Ifatwa rya Kabuga: Amakuru ye yasanzwe kuri ‘fulashi’ basanganye umukwe we

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Inkuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga yamenyekanye ejo kuwa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 ashakishwa n’isi yose. Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko amakuru ya mbere yabonywe kuri ‘fulashi’ abapolisi b’abadage basanganye umukwe we Ngirabatware.

Flash disk, aka kuma abantu babikaho amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, niyo yabaye intandaro yo kumenya ibya Kabuga.

Jeune Afrique ivuga ko tariki ya 7 Nzeri 2007, ari bwo abapolisi b’abadage bagiye gufata umukwe wa Kabuga I Frankfurt.

Ngo “Ngirabatware akibakubita amaso, yahise afata fulashi yari mu mufuka we ayinaga hasi ayisyonnyaguza agatsinsino k’inkweto yari yambaye”.

Uyu Ngirabatware Augustin yari Minisitiri w’igenamigambi muri Leta yakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nawe yaje gufatwa aburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (TPIR) rwakoreraga Arusha, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 30.

Abapolisi rero ntibashize amakenga iyo fulashi, ahubwo bahise bibaza icyo Ngirabatware yashatse kubahisha.

Niko guhita batoragura utuvungukira twa ya fulashi badushyira abasesenguzi muri Laboratwari. Mu nkuru yasohotse muri iki kinyamakuru tariki ya 27 Ugushyingo 2012, bavuga ko ibyo byababaje Ngirabatware cyane.

Byafashe ibyumweru byinshi kuremekanya twa tuvungukira, kugeza tuyemo ikintu.

Abahanga baragerageje kugeza bakuye amakuru menshi kuri ya fulashi, harimo n’ajyanye n’ubuzima bwa Kabuga.

Fagitire yo kwa muganga, umurwayi ni Kabuga

Kuri iyo fulashi, abakora iperereza basanzeho inyemezabwishyu y’ibitaro,yariho amafaranga akabakaba ibihumbi bitanu by’amayero.

Umurwayi wari wanditseho yari umutanzaniya, wivuzaga ikibazo cy’imihumekere « insuffisance respiratoire chronique ».

Bibanga mu nda, abapolisi b’abadage bakurikirana inyandiko z’inzira za wa murwayi, basaba abayobozi ba Tanzaniya kubaha umwirondoro wa nyirazo.

Babonye ifoto bakubiswe n’inkuba, kuko basanze ari Kabuga, sebukwe wa Ngirabatware, uyu wafashwe ejo.

Basanga ni Kabuga Felicien ushakishwa n’isi yose, umuterankunga wa RTLM, unakekwaho kwinjiza ibihumbi by’imihoro mu Rwanda, ari nayo yakoreshejwe hicwa abatutsi.

Jeune Afrique (yerekana n’iyo foto basanze muri pasiporo) inavuga ko iyo foto yakuyeho urujijo, ku bihuha byavugaga ko Kabuga yibagishije ngo ahindurirwe isura. Ntibyari byo.

Iperereza ryarakomeje rero, baza no gusanga yarigeze kubana n’umukwe we muri iyo nzu.

Abaturanyi bavugaga ko bajya bahabona umusaza uba yitwaje agakozi; ndetse ngo ni icyo gihe hari abahamya ko yari akihaba.

Kuva ubwo mu 2007, amakuru yo kuri iyo fulashi yagendeweho kugeza ubwo afatwa ejo kuwa gatandatu; imyaka 13 yari yihiritse.

Kabuga Felicien ni we munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera ku isi yose, ku buryo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga yagiye ahungira mu bihugu bitandukanye agerageza kwihisha ubutabera ari nako akoresha amazina atari aye. Yabaye muri Kenya, muri Norvège mu Mujyi wa Oslo, mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt, i Bruxelles mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa aho yafatiwe.

Mu rubanza rwabaye Kabuga adahari, urukiko rwa Arusha rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 35. Hari amakuru avuga ko uyu mukambwe w’imyaka 84 yarambiwe ubwihisho kandi ashaka kugaruka mu rwamubyaye akaburanishwa, cyane ko mu Rwanda nta gihano cy’urupfu kikibaho.

Ubu ashobora kurusubirishamo kuko nyine atari ahari. Ubufaransa bushobora kumuranisha burabyemerewe. Ashobora koherezwa I Lahe cyangwa akoherezwa mu Rwanda.

Gusa mu nkuru ya BBC hari umunyamakuru uvuga ko yabonanye na Kabuga mbere y’uko afatwa, akamubwira ko nawe ubwe yifuza koherezwa mu Rwanda.

Uko byamera kose, nabyo bizatwara amafaranga: gusubiramo kwegeranya ibimenyetso, gusemura ubuhamya aho bikenewe, kumuburanisha n’ibindi. Ubutabera burahenda, kandi akenshi bwisasira ubukombe

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *