Yanditswe na Ingabire Rugira Alice
Muri iki gihe bibujijwe gutwara abagenzi kuri za moto , hari abamotari bamwe bo mu karere ka Rusizi bananiwe kwihangana batangira gutwara abagenzi rwihishwa .Bamwe ngo babikora mu masaha y’ijoro abandi bakabikora ku manywa bagenda bakwepana n’inzego z’ umutekano .
Hari n’ababatwara nta na “casque” bambaye
Abanyarusizi bavuga ko bahangayikishijwe n’abo ba motari batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, ahubwo bagakomeza gutwara abagenzi rwihishwa kuri za moto by’umwihariko mu nkengero z’umujyi wa Rusizi .Aba baturage basanga imyitwarire nk’iyi ishobora kubakuriurira akaga,corona virus ikaba yakwirakwira mu karere ka Rusizi cyane ko usanga n’ababikora nta bwirinzi baba bafite .
Uwitwa Ngendanimana Francisco wo mu murenge wa Gihundwe yabwiye VALUE NEWS ati ati” ku manwa y’ihangu na nijoro mu nkengero z’umujyi wa Rusizi baba bakora ,ugira utya ukabona moto ziratambutse zihetse abantu, bikadutera urujijo ukibaza aho ba banyuze nib anta bayobozi bababona .”
Mugenzi we Mukashema Adeline nawe atuye mu murenge wa Gihundwe we avuga ko Abamotari batubahiriza ingamba zashyizweho babahemukira cyane .Ati “ baraduhemukira cyane,njye nari mfite ibyo nakoreraga i Bukavu ndabireka kugira ngo numvire amabwiriza ya Leta, twibwiraga ko tuzafatanya gukumira iki cyorezo cya Covid19 ariko hari abadashaka kumva cyane nk’abamotari tubona batwara abagenzi”
Bamwe mu bamotari bo muri Rusizi bemeza ko hari bagenzi babo barenga ku mabwiriza , ikibazo bafite ngo buko kenshi amakosa akorwa na bamwe akazitirirwa abamotari bose ko bananiranye .
Uwimana Jerome ni umumotari mu karere ka Rusizi aragira ati”biduteye impungenge kuko bizitirirwa twese, turifuza ko ubuyobozi bwadufasha abantu nk’abo bica amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo kurwanya Covid19 bagahanwa by’intangarugero,kuba baratwemereye ko twatwara imizigo byari biduhagije kuko nubwo ari amafaranga make ariko tubona amaramuko, iyo tubagiriye inama ntibumva dusanga imikorere nkiyo ishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga , nkuko tubyumva hirya no hino ku isi.”
Abaturage kandi basanga atari abamotari bakwiye guhanwa gusa ahubwo ko n’abagenzi batwaye bajya bahanwa kuko baba bafatanyije.Umwe muri bo ati “turasaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo kugira ngo uyu muco wo kutubahiriza ingamba zashyizweho na Leta zo kurwanya Covid19 uhagarare.”
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryo ku wa 18/05/2020 rivuga ko muri serivisi zizakomeza gufunga harimo moto n’amagare kuko bitemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara imizigo, bityo ko bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera taliki ya 01 Kamena 2020.