Musanze :  Baribaza amaherezo y’ibyangombwa  by’ubutaka bwabo bwatwawe n’ibiiza

Ko

 Yanditswe na Setora Janvier

 

Nyuma y’ibiiza byibasiriye umurenge wabo, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Remera bafite ubutaka bwabo bwatwawe n’isuri, baribaza amaherezo y’ibya ngombwa byabo by’ubutaka bwatwawe n’isuri igihe cy’ibiza.

Ubutaka bw’abaturage muri Remera bwatwawe n’ isuri ntiwamenya ko higeze kuba imirima 

Imvura yaguye mu ijoro ry’iya 07 Gicurasi yibasiye imirima n’imyaka y’abaturage ndetse hamwe na hamwe itwara n’ubuzima bw’abantu. Mu murenge wa Remera abantu 3 nibo batakaje ubuzima ndetse hangirika n’ibintu byinshi birimo hegitari z’ibihingwa bitandukanye ziri  hagati y’ijana n’ijana na mirongo itatu ( 100-130 ha).

Bamwe mu baturage baganiriye na VALUE NEWS bagaruka  cyane cyane ku butaka bwabo bwatwawe n’isuri bukiroha mu kiyaga cya Ruhondo aho bavuga ko ibya ngombwa bya burundu by’ubutaka, ntacyo bikibamariye.

Rwicuramye Sitefano ni umwe muri bo,agira ati “ Ubu se ko isambu yanjye yagiye yose, nzongera kuvuga ko mfite ubutaka? Ubu se Leta izongera kuza kubarura bundi bushya cyangwa tuzasubiza ibyangombwa by’ubutaka?”

Mugenzi we Ntahonsigaye Léonard we agira ati “ Nye nkurikije uko isambu yanjye yagiye yose , mbona igipapuro ntacyo kikimariye, uretse Leta yagira uko ibigenza nkabona ahandi ho guhinga. Urabona ubutaka bwanjye bwaramanutse bwivanga n’ubw’undi. Turabona Leta yatesha agaciro ibyo bya ngombwa bya mbere kuko abakibifite ntacyo byaba bibamariye kandi ubutaka bwaragiye ndetse abo bwasanze, bukivanga n’ubwabo, ubuso bari bafite ntibukiri bwa bundi.”

Twagirimana Edouard Gitifu w’umurenge wa Remera nawe yatunguwe n’ibyabereye mu murenge ayobora 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Twagirimana Edouard yabwiye VALUE NEWS ko batangiye gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.

Agira ati “ Ku kibazo cy’ubutaka bw’abaturage bwatembanwe n’isuri, bakaba bavuga ko ibya ngombwa by’ubutaka bya burundu, nta gaciro bigifite, twatangiye kubakorera ubuvugizi mu nzego bireba ngo harebwe icyakorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Mpuhwe Andrew yatangarije VALUE NEWS ko bumva neza iki kibazo  cy’abaturage ariko na none asaba abaturage kubanza gukiza amagara yabo ibindi bikazarebwa nyuma.

Agira ati “ Reka dushyire imbere ubuzima bw’abaturage kurusha umutungo aho kugira ngo arebe ubutaka bwe bwagiye ngo abuhuze n’icya ngombwa afite ahubwo yarakwiye  kuba yibaza ese iyo mba ntuye aho hantu akaba ari njye wagiye. Twamaze kwandikira inzego zishinzwe ibiiza tubagezaho ibyangiritse byose ngo baterwe inkunga , hanarebwe ikindi cyakorwa.”

Umurenge wa Remera uherutse gupfusha abantu batatu bazize ibiza by’imvura, harangwa imyaka inyuranye yatembanwe n’amazi n’iyangijwe n’inkangu byose biri ku buso buri hagati ya hegitari 100 n’ijana na 30 n’inzu 93 zasenyutse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *