Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Bwana Sebashotsi Jean Paul araye muri kasho hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari ka Kabeza ndetse na ba Dasso bazira gukubita abaturage .
Aha Gitifu na ba Dasso bari gukubita umuturage Nyirangaruye Clarisse
Amakuru atangazwa n’urwego rw’ ubugenzacyaha binyujijwe ku rukuta rwa Twitter aravuga ko Gitifu Sebashotsi hamwe na gitifu w’ Akagari ka Kabeza Bwana Tuyisabimana Jean Leonidas , ndetse na ba Dasso Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse .Kuri ubu bafungiye kuri station ya police ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha .
Amakuru agera kuri Value News aravuga ko aba bayobozi bakubise abaturage babaziza kutambara agapfukamunwa ndetse no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Remera yabwiye Value News ati “inkoni iravuza ubuhuha kubera COVID-19.Dasso arakubita uko ashaka , gitifu agakubita , umunyerondo agakubita mbese ntabwinyagamburiro umuturage afite,mudutabare pe .”
Abaturage bagaya imyitwarire abayobozi bagaragaje imbere yabo
Umubyeyi wa Nirangaruye Clarisse wakubiswe bikomeye n’abayobozi yabwiye Value News ko yatunguwe n’ibyakozwe n’abayobozi kuko atakekaga ko abayobozi bakora nk’ibyo bakoreye umukobwa we .Agira ati “ baraje ku manywa y’ ihangu nka saa yine bahera kuri musaza we ngo ntiyambaye agapfukamunwa ,bashaka kumutwara mushiki we ababaza impamvu bashaka kumutwara ababaza icyaha yakoze , batangira kumukubita abaturage baratabara.
Clarisse wakubiswe ari kwa muganga
Uyu musaza Karemera avuga ko kuba byarakozwe n’abayobozi ari igisebo gikomeye agasaba ko bafatirwa ibihano .Ati’kuba umuyobozi atinyuka agafata ikibando agahuragura umwana w’ umwari nkuriya ni ikibazo gikomeye .Amategeko agomba kuturenganura ”
Uyu muturage nawe yakubiswe n’abanyerondo ngo yarenze ku mabwiriza bamumena umutwe
Hashize iminsi ibiri VALUE NEWS ibagejejeho inkuru y’ umuturage wakubiswe n’abanyerondo bakanamukomeretsa bikomeye bitewe nuko ngo atubahirije amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 .Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve bwanze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo cy’abaturage bakubitwa umunsi ku wundi , none birangiye bamwe mu bayobozi batawe muri yombi kubera iki cyaha .
Birababaje kugaragura no gutesha agaciro ikiremwamuntu kuriya by’umwihariko umugore!
Gitifu yashishikaye erega sinakubwira wagira ngo bizongera amanota y’imihigo. Ubu se Nk’uyu niyirukanwa ko mbona anakuze araba uwa nde koko?
Aba baturage nabo bagomba gukurikiza amabwiRiza yo kwambara masks bakirinda kandi bakarinda nabandi.naho gukubitwa byo ntabwo aribyo gukubita umuntu.