Musanze :Bamwe saa mbili  yatangiye kubananira, abanyerondo babahukamo  n’inkoni

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Mu kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze  hari bamwe mu baturage  batangiy kunanirwa no kubahiriza gahunda yo kuba bageze mu ngo zabo saa mbili z’ ijoro.Ibi biratuma bagongana n’abashinzwe umutekano bazwi ku izina ry’abanyerondo , ariko muri Rwebeya  ho babita abahomugadi (Home guard)

Evariste wakubiswe (uri hagati) n’umunyerondo wamukubise akamukomeretsa mu mutwe

Mu ijoro ryo ku wa mbere  rishyira ku wa kabiri tariki ya 12 Mata 2020  umuturage witwa Nubahimana Evariste bakunze kwita Gisimba utuye  mu mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze yakubiswe  ndetse akanakomeretswa bikomeye  n’ umunyerondo witwa Nteziyaremye Innocent bakunze kwita  amukubise inkoni mu mutwe .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere umunyamakuru wa VALUE NEWS yasanze aba baturage bombi bari guterana amagambo  bisobanura imbere y’umukuru w’umudugudu wa Nyaruhengeri

Nubahimana Evariste  avuga ko yahohotewe n’abanyerondo ubwo yatahaga iwe mu rugo avuye gutabara ahantu bari bapfushije umuntu, yagera mu nzira agahohoterwa bikomeye n’umuhomugadi (umunyerondo )  witwa Nteziyaremye Innocent  alias Kibonke.

Yabwiye VALUE NEWS ati “ Natahaga ndi kumwe n’abandi, tuva aho bari babuze umuntu nko mu metero 150 uvuye iwanjye, tugeze mu nzira duhura n’abahomugadi(Home guards) baradutangira aribwo nakubiswe iyi nkoni mu mutwe na Homugadi Nteziyaremye Innocent alias Kibonke. Ubwona hise nikubita hasi, birangira nibonye kwa muganga.”

Homugadi (Home guard) Nteziyaremye Innocent Alias Kibonke we avuga ko amakimbirane yose yaturutse ku kutumvikana kuko ngo bari babafashe bavuye kunywa inzoga, babahagaritse nk’abantu bari ku irondo, uyu Nubahimana Evariste alias Gisimba akomeza gutera amahane ari nabwo imirwano yatangiye.

Aragira ati “Uyu mugabo n’abo bari kumwe twahuye nabo saa saba z’ijoro basinze , bavuye kunywa inzoga, tubabajije iyo bavuye batangira gutera amahane ariko uyu Nubahimana Evariste arabikomeza cyane ashaka kudukubita ari nabwo twitabaye nk’abari ku irondo.”

Imyenda bamukubise yambaye yahindanijwe n’amaraso

Ntabwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bwana Sebashotsi Jean Paul yashatse kugira icyo avuga kuri uku gushyamirana  kwabaye hagati y’abanyerondo n’abaturage kubera impamvu atatangarije VALUE NEWS  ariko amakuru ahari aturuk mu baturage nuko ngo aya makimbirane hagati ya Homugadi (Home guard) Nteziyaremye Innocent na Nubahimana Evariste  batashije  kumvikana kubera ko Nubahimana Evariste yari yanyoye inzoga .

Muri ibi bihe bikomeye u Rwanda n’isi muri rusange bihangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19, mu Rwanda amabwiriza avuga ko buri muntu wese agomba kuba yageze iwe mu rugo bitarenze saa mbiri z’ijoro.

Hagati aho ariko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye nacyo giteganywa n’amategeko,kigahanishwa ingingo ya 121 y’itegeko ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

VALUE NEWS iracyabakurikiranira iyi nkuru

 

 

One Reply to “Musanze :Bamwe saa mbili  yatangiye kubananira, abanyerondo babahukamo  n’inkoni”

  1. olala, ibi birababaje, ntibyari nikwiye ko abantu bica amategeko yo kurwanya icyorezo bigeze aho. kunywa inzoga bagasinda, mwijoro sibyo. umumyerondo nawe, ntibikwiye ko akubita umuntu kuhezubwo amukomeretsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *