Mu mafoto irebere ibyabereye muri Vunga kubera Ibiiza

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Imvura iherutse kugwa yangije bikomeye agace ka Vunga gaherereye mu murenge wa Shyira , Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’ Iburengerazuba , ku buryo kamaze icyumweru ubuhahirane bwarahagaze, abaturage nta kindi bakora uretse umuganda wo guhangana n’ ibyangijwe n’ ibiiza.

Bamwe barrasuhutse ntibakiba mu ngo zabo bacumbitse mu mashuri, abandi basigaye iheruheru nta nicyo kwiyorosa basigaranye, kugera muri Vunga ubwabyo ni ihurizo rikomeye kubera ibiiza .Abaturage bahanze amaso Leta y’ u Rwanda  ngo igire icyo ikora  kuko basigaye iheruheru.

Ikiraro gihuza Umurenge wa Rugera na Shyira cyarangiritse nta modoka nimwe yabashaga kuhanyura kugeza ku wa kabiri 

Ingabo z’ u Rwanda ku wa kabiri zacyubatse mu kanya nk’ako guhumbya .Abaturage ba Shyira barazishima cyane , ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa

Aka ni ku kiraro cya gihuza Vunga na Gakenke mu murenge wa Mugunga  nacyo ubu cyatwawe n’amazi ntawe ubasha kwambuka 

Mu mudugudu w’ icyitegererezo wa Shyira naho amazi yarabateye inzu zahindutse ibyondo 

Mu rwunge rw’ amashuri rwa Vunga niho imiryango imwe n’ imwe icumbitse ,amazu yabo yaragiye 

Mu ishuri niho bacumbitse , icyumba kimwe gicumbikiye imiryango ine irimo ababyeyi n’abana , nta biryamirwa bafite byose byatwawe n’ imvura 

Uyu mubyeyi amazi yaramutembanye hamwe n”abana babiri barimo uruhinja rw’ amezi abiri cyakora ku bw’amahirwe bose baracyariho .

Uyu mubyeyi yavunitse kubera amazi yamutwaye amukubita hasi 

Abayobozi n’abaturage nibi birirwamo,imihanda yarasibamye , imyanda yuzuye hose kubera imvura 

Aya mabuye mubona  ni ayamanuwe n’ imvura ku misozi.Yahahamuye abaturage 

Abaturage birirwa mu muganda ngo barebe ko centre ya Vunga yakongera kugarura ubuzima

Ibiro by’ umurenge wa Shyira ubu birafunze ,amadosiye menshi hafi ya yose amazi yarayatwaye 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *