Muhanga: Abo mu Ndiza bahanze amaso ibitaro bya Kiyumba bigiye kuzura

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert

 

Abaturage bo gice cy’imisozi miremire ya Ndiza mu karere ka Muhanga bavuga ko bafite icyizere ko ibitaro bya Nyabikenke noneho bigiye kuzura .

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe   bagorwa cyane no kubona serivisi z’ubuvuzi zisumbuye kuko usibye ikigo nderabuzima cya Nyabikenke nacyo cyatangaga serivisi z’ibanze mu buvuzi  ubundi berekeza ku bitaro bya Ruli mu karere ka Gakenke cyangwa mu bitaro bya Kabgayi ahantu bemeza ko ari kure cyane, ahanini  bitewe  n’umuhanda mubi uri muri aka gace.

Kuri ubu imirimo yo kubaka ibitaro bya Nyabikenke yongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarara kubera icyorezo cya Coronavirus.Rwiyemezamirimo wahawe kubaka ibi bitaro ngo yari yarabidindije  kuko yabitaye mbere bikiri mu ntangiriro, hanyuma  mu mwaka wa 2018 bihabwa inkeragutabara arizo zirimo kubyubaka ubu.

Mukabaranga Valentine na Nyirandikubwimana Godelene batuye mu murenge wa Kiyumba bemeza koi bi bitaro biramutse byuzuye bizabagabanyiriza imvune cyane cyane ababyeyi bajya kubyarira kwa muganga .

Mukabaranga ati: “ntababeshye njye nabwiye umugabo wanjye ko ntashobora kongera gusubira kubyara biriya bitaro bituzuye ubushize inda yanguye nabi hafi yo gupfa, nategereje ambiransi ndaheba iza ntakiri uwo kubyara rwose ndashima perezida uduhaye ibitaro akaturinda umuruho w’i Shyira”.

Mugenzi we Nyirandikubwimana ati: “Twarabyifuje igihe kirekire kandi umukuru w’Igihugu yarabitwemereye  ubwo aheruka kudusura hano ntekereza ari mu mwaka wa 2015 yatubwiye ko ari ibitaro abitwemereye n’amashuri mu gihe gito kandi biragaragara”.

Dusengimana Euzela muganga uyobora ikigo nderabuzima cya Nyabikenke asanga kuzura kw’ibi bitaro bizaba biri ku rwego rw’Akarere ari intambwe ikomeye izaba itewe mu rwego rw’ubuzima muri aka gace cyane ko iki kigo cyakira abarwayi benshi buri munsi bityo bikabagora .

Ati “iyo  hari umurwayi ukeneye ubufasha bwisumbuyeho biratugora ,nubwo  hari imbangukira gutabara ariko ishobora no kuba yajyanye undi cyangwa yagize ikibazo bityo umurwayi akahazaharira.”

Umuyobozi w’akerere ka Muhanga madamu Kayitare Jacqueline, ahamya ko ibi bitaro bigiye kuzamura imibereho myiza y’abatuye ku Ndiza,akagira ati “turifuza ko abaturage bacu babaho banezerewe, duteye intambwe, tungutse ibitaro bizavura abaturage bo muri iki gice cy’imisozi, nta mvune bazongera kugira ntago bazongera guhera mu nzu, turabikurikirana biri ku kuzura ukurikije aho imirimo igeze nta kabuza uyu mwaka abaturage bazabikoresha

Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013,  biherereye  mu gice cy’icyaro mu misozi ya Ndiza ku birometero bisanga 70 uvuye mu mujyi wa Muhanga bikazafasha abaturage barenga  ibihumbi 100 bo mu mirenge 5.

Byashyizwe kurwego rw’ ibitaro by’ Akarere nk’imwe mu nzira zo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi kuko ubusanzwe aka gace kari kure dore ko kujyayo bigoranye kubera  cyane cyane imihanda mibi yaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *