu y’abaturage yatangiye kwibasirwa n’aya mazi. Aya mazi  ayobowe neza yagezwa mu mugezi wa Cyuve ukayatwara uyageze mu mugezi munini wa Mukungwa ikibazo kigakemuka.”

Uretse n’aba bakiri bato mu myaka VALUE NEWS  yanaganiriye n’umwe mu baturage bahatuye kuva kera  Mporebatenda  Rosaliya w’imyaka  95 agira ati “ Mu myaka mfite, sinigeze mbona  amazi  angana gutya. Ndashaje , nta mbaraga ngifite  zo kwiyegura  uretse abuzukuru banjye baza bakanyegura bakanjyana hanze naho ubundi aya mazi yazansinda muri iyi nzu kuko aza ntabyumva , akansanga aho ndyamye , abo buzukuru banjye nibo banterura bakayankuramo. Nubwo njyewe  nisaziye , turi abo gutabarwa. »

Umukuru w’intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro  na VALUE NEWS yavuze ko umuturage adashobora guhohoterwa cyangwa kugwa mu kaga ubuyobozi burebera kabone nubwo yaba ariwe witeje ako kaga. Bityo, aremeza ko bagiye gukora ibishoboka byose , abaturage bagakorerwa ibyo bagomba gukorerwa bitabangamiye imibereho myiza yabo.

Agira ati ‘’ Ubusanzwe, dukurikirana ibikorwa remezo biba byubakwa hirya no hino mu gihugu, tunagaragariza Leta ko abubaka imihanda minini n’iya FIDAROAD ijya mu baturage itagomba kugira ibikorwa byabo yangiza. Bityo bagasabwa ko bakora iyo mihanda, bateganya aho bagomba gushyira amazi y’imvura anyura muri rigoli zikikije iyo mihanda cyane ko amazi agoye kuyashakira aho ajya iyo hubakwa ibikorwa remezo.’’

Guverineri Gtabazi avuga ko igisigaye ari ugukurikirana ikibazo cy’abaturage, ubuyobozi bukareba niba hari abarengana bakarenganurwa.

Agira ati ‘’ Ndasaba akarere ka Musanze ko kareba impamvu yatumye ayo mazu n’imyaka y’abaturage byangirika, bwasanga byarakomotse ku myubakire mibi y’uwo muhanda bikishyurwa biciye mu masezerano ubuyobozi bwagiranye na Rwiyemezairimo. Tugiye kubikurikirana mu buryo bwimbitse no gukemura ikibazo kuko tutagishyira ku wundi cyane ko ubuyobozi buba bureberera abaturage. Ni byiza ko nkamwe nk’itangazamakuru muba mudutungira agatoki aho ikibazo kiri kandi umuturage wese agomba kuvanwa mu kaga nubwo yaba yakishyizemo, ariko n’ abandi bakagirwa inama ngo batagwa muri ayo makosa.’’

Umuhanda Nyaruyaga-Gitinda-Gahunga [5.751kms] n’undi ushamikiyeho wa Gitinda-Nyaruyaga yariteganijwe gutangira kubakwa kuwa 12 Ugushyingo 2018 ikuzura mu gihe cy’amazi 17 ariko na n’ubu ntirarangira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *