Ifatwa rya Kabuga: Ubutabera bwisasiye ubukombe

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Umuherwe Kabuga Felicien ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 arashyize arafashwe. Inkuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga yamenyekanye ejo kuwa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 ashakishwa n’isi yose. Ni inkuru nziza ku butabera, ariko ni n’umwanya wo kongera gutekereza uburyo buhenda. Muri iyi myaka yose 26, hatikiriye byinshi birimo amafaranga, umwanya ndetse n’abantu bari ubukombe.

Kabuga Felicien ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) nk’urwego rwa ONU rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ruvuga ko Kabuga yatawe muri yombi “mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe”.

Mu itangazo  ryayo,  IRMCT ivuga ko  Kabuga yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na polisi y’Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Akayabo k’amafaranga kisasiwe n’ubutabera

Guhiga umunyamafaranga bisaba amafaranga, kuko nawe yakoreshaga andi mu rwego rwo kwigura no gutugira abamufasha kuguma kwihisha, gushaka no guhemba  abamurinda,  guhindagura inturo mu bihugu binyuranye, guhindagura imyirondoro, gutunga impapuro z’inzira zinyuranye, gutura mu nzu zihenze cyane kubera umutekano, gutera inkunga abamukingiye ikibaba, kwikiza uwo ari wese wahirahiraga kumutangaho amakuru cyangwa kumufata.

Kabuga yagiye ahungira mu bihugu bitandukanye agerageza kwihisha ubutabera ari nako akoresha amazina atari aye. Yabaye muri Kenya, muri Norvège mu Mujyi wa Oslo, mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt, i Bruxelles mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa aho yafatiwe. Aha hose yakoreshaga amafaranga menshi.

Amafaranga y’ibihugu byinshi kandi nayo yarahatikiriye hashakishwa uyu muherwe. Leta zunze ubumwe z’America zashyizeho miliyoni eshanu z’amadolari, ibindi bihugu bishyiraho abakozi bo kumushakisha, nabo bahembwa akayabo.

Kabuga nawe afashwe yisasiye ubukombe, harimo na Karegeya

Muri izo nzira zose zivuzwe haruguru, niko hari ubuzima bw’abantu bwagiye buhasigara; kandi abantu bakomeye mu ngeri nyinshi; uhereye kuri Col Karegeya Patrick.

Abatarapfuye bamushakisha, bazize kumurinda no kumwimana aho yabaga ari hose. Hari n’abazize kumushyigikira, nk’abaguye mu mashyamba ya Kongo bavuga ko bategereje kuzataha barwana, kuko bivugwa ko yateraga inkunga FDLR.

Isano ya Kabuga n’urupfu rwa Karegeya, ni uko Kabuga kandi yateranije ibihugu n’incuti; kuko intandaro y’ihunga rya Karegeya ari naryo ryamuviriyemo urupfu; izingiro ni Kabuga. Ibi nabyo kandi byatwaye akayabo n’ubuzima bw’abantu batari bake.

Mu nkuru ya Igihe.com yasohotse none tariki 17 Gicurasi 2020, bagaruka ku mubano wa Kabuga na nyakwigendera Col Karegeya Patrick.

Hari aho muri iyi nkuru bagira bati, Imwe mu nshuro yari agiye gufatwa, ni mu 2010, maze nabwo akoresha ubutunzi bwe anyuze kuri Patrick Karegeya wari ukuriye ubutasi bwo hanze aracika. Ni imikoranire yari yarahereye mbere ubwo Karegeya yafashaga abana ba Kabuga gusubizwa imitungo ya se.

Mu 2011, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko Col Patrick Karegeya yagize uruhare mu gusubiza imitungo abana ba Kabuga yari yarafatiriwe n’ubutabera.

Abana babiri ba Kabuga Donatien Nshimyumuremyi uzwi nka Nshima na Séraphine Uwimana baje mu Rwanda hagati ya Ukwakira na Ukuboza 2003, bazanywe no kwisubiza imitungo y’umuryango wabo.

Icyo gihe bigizwemo uruhare na Karegeya, umukozi wari ushinzwe iby’umutekano muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Janvier Mabuye, yasinyiye urwandiko aba bana ba Kabuga rubahesha uburenganzira ku mitungo ya se.

[….] Uwari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda, icyo gihe yatangaje ko mu 2003 Karegeya yasubije abana ba Kabuga imitungo ya se irimo inzu ebyiri ziherereye mu Mujyi wa Kigali anabishyurira amafaranga y’icumbi rya hoteli agera kuri miliyoni eshanu z’u Rwanda.

[….]Nyuma yo kubitahura, Ubushinjacyaha bwahise butegeka ko iyo mitungo yongera igafatirwa hamwe na konti ze za banki byose bigakorwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Mukurarinda icyo gihe yatangaje ko biteye ikimwaro kuba imitungo imwe yarasubijwe Kabuga ubushinjacyaha bukuru butabizi ndetse ko igomba guhita yongera gufatirwa.

Karegeya yigeze kandi kuburira Kabuga acika ubutabera

Mu Ukwakira 2010, Inzego z’Igisirikare cy’u Rwanda zashinje Karegeya kubangamira ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga bigamije guta muri yombi Félicien Kabuga.

Uwari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara na Gen Richard Rutatina wari Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, bavuze uburyo Kabuga yahaye amafaranga Karegeya nk’inyishyu yo kuba yaramuburiye agacika muri Kenya.

Ati “Igihe kimwe ubwo inzego z’umutekano zari hafi yo kugera kuri Kabuga muri Kenya, Karegeya yamumeneye ibanga aratoroka undi amuha amafaranga.”

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, nawe mu 2014 yabigarutseho avuga ko Karegeya yakoze nk’ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu ariko akaza guhunga nyuma y’ibikorwa bikomeye by’ubugambanyi.

Ati “Icyo abantu benshi bazi ni uko Karegeya yagambaniye igihugu arinda Félicien Kabuga, umwe mu bantu bakurikiranyweho Jenoside ushakishwa cyane.”

Yavuze ko ubwo yahungaga, byaje kugaragara ko yakoranaga n’umuryango wa Kabuga agamije kumufasha gukomeza gukwepa ko yaburanishwa, undi nawe akamuha amafaranga nk’ikiguzi cy’ubwo bufasha yabaga yamuhaye. [….]

Aha rero birumvikana ko iyo Kabuga adakoresha Karegeya amakosa, Karegeya ntaba yarahunze ngo binamuviremo gupfa. Ikindi kandi nawe yari afite ibindi yakoreraga igihugu kigatera imbere, nacyo cyaramuhombye.

Binasobanura ko abari incuti ze bahise bahinduka abanzi, imigambi yo kumushakisha ngo yitabe ubutabera itwara akayabo. Ku bunani bwa 2014 yapfuye arashwe, ubukombe burirenga, intandaro ari Kabuga. Kabuga afashwe yarisasiye ubukombe.

Inzira y’ubutabera irakomeza, iratwara akandi kayabo

Kuba Kabuga yafashwe, inzira y’ubutabera iracyari hagati. Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bugomba kumushyikiriza inkiko.

Mu rubanza rwabaye Kabuga adahari, urukiko rwa Arusha rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 35.Ubu ashobora kurusubirishamo kuko nyine atari ahari. Ubufaransa bushobora kumuranisha burabyemerewe. Ashobora koherezwa I Lahe cyangwa akoherezwa mu Rwanda.

Gusa mu nkuru ya BBC hari umunyamakuru uvuga ko yabonanye na Kabuga mbere y’uko afatwa, akamubwira ko nawe ubwe yifuza koherezwa mu Rwanda.

Uko byamera kose, nabyo bizatwara amafaranga: gusubiramo kwegeranya ibimenyetso, gusemura ubuhamya aho bikenewe, kumuburanisha n’ibindi. Ubutabera burahenda, kandi akenshi bwisasira ubukombe

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *