Nyamasheke: Igihombo COVID-19 yateje mu barobyi bo mu Kivu, cyabahaye isomo rikomeye

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

 

Abarobyi b’amafi n’isambaza mu kiyaga cya mu gace ka Nyamasheke ho mu Ntara y’iburengerazuba baravuga ko  igihombo batewe n’icyorezo cya COVID-19 cyababereye isomo rikomeye  ku buryo bari gushakisha uko habaho ikusanyirizo ry’amafi n’isambaza kandi bakabasha kubibika  mu gihe kirekire .

Aba barobyi bashimangira ko umusaruro wabapfiriye ubusa ukangirika nyuma yuko hatangiye gahunda ya Guma mu rugo.

Nzigiyimana Emmanuel umwe mu barobyi  avuga ku gihombo batewe na COVID-19 agira ati “ Covid19 yaduteye ibihombo bikaze kuko twakomeje gukora tubura abatugurira isambaza, ziragenda zirangirika  cyane mu rwego tutashobora kugaragaza

Nzigiyimana akomeza asobanura ko kwangirika kw’ amafi n’ isambaza byatewe no kutagira uburyo bwo kubika umusaruro, ati “iyo tugira ubumenyi twagombaga byibuze kuzitunganya zikabikwa, ariko imirimo y’uburobyi iravunanye ntitwarara mu mazi ngo buke twirirwe muri ibyo hakanewe ubundi buryo budufasha  gutunganya no kubika neza umusaruro tuvana mu Kivu, ukaba wabikwa igihe kirekire

Mugenzi we witwa Muhire Donatien  nawe avuga ko bitewe nuko abakora uburobyi bamwe batanakomoka muri Nyamasheke , byabaye ngombwa ko baguma mu kazi kuko batari kubona uko bataha , bityo bakajya birirwa mu burobyi ariko ikibazo cy’abagura isambaza kiranga kiba insobe .Ati “abaguzi twasigaranye n’abaturiye ikiyaga kandi nabo bagura duke two kurya ,  bityo rero bituma isambaza zituborana ariko tubona nta wundi muti uretse gushaka uko zajya zibikwa igihe kirekire .”

Umuyobozi w’amakoperative y’abarobyi akorera mu karere ka Nyamasheke Bwana  Ndahayo Eliezeri  nawe yemeza ko abarobyi bahombye  kuko isoko rinini bafite ari irya Kigali kandi ikaba itari ikiri nyabagendwa  mu buryo bworoshye.

Ati”icyo tugiye gukora ni ukwishakamo ubushobozi ku bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke turebe uko twashyiraho ikusanyirizo , dukore urugendo shuri turebe uko ahandi bikorwa ku buryo isambaza n’amafi byabikwa igihe kirekire kandi birashoboka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko uburobyi bufitiye akamaro kanini aka karere kandi ko ikifuzo cy’abarobyi cyo kubaka ikusanyirizo kizasubizwa hagendewe ku bushobozi buhari

Yagize ati”Uburobyi ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’Akarere ka Nyamasheke kuko gakora ku kiyaga cya Kivu,kandi umusaruro w’ibikomoka mu mazi nk’amafi n’isambaza uboneka ku bwinshi.Birumvikana ko muri ibi bihe bya Covid19 uburobyi nabwo bwagombaga kugerwaho n’ingaruka ariko  dukurikije ubushobozi buhari  ku bufatanye n’abarobyi n’abandi bafatanyabikorwa tugiye kureba icyakorwa .”

Meya Mukamasabo ahamagarira  abashoramari kuza gushora imari mu burobyi kuko  umusaruro uboneka Nyamasheke ari  mwinshi kandi amafi n’isambaza bikunzwe n’abatari bake yaba imbere mu gihugu  ndetse no kuzohereza hanze .

Ubusanzwe amafi n’isambaza biva mu kiyaga cya Kivu bihita bigurishwa ako kanya.Nta buryo bwo kubika umusaruro buhari mu turere dutandukanye dukora ku kiyaga cya Kivu ,uretse nko mu karere ka Karongi batangiye gukora ifu y’isambaza n’amafi kuburyo ngo ishobora kubikwa kugeza ku mezi atandatu.

Muri iki gihe cya COVID-19 igiciro cy’isambaza  cyaramanutse cyane muri aka gace,aho  cyavuye ku mafaranga 2000 kikagera ku 1000 ku kilo.

Ubusanzwe abarobyi ba Nyamasheke ngo bagurishaga n’abavuye Kigali, ab’i Butare ndetse nabo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Aba baguzi rero ngo  ntiborohewe n’ingendo zigera Nyamasheke nkuko byari bisanzwe  kubera ingamba zashyizweho za “Guma mu rugo” hiyongeraho n’imvura yaguye ikangiza imihanda ku buryo n’imodoka zitwara imizigo nazo zitabashaga kugera ku byambu bya Nyamasheke.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *