Kabuga yitabye urukiko ariko ngo ntashaka kuburanira ahandi hatari mu Bufaransa

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020  ahagana mu masaha ya saa munani  nibwo  Kabuga Felisiyani,umusaza w’imyaka 84 yarageze imbere y’urukiko rw’ ubujurire rwa Paris  mu rugereko rwarwo rushinzwe  kugenza ibyaha  kugira ngo agezweho ibyaha akurikiranyweho n’urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha  rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha  ari narwo rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi .

Kabuga yagaragaye mu rukiko afite intege nke, dore ko yagenderega no mu kagare k’abanyantege nke .

Kimwe no ku munsi w’ejo ubwo yitabaga umushinjacyaha  ngo amenyeshwe ibirebana n’itabwa muri yombi rye,Kabuga yaje mu rukiko arinzwe bikomeye  ndetse ngo n’abantu bari bakubise buzuye  urukiko barimo  n’abo mu muryango w , abo mu muryango w’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, abagize diaspora y’abanyarwanda ku mugabane w’I Burayi ndetse n’abanyamakuru.

Umunyamategeko Richard Gisagara uba mu Bufaransa  nawe wakurikiranye iby’urwo rubanza  yabwiye Radio y’igihugu ko Kabuga yagaragaye nk’umuntu ufite intege nke cyane mu rukiko ndetse ngo yanaburanaga yicaye mu kagare bitandukanye  n’uko abandi baburana bahagaze .Byongeye kandi ngo wabonaga no kuvuga avuga bimugoye  byanatumye urubanza rufata umwanya munini.

Nyuma yo kwerekwa inzandiko zimuta muri yombi no kumusomera ibyaha akurikiranyweho ,urukiko rwagombaga, kuri uyu wa gatatu , gusuzuma no kwemeza niba Kabuga agomba gushyikirizwa cyangwa kudashyikirizwa   inzego zasabye ko atabwa muri yombi ,Gusa ngo  byarangiye nta cyemezo gifashwe kuri iyi ngingo.

Uwunganira Kabuga mu mategeko yasabye urukiko ko  yakongererwa igihe cyo gusuzuma dosiye ye  kuko ngo atabonye umwanya uhagije .Amategeko y’Ubufaransa  akaba ateganya iminsi umunani uhereye ku munsi  yafatiweho  kugira ngo abe yashyikirijwe urukiko ku ncuro ya mbere.

Iyi ngingo ninayo yubahirijwe kuko urukiko rwavuze ko urubanza ruzasubukurwa ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020 kugira ngo umwunganizi wa Kabuga abanze atunganye dosiye neza.

Uwunganira Kabuga kandi yatangarije mu rukiko ko umukiliya we atiifuza  kugira ahandi aburanishirizwa, ko yifuza kuburanira mu Bufaransa .Iki cyifuzo ntacyo cyavuzweho kuko kitari mu byari ku murongo w’ibyigwa kuri uyu munsi, urukiko rukazabisuzuma  ikindi gihe  ari nabwo byitezwe ko Kabuga azagaragaza impamvu adashaka koherezwa Arusha ku cyicaro cy’urukiko rwamusabye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *