Kamembe  baribaza  niba irondo rigikora  cyangwa naryo ryarahagaze kubera COVID-19

Ingabire Rugira Alice

 

Abatuye mu Mujyi  wa Rusizi baravuga ko bazahajwe bikomeye n’abajura bakibaza niba muri ibi bihe bya COVID-19 nta rondo rikibaho.

Irondo ry’umwuga muri Kamembe  ngo ntiryogeze rihagarara

Hagenimana Danniel utuye mu murenge wa Kamembe agira ati” Aho ntuye turembejwe  n’abajura mu minsi yashize nibwe ibikoresho byo munzu , batwibye duhari matera y’abana yo kuraraho ndetse tubatesha n’ihene bari bayizituye ariko nkibaza nti ese iyo bibye ntibanyura ku banyerondo , kuki ibintu byacu bigenda gutyo gusa , niyo mpamvu tuvuga ko amarondo adakorwa.”

Mukankusi Diane nawe atuye mu murenge wa Kamemb, Akagali ka Kamashangi yunzemo ati”Irondo ryadufashaga cyane ariko ubu rimeze nk’iridakorwa kuko bigaragarira aho ubujura bwiyongereye muri iyi minsi niba ari kubera icyorezo cya corona virus , no kumanywa y’ihangu baba bacaracara , turasaba ko imbaraga irondo ry’umwuga ryari rifite zakongerwa ubundi ubujura bugacika , natwe niba ari n’amafaranga y’umutekano twatangaga  ariyo mpamvu turongera tuyatange ubwo twatangiye gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo ubujura bucike kuko birakabije.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Nsengiyumva Vincent de Paul  avuga ko nubwo yakiriye ibirego bitandukanye  by’abatuye  muri uyu Murenge bavuga ko ubujura bwiyongereye muri ibi bihe bya Covid19, ngo irondo ry’umwuga ritigeze rihagarara ahubwo ryakomeje gukora, agasaba  abaturage kurushaho kurishyigikira.Ati “ Irondo ry’umwuga ntabwo ryigeze rihagarara nubwo igihugu cyinjiye mu bihe bigoye , irondo ry’umwuga ryakomeje akazi karyo uretse Ikibazo cyabari bafite imirimo ku manywa bwahagaze ariko nabo basimbujwe abandi ku buryo nta cyuho cyagaragaye.

Ku bibazo by’abaturage  bavuga ko ibyo bibwe byaryozwa abanyerond  Gitifu abasubiza agira ati “icyo nabwira abaturage ni ukumva ko irondo  ridahagije mu kubacungira umutekano, nibyiza ko habaho ubufatanye niba bwije bafunge bakomeze barinde ibintu byabo igihe batewe babe maso batabaze umujura atangirwe na ba banyerondo afatwe aryozwe icyaha yakoze, ubwo nibwo irondo ry’umwuga rizatanga umusaruro, abantu bagatura mu mahoro.”

Kamembe ni umwe mu mirenge  igize Umujyi wa Rusizi, ikibazo cy’ubujura gikunze kugaragara nka kimwe mu bibangamiye imibereho y’abatuye uyu Mujyi ,.

Abawutuye  basabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano wabo bashyigikira irondo ry’umwuga aho basabwa gukomeza gutanga amafaranga igihumbi y’umutekano , kandi bakajya batanga amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ikibazo cyangwa hari uwo bakekaho gukora ubujura.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *