Hari Uturere dushinjwa gukoresha nabi inkunga yagenewe abagenerwabikorwa ba FARG

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Umuzingo wa IV wa raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta uko yashyikirijwe inteko inshinga amategeko ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, ugaragaza ibigo bya Leta byagenzuwe n’amakosa babisanganye. Ingingo ya 5.10 igaruka ku kigega FARG, aho basanzemo amakosa arimo n’imicungire itanoze y’inkunga y’ingoboka, ahanini bikozwe n’uturere abagenerwabikorwa babarizwamo.

Mu mikorere, ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye cyifashisha inzego z’ibanze zegereye abagenerwabikorwa bacyo. Ku birebana n’inkunga y’ingoboka, hari uturere tuyitindana ku makonti yatwo, ututayitanga namba, utuyiha abatujuje ibyangombwa cyangwa agahera muri za SACCO.

Uko raporo ibivuga, ubundi amabwiriza ya FARG ya 2018-2019 mu ngingo yayo ya 9, FARG isaba uturere gutanga inkunga y’ingoboka ku bagenerwabikorwa bayo buri kwezi.

Iyi nkunga ingana na 7,500 ku mugenerwabikorwa w’umukene usanzwe, cyangwa 30,000 ku ukeneye ubufasha bwihariye. Ashyirwa kuri konti ye, ariko igenzura ryabonye imicungire mibi y’iyi gahunda.

Abagenerwabikorwa bahuza konti

Urugero nko mu turere 5 (Rusizi, Huye, Bugesera, Nyanza na Muhanga) twagenzuwe, basanze hari miliyoni zisaga umunani ( 8,347,500 ) zatanzwe ku bagenerwa bikorwa bahuje konti imwe muri banki. Ibi bivuga ko umwe mu bagenerwabikorwa banditse kuri iyo konti ashobora kutabona ayo mafaranga.

Utwo turere ni Rusizi (2,700,000); Huye (2,160,000 ); Bugesera (1,440,000 ); Nyanza (1,327,500) na Muhanga (720,000).

Mu karere ka Nyanza ho ubugenzuzi bwabonye abagenerwabikorwa bahawe inkunga y’ingoboka bagiye bahabwa incuro ebyiri, mu gihe cy’amezi arindwi (kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Mutarama 2019). Bose hamwe batwaye ibihumbi 480.

Ibi bivuga ko bashyizwe ku rutonde rwishyurirwaho incuro ebyiri ku kwezi.

Ingaruka ni uko hari abagenerwabikorwa babura inkunga bagenewe, cyangwa zigahabwa abatabaho.

Hari abagenerwabikorwa batagira nimero z’indangamuntu

Ufashe nk’urugero ku malisiti yatangiweho inkunga ya Kamena 2019 ku turere dutanu(5), habonetseho abagenerwabikorwa 30 batanditseho nimero y’indangamuntu.

Abo ni 15 muri Rwamagana, 8 ba Huye, 5 muri Nyanza, Rusizi na Bugesera umwe umwe.

Ibi rero bituma hashobora guhabwa inkunga abagenerwabikorwa ba baringa cyangwa abatayemerewe, bigatuma abayikeneye batayibona.

Gutinda gutanga inkunga y’ingoboka

Hari uturere 13 twatanze inkunga yose hamwe ingana na 1,191,401,500 mu bukererwe buri hagati y’iminsi 3 na 102, kandi ibi bigira ingaruka ku mibereho y’abagenerwabikorwa; bityo n’intego ya ya nkunga ntibe igezweho.

Kudatanga inkunga z’ingoboka

Mu mwaka wa 2019, itsinda nkurikiranabikorwa rya FARG ryabonye uturere 8 tugifite amafaranga  87,997,500 kuri konti zatwo yagombaga guhabwa abagenerwabikorwa bayo nk’inkunga y’ingoboka. Twose hamwe twari twahawe 1,394,550,000 dutangamo 1,306,552,500 gusa.

Amafaranga buri karere katatanze

  1. Nyanza 16,507,500
  2. Gisagara 16, 027,500
  3. Ruhango 14, 190,000
  4. Bugesera 13, 132,500
  5. Nyaruguru 9, 525,000
  6. Nyamagabe 9, 067,500
  7. Huye 4, 822,500
  8. Kamonyi 4, 725,000

Muri utu turere 8, Huye na Gisagara nitwo twabonye igisobanuro cyo kudatanga aya mafaranga, ngo kuko abagenerwabikorwa bayo bari barakuwe ku rutonde kubera kutagira amarangamuntu.

Utundi turere 6 nta na kamwe kabashije kugira icyo kabwira abagenzuzi, nyamara abo aya mafaranga yagombaga gutunga bashobora kubaho nabi kubera kutayahabwa.

Imicungire y’inkunga z’ingoboka mu mirenge

Ubwo igenzura ryakorwaga muri tariki ya 15 na 17 Mutarama 2020, hari imirenge yari igifite amafaranga y’inkunga z’abaturage z’umwaka wa 2019.

Ayo mafaranga agera kuri 2, 137,500; yakuwe kuri konti z’uturere yoherezwa muri za SACCO, maze aho guhabwa abagenerwabikorwa aryamaho.

Iyo mirenge ni :

Kisaro(Rulindo): Iracyafite  442,500 y’ukwezi kwa Gashyantare 2029 amaze iminsi 313 muri SACCO.

Munyiginya(Rwamagana): 750,000 ya Werurwe 2019 amaze iminsi 274 muri SACCO.

 Mwulire (Rwamagana) : ifite 945,000 ya Kamena 2019 amaze iminsi 184 muri SACCO.

 

Za SACCO nazo zitinda kugeza inkunga kuri beneyo

Mu turere twa Rulindo, Bugesera na Rwamagana, miliyoni 12 zagenewe inkunga y’ingoboka y’abagenerwabikorwa ba FARG zagejejwe muri za SACCO zihamara iminsi iri hagati ya 3 na 333. Ahanini ngo biterwa n’uko ubuyobozi bw’imirenge buba butohereje amalisiti y’abagenerwabikorwa na konti zabo muri SACCO.

Ikigega FARG nticyabashije gushyira neza mu bikorwa imyanzuro n’inama cyagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu 2018, kuko cyabikoze ku ijanisha rya 28 %.

Umwaka w’ingengo y’imari 2018-2029 warangiye tariki ya 30 Kamena 2029, ariko igenzura ryawo ryagejeje muri Mata 2020, aho ibigo n’imishinga 165 byagenzuwe .

Muri rusange amafaranga yakoreshejwe mu buryo budahwitse yariyongereye, kuko yavuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018; akaba miliyari 8.6 mu 2019. Aya ni ayagiye mu nzira zitazwi nko gukoreshwa mu bidakenewe, gusohorwa bitemewe no kunyerezwa cyangwa gukoreshwa mu buriganya.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *