Yanditswe na Setora Janvier
Fazil umugabo w’imyaka 25 ,wavukiye mu mudugudu waMwali,Akagari ka Kigarama Umurenge wa Nyundo,Akarere ka Rubavu kuri ubu akaba atuye mu mudugudu wa Mubuga ,Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve ,Akarere ka Musanze.ku itariki ya 8 Gicurasi 2020 yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze igifungo cy’imyaka 20 ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 none akaba yidegembya mu maso y’abo yahemukiye.
Mu rubanza rwaregwamo uyu mugabo Fazil rwasomwe mu ruhame rwa benshi, urukiko rwamukatiye iki gifungo kubera gusambanya umwana w’umukobwa wo mu murenge wa Cyuve,Akarere ka Musanze ,hashize imyaka 2 .
Ni urubanza rwasubitswe ubugira kenshi hafi inshuro enye kubera ko uwaregwaga Fazil yavugaga ko atagira umwunganira mu mategeko ariko taliki ya 03 Werurwe 2020 ruraburanishwa kuko Fazil yari yamaze kubona umwunganira ariwe Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel.
Umucamanza Bizimana Innocent niwe waburanishije uru rubanza ,ubushinjacyaha buhagarariwe na Hagenimana Edouard.
Uregwa Fazil , ahakana ibyaha byose aregwa .Agira ati“ ibyo bandega simbyemera cyane ko n’uwo mwana bavuga ntamuzi kuko nibwo bwa mbere nakumva ayo mazina mu matwi yanjye.”
Kuwa gatanu, tariki ya 08/05/2020 nibwo uru rubanza rwasomw.Urukiko rushingiye ku ngingo ya 133 y’itegeko nimero 68 /2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, rusanga Fazil adahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ahubwo ko icyaha cyo gusambanya umwana kimuhama kubera ibimenyetso n’abatangabuhamya babajijwe, bityo rutegeka ko agomba gufungwa imyaka makumyabiri no gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi makumyabiri (20.000 frw), abaregera indishyi bakaziregera.
Bishimiye imikirize y’ urubanza ariko bafite impungenge z’umutekano wabo
Umubyeyi w’umwana wasambanijw yabwiye VALUE NEWS ko yishimiye imikirize y’urubanza, gusa ngo bafite impungenge z’umutekano wabo kuko uregwa yaburanye ari hanze na n’ubu akaba yidegembya.
Agira ati “ Nubwo urubanza rwatinze, dushimishijwe n’imikirize yarwo kuko tubonye ubutabera ariko kandi dufite n’impungenge z’umutekano wacu kuko uwakatiwe imyaka 20 yidegembya mu rugo. Ashobora gutekereza igifungo yahawe akaba ashobora guhohotera na none uwo mwana cyangwa undi wese ufitanye isano nawe. Turasaba inzego z’umutekano ko zamufata agafungwa, niho twe nk’abakorewe icyaha twatekana.”
Undi muntu wakurikiranye urubanza ariko utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye VALUE NEWS ko bishimiye umwanzuro w’urukiko wo gufunga Fazil imyaka makumyabiri kuko ibyo yakoreye umwana atari byiza. Gusa ariko ngo bahangayikishijwe n’umutekano wabo nk’abatanze ubuhamya.
Yagize ati “Akenshi tumubona yigenzagenza hafi y’ingo zacu, tukayoberwa ikimugenza. Turasaba inzego z’umutekano ko zamufata akajya aho agomba kujya. Umuntu
umuntu wakatiwe n’urukiko imyaka 20 ntiyakomeza kwidegembya muri Sosiyete kuko icyaha yakoze gikomeye ndetse akaba ashobora gukora n’ibindi bintu bibi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chef Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yabwiye VALUE NEWS ko impungenge z’ aba baturage zumvikana ariko ko Polisi itafata umuntu idafite impapuro zimufatisha zitangwa n’urukiko.
Yagize ati “ nka Polisi , mu nshingano zacu harimo no kureba ko amategeko yubahirizwa ntitwafata umuntu ngo tumufunge nta mpapuro z’urukiko zimufatisha dufite. Abo bafite impungenge nibagane urukiko rubahe impapuro zimufatisha, tumufate, tumufunge.
Uru rubanza rwari rwaradindijwe nuko uregwa atari yakabonye umwunganira mu mategeko kuko ubwo yakoraga iki cyaha, yashinjwaga n’ikindi cyaha cyo gutwika ku bushake imodoka y’uwitwa Hategekimana Jean Pierre [urubanza yaburanaga afunzwe] ariko mu kuruburana aza kurutsinda , arafungurwa ari nayo mpamvu yaburanye uru rwo gusambanya umwana ari hanze.
Gusa itegeko riteganya ko uwaburanye urubanza ari hanze, agakatirwa igihano cy’igifungo, amategeko ateganya ko hategerezwa iminsi mirongo itatu yo kujurira, yarangira atajuriye agafatwa akajya kurangiza ibihano, yajujira akaguma kuba aho yari ari.
Rigira riti “ Iyo uwaburanye urubanza ari hanze atsinzwe akajurira, igihe urubanza rwajuririwe rutaraburanishwa, uwatsinzwe aguma kuba aho yari ari. Iyo atajuriye nyuma y’iminsi mirongo itatu iteganywa n’itegeko , arafatwa akajyanwa muri Gereza kurangiza ibihano.”