Hari Uturere twakoresheje FARG amakosa muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Muri raporo y’umwaka wa 2019 umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yashyikirije inteko inshinga amategeko kuwa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) cyagaragayemo amakosa anyuranye . Harimo ayo cyakoreshejwe n’uturere, nk’ajyanye na gahunda ya Girinka ku bagenerwabikorwa bayo. Utwo turere ni nka Kamonyi, Gisagara, Nyaruguru, Rusizi, Ngororero na Rwamagana.

Ikigega FARG nticyabashije gushyira neza mu bikorwa imyanzuro n’inama cyagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu 2018, kuko cyabikoze ku ijanisha rya 28 %.

Andi makosa arimo kutagaragaza urutonde rw’imishinga bateye inkunga, kuba hari amafaranga ataratanzwe agahera kuri konti z’uturere; kutishyura TVA, gutinda kwishyura imirimo no kutagaruza amafaranga yahawe imishinga n’amashyirahamwe ya baringa.

Amakuru yabonetse agaragaza ko kuva mu 2010 hatanzwe inka 7,124; ariko ntibavuga uko zimerewe ubu. Ntibavuga izabyaye, izagurishijwe, izapfuye, izabaye ingumba ndetse n’ibimasa. Aya makuru atabonetse ntabwo FARG cyangwa abafatanyabikorwa bamenya imbogamizi iyi gahunda yahuye nazo ngo babashe kuyinoza; ntibanapfa kumenya niba yarageze ku ntego.

Naho umwaka wa 2019 wonyine, iki kigega cyahaye uturere amafaranga angana na 347,834,026 yo kugura inka no kuzigurira imiti n’ibikoresho by’ibanze; ndetse n’andi 234,444,313 yo kuzubakira ibiraaro bikomeye bizaramba.

Mu Ukuboza 2019, itsinda rikurikirana ishyirwamubikorwa rya Girinka muri FARG ryaragenzuye risanga hari uturere tutigeze dukoresha aya mafaranga. Uturere tubiri (Nyaruguru na Rusizi) two ntitwabashije gukoresha amafaranga miliyoni 88,637,920 twahawe.

Rusizi nta nka yaguze: Ikigega FARG cyahaye akarere ka Rusizi amafaranga 44,703,920 yo kugeza gahunda ya Girinka ku bagenerwabikorwa ba FARG; ariko igenzura ryasanze nta nka n’imwe yatanzwe, yemwe n’amafaranga ntiryayasanze. Ubuyobozi bw’aka karere bwabuze igisobanuro gifatika butanga kuri aya mafaranga.

Nyaruguru ngo yatindijwe n’iyubakwa ry’ibiraaro: Aka karere kari kahawe amafaranga angana na 43,934,000 ntikabasha kugurira inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; ngo impamvu ni uko imirimo yo kuzubakira yatinze.

Ibi bivuga ko abagenerwabikorwa batabonye inka bagenewe, ubwo nta mata bafite, nta fumbire nta n’amafaranga babona. Ikindi ni uko aya mafaranga yajyanywe mu bindi bikorwa bitari byarigeze biteganywa.

Kamonyi na Gisagara ntibatanze ibikoresho byo gukenura inka: Hari abagenerwabikorwa batabonye ibikoresho by’ibanze byo gukenura inka bahawe. Kamonyi yatanze inka 50 naho Gisagara itanga 34 nta gikoresho na kimwe kiziherekeje.

Mu masezerano FARG yagiranye n’uturere twose tariki ya 8 Nyakanga 2018, harimo ko nyuma yo gutanga inka, uturere tuzaha abagenerwabikorwa ibikoresho by’ibanze byo kuzitaho.

Ibyo birimo ipompo itera umuti ya litiro ebyiri, imiti yo mu bwoko bwa Acaricide (100 ML), Albendazole (2500mg), Multivitamin itezwa urushinge (Flacon), Bloc a lecher Bulatex, Calbezia, Phenilbutazone, Oxytetracycline na Penistrapto.

Ibi biraro rero nta cyizere cyo kuramba bitanga, aya makosa akaba yaratewe n’uburangare bw’abakurikiranye iki gikorwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *