COVID -19 yagabanyije ubusabane hagati y’abasilamu mu gihe cya Ramadhan

Yanditswe na Bazubagira Djalia  

Ukwezi  kw’igisibo ( Ramadhan ) ni igihe abayisilmu bose bo ku isi  bigomwa ibyo kurya no kunywa ndetse n’ibindi bitandukanye bakunda ubundi  ukwezi kose bakaguharira amasengesho no kwiyiriza. Mu Rwanda by’umwihariko ni igihe kirangwa n’ubusabane, gufashanya ndetse no gusangira.

Ubu busabane bwari busanzwe bumenyerewe na benshi  bukaba butaragaragaye muri iki gisibo kubera ingamba zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus nkuko bamwe mu bayobokoke ba islamu  batuye mu karere ka Nyarugenge babitangarije Value News.

Mutijimana Amina utuye mu murenge wa Rwezamenyo ati “ iki cyorezo cyangije byinshi ariko byagera ku gisibo bikaba agahomanunwa kuko ubundi ramadhan  ni ukwezi gutagatifu ni igihe cyiza cyo kwigomwa ibyo ukunda byose kubera Imana  ubundi ukibanda ku masengesho kwicuza ibyaha , ndetse mu bikorwa by’ubugiraneza.

 Ni mu urwo rwego njye n’abaturanyi banjye duhuje imyemerere twishyiraga hamwe  tugateranya amafaranga  tugatekera abarwayi tukabagemurira buri mugoroba twabaga dufite groupe y’abantu icumi yabaga ifite inshingano yo kugemurira abarwayi  kuri CHUK  ariko muri iki gisibo ntibyashobotse kubera impamvu z’amikoro ndetse no kwirinda guhurira hamwe turi benshi .

Kanamugire Ismael ni umugabo w’imyaka mirongo itanu y’amavuko we avuga ko  kuva yavuka aribwo bwa mbere abonye Ramadhani itarimo ubusabane ati”  ubundi cyaraziraga kurya iftari wenyine ariko ubu kubera ingamba zo kwirinda corona hakiyongeraho n’ikibazo cy’amikoro  no   kubona ibyo ugaburira  umuryango wawe ni  ikibazo.Buri wese asigaye afatira amafunguro y’iftar iwe mu rugo .

Kanumugire akomeza agira ati “ikindi cyagabanyije ubusabane nuko no gusengera hamwe bitemewe ubundi ni itegeko ku bagabo gusengera  ku musigiti haba ari mu gisibo cyangwa se atari mu gisibo ariko bikaba akarusho muri Ramadhan”

Ramadhan ni  igihe cyiza cyo kwiyegereza Imana cyane tuyicuzaho ibyaha ndetse  tuyisaba ibyo dukeneye, niyo mpamvu  umubare w’abasengerega  ku musigiti  wiyongeraga cyane ku buryo hari n’igihe huzuraga  benshi bagasengera no hanze.

Akomeza avuga ko gusengera hamwe   byongeraga ubusabane kuko washoboraga no kubona mugenzi wawe mudaherukanye  mukaganira ukaba wanameya ikibazo  afite niba hari icyo ufite ukamufasha . sibyo gusa kuko  na nyuma ya buri sengesho hari inyigisho zatangwaga  zatumaga buri wese arushaho kugandukira Imana ariko ubu kubera corona buri wese ni ku giti cye .

Sheih Amran Habiyakare we ashimira  Leta y’ u Rwanda  kuba yarabemereye gusubizaho Adhan ( umuhamagaro wibutsa abantu ko isaha yo gusenga igeze) ariko nawe akaba abona impinduka nyinshi ku gisibo zatewe n’ingamba zo guhangana n’ikwirakwiza rya coronavirus.Agira ati”                     yego ni byiza  kuba twaremerewe gutora  adhana kuko bihwitura buri wese akamenya ko isaha yo gusenga igeze ariko nanone sinabura kuvuga ko hari byinshi byahindutse kuko hari amasengesho ya talaweh atangira  saa mbiri z’ijoro ahuza abantu benshi n’andi aba mu minsi icumi ya nyuma y’igisibo atangira saa munani zijoro ( tahadjudi) ibyo byiciro bibiri by’amasengesho ya nijoro ni ingenzi cyane mu bayisiramu. ariko amabwiriza mashya abuza  abantu kurenza saa mbiri z’ijoro bakiri mu muhanda yatumye ahagarikwa  . nanone ariko  nibaza kugenda nyuma ya saa mbiri z’ijoro aho bihuriye n’ikwirakwiza rya coronavirus “

Ubusanzwe iyo ukwezi kwa Ramadhan  kurangiye amagana n’amagana y’abayisilamu bahurira hamwe bagasenga isengesho ryo gusoza igisibo ku munsi benshi bakunda wa Eidir fitr ariko kubera ingamba zo guhanagana n’ikwirakwizwa cya coronavirus benshi mu bayoboke b’ideni ya Islamu babajwe nuko batazasengera hamwe kuri uwo munsi mukuru .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *