Muhanga: Baratabaza kubera umunuko uturuka mu kimoteri cyabasatiriye

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert

 

Abaturage bo mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga baratabaza ko barembejwe bikomeye n’umunuko uturuka mu kimoteri cy’imyanda ituruka mu Mujyi wa Muhanga ikazanwa kumenwa iwabo.

Byongeye Kandi ngo muri iki gihe imvura igwa ari nyinshi ikanayitwara kuri ubu bafite impungenge ko ingaruka iyo myanda izagira ku buzima  bwabo,bityo bakifuza ko cyatunganywa ku buryo buboneye.

Aba baturage babwiye VALUE NEWS ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahaye Koperative AGRUNI ikusanya imyanda yose, gushyira imyanda y’uruvange ahantu hatuwe, bikabateza umunuko ukabije aho bagomba guhora bafunze amazu amanywa n’ijoro ngo bagabanye umunuko , banirinda amasazi atuma, yanduza buri cyose agezeho.
Mu ijwi ryuje agahinda, Nduwayezu Sixte utuye hafi y’iki kimoteri avuga ko ubu hari umunuko ukabije, noneho hakiyongeraho n’abana bakirirwamo  ngo bagiye gushaka “injyamani” (inyuma bagurisha).Yagize ati “Imodoka zizana iyo myanda, usanga huzuyemo amayezi, amagufa, impu n’ibindi byaboze. Ugasanga imbwa zirara zibyirukankana cyangwa ibisiga bigaterura nk’izo mpu bikabijugunya hejuru y’amazu yacu, ubundi umunuko ukatwibasira koko.”

Kuri Uwamahoro Agrippine, umubyeyi nawe utuye muri aka gace, yavuze ko bagaragariza inzego z’ibanze ko babangamiwe bikomeye n’iki  kimpoteri ariko bakabwirwa ko ari icy’akarere.

Ngo imodoka zimena imyanda ziza ubutitsa kubihasuka,byongeye hakaba hari impungenge ko kizanduza n’amazi y’isoko bavomamo.
Yagize ati “Buriya ureba munsi hariya hari ahantu hari iriba ry’amazi tuvomaho ndetse n’abanyamugi bajyaga baza kurivomaho ngo i Gitarama (Umujyi wa Muhanga) amazi yabuze ku buryo ariyo abaturage bakoresha, nyamara iyo myanda uko ihasatira bafite ubwoba ko nayo iyanduza.”
Avuga ko imvura nyinshi iri kugwa bakaba bafite impungenge ko bazahura n’ibibazo bikomeye cyane, kuko amazi avamo ashokera aho bavoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline, ntiyahakanye ko abo baturage bari mu kaga, avuga ko hari gushakwa umuti urambye.
Yagize ati “Abaturage bagaragaje impungenge zabo ariko turi mu nzira igana ku gisubizo kirambye kuko twamaze kwemeza ko ijyanwa kumenwa mu Ruhango gusa hari ikiziyongera ku mafaranga batangaga yo kubakurira imyanda mu ngo zabo;  hazanozwa uburyo bizakorwa mu gihe cya vuba maze hatangire hatunganywe ku buryo butangiza ibidukikije aho icyo cyari kiri.”
Madame Kayitare akomeza avuga ko Akarere ka Ruhango kamaze kubaka ikimoteri kigezweho, aho bashaka ko abo bahaye isoko bazajya bajyanayo imyanda ivuye i Muhanga.
Gusa asobanura ko hari n’itsinda riri kugenzura niba hari abaturage bakwimurwa bigaragara ko basatiriwe cyane n’ikimoteri bityo bikihutishwa ku buryo mu mwaka utaha w’ingengo y’imari baherwaho bimurwa.
Mu igenamigambi ry’Akarere ka Muhanga ryo mu ngengo y’imari ya 2012-2013 hakozwe inyigo y’ikimoteri kigezweho cyashoboraga gutwara arenga miliyoni 789 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kugeza ubu nta kanunu kacyo mu gihe umujyi uri mu mijyi ikomeje kwaguka dore ko uri no mu mijyi 6 yateganijwe muyunganira Kigali.

One Reply to “Muhanga: Baratabaza kubera umunuko uturuka mu kimoteri cyabasatiriye”

  1. Iki n’ikibazo gikomeye kigira ingaruka ikomeye ku buzima bwa Muntu ,inzego zibishinzwe rwose zikwiye kugira icyo zikora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *