Umugenzuzi w’imari ya Leta:Umubare w’amakosa waragabanutse, uw’amafaranga yanyerejwe uriyongera

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Tariki ya 15 Gicurasi 2020, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yashyikirije inteko inshinga amategeko imitwe yombi, raporo y’umwaka wa 2019. Muri iyo raporo, umugenzuzi yishimira ko amwe mu makosa yagabanutse, ariko na none amafaranga yakoreshejwe nabi akiyongera.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro

Mu bigo n’imishinga byagenzuwe bigera ku 165 (harimo uturere 28 n’ibitaro 26), amasezerano atarangizwa cyangwa agatinda yaragabanutse ava kuri 95 mu 2017 agera kuri 27 mu mwaka wa 2019.

Gusa ngo ibi ntibyabujije kwiyongera kw’amafaranga yakoreshejwe mu buryo budahwitse, kuko yavuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018; akaba miliyari 8.6 mu 2019. Aya ni ayagiye mu nzira zitazwi nko gukoreshwa mu bidakenewe, gusohorwa bitemewe no kunyerezwa cuangwa gukoreshwa mu buriganya.

Ikindi ni uko imitungo ipfa ubusa yiyongereye ugereranije na 2018, kuko yavuye kuri 44 ikaba 60; nubwo mu 2016 aribwo byari bikabije cyane, aho imitungo idakoreshwa yari 92.

Amakosa icumi aboneka henshi

1.Imishinga itinda cyangwa igatabwa n’abagiranye amasezerano na Leta

Ubugenzuzi bwasanze hakiri imishinga idindira cyangwa abakoze amasezerano bakayita batayirangije. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2019, habonetse imishinga 65 yadindiye, itikitkiriramo miliyari zisaga ijana ( 107,939,885,720). Muri yo harimo 27 yadindiye 2019 na 28 y’imyaka yabanje.  Harimo kandi ibiri yatawe mu 2019, indi umunani ni iy’imyaka yabanje.

  1. Imishinga iri mu gasigane

Hagaragaye imishinga 19 ifite agaciro ka miliyari 112 (112,552,600,100 ) yahejejwe mu gihirahira kubera agasigane mu micungire y’amasezerano. Ni imishinga yatawe kera, ariko ibigo bya Leta bikiyemeza kuzayikomeza ntibibikore. Bivuga ko amafaranga yabitakajweho yangijwe, kuko intego byari bigamije itagezweho.

  1. Imitungo ipfa ubusa

Ubu hari imitungo 107 idakoreshwa, yatwaye akayabo ka miliyari 17 (17,210,605,457). Muri iyo mitungo, igera kuri 60 yose ni iy’umwaka wa 2019; naho indi 47 imaze igihe. Iyo mitungo imaze hagati y’amezi 6 n’imyaka 10 idakoreshwa. Imyinshi ni iyagiye ishyirwaho hatabanje kwigwa imikoreshereze n’imicungire yayo, bigatuma akayabo kayigiyeho katagaragaza umusaruro.

  1. Kutishyuza amafaranga y’ingwate no kugaruza ayatanzwe

Mu gihe hari ba rwiyemezamirimo bata imirimo kandi barahawe amafaranga mbere (avansi), hagaragaye ibigo 12 bitigeze bigaruza bene ayo mafaranga agera kuri miliyari eshatu n’igice. Ibi biterwa n’imikorere mibi y’ibyo bigo, bitabasha gukurikirana ibikorwa bitwara amafaranga ya Leta.

  1. Gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo

Ubusanzwe itegeko riteganya ko fagitire yishyurwa mu minsi 45 uhereye umunsi yakiririwe, ariko hari ibigo 21 byagaragayemo ubukererwe buri hagati y’iminsi 2 n’imyaka ibiri, bitishyuye ba rwiyemezamirimo (hagati y’iminsi 2 na 725). Izo fagitire zarimo miliyari zisaga 14 (14,391,086,018), kandi ubu bukererwe ni imwe mu ntandaro y’itabwa ry’imirimo. Nanubu hari amafagitire akiryame aahantu atarishyurwa ageza kuri miliyari esheshatu n’igice (6,580,106,241), amaze hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

  1. Amasoko ahanitse kurusha ubushobozi buhari

Ubundi buri kigo cyagatanze isoko rijyanye n’ingengo y’imari yateganyirijwe icyo gikorwa, ariko abagenzuzi babonye ibigo 21 bagiye batanga amasoho ahabanye n’amafaranga bifite. Iri hanika ryabaye hagati ya 23% na 865% ugereranije n’amafaranga yateganijwe. Ibi ahanini biterwa no gutegura igikorwa hatabanje gushakwa amakuru ku biciro biri ku isoko. Iyi ni n’imwe mu mpamvu ituma batinda kwishyura fagitire kuko nta mafaranga baba bafite. Ibi byabaye mu bigo nka REB, uturere twa Gatsibo na Rubavu.

  1. Kwirengagiza umusoro

Hari ibigo byagiye byishyura ba rwiyemezamirimo bidakuyeho imisoro cyangwa bigakuramo make ku yateganijwe n’itegeko ry’umusoro. Ubugenzuzi bwasanze biterwa no kumva itegeko nabi, kandi ibi bituma Leta itabasha gutangiza imishinga mishya.

  1. Kudakoreshereza amafaranga ku gihe

Hari imishinga itarabashije gukoresha amafaranga yose uko yateganijwe. Ubu hari imishinga ishobora kurangira idakoresheje miliyari zisaga 140 (142,066,984,234 ) uko zateganijwe, keretse nisubiramo uburyo bw’imikoreshereze yayo.

Muri make igihe cyarayishiranye idatanze amasoko kubera uburangare, kandi ibi nabyo bituma hari ibikorwa bitabwa na ba rwiyemezamirimo kuko bataba bishyurwa.

Ubugenzuzi busanga aya mafaranga ashobora no kurigiswa kandi n’intego z’iyo mishinga ntizigerweho.

  1. Kubura ubunyangamugayo mu mafaranga

Hari ibigo bigitsimbarara ntibishyire mu bikorwa inama biba byagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ku buryo bahora basubira mu makosa amwe. Ugasanga amafaranga yasohotse hatagaragara aho yagiye, cyangwa yinjijwe batagaragaza aho yaturutse.

Hari n’aho basanze amafaranga ari mu mpapuro atandukanye n’ari kuri banki. Hari amakonti 21 yagarayeho ikinyuranyo n’impapuro kirenga miliyari ebyiri (2,700,742,787).

Habonetse kandi amakonti 45 arimo kubusanya byerekana ko abayakurikirana badashyiramo umwete.

Hari kandi amakonti icumi ya baringa akeneye gufungwa ariko akaba acyanditse ku bigo byayafunguje, ngo nayo ni imwe mu nzira yo gushaka kunyereza, kuko izo konti zitazwi zishobora gukoreshwa mu buriganya. Bati, “ahubwo  MINECOFIN itangire iperereza ku makonti ibigo bitagaragaza kandi byarayafunguje”.

Akumiro ni WASAC na REG

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko  WASAC na REG batajya bazuriza impapuro ku gihe. Ati, “ni akumiro, mbese nib a ntibindeba mu micungire y’ibya rubanda. Nk’ubu bibaye imyaka itatu ikurikirana WASAC isabwa kunoza impapuro z’imicungire y’imari; naho REG yo irengeje iyo myaka. Ibi kandi biri mu bigo bya Leta bifite ubucuruzi mu nshingano, byakoresheje agera kuri 50% bya Leta yose. Ariko imicungire y’imari iwabo ikomeze kuba agatereranzamba, ihoramo amakosa”.

  1. Amafaranga yinjira n’asohoka mu bigo bitagenerwa ingengo y’imari

Hagaragaye ko ibigo bitagenerwa ingengo y’imari byinjiza amafaranga kandi bikanayasohora, ariko ayo yose ntagaragara mu ngengo y’imari yemezwa n’inteko ishinga amategeko. Muri umwaka w’imari wa 2019, ibyo bigo byinjije miliyari 114 (114,355,951,858) kandi ayo ntiyabazwe mu ya Leta.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *