Umugenzuzi w’Imari aratunga agatoki FARG mu gucunga nabi umutungo waLeta

Yanditswe na Karegeya Omar

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2019 iragaragaza amwe mu makosa yakozwe ‘n’ikigega FARG mu gucunga umutungo wa Leta.Mu nyandiko zihariye ku bivugwa ku kigega FARG muri iyi raporo VALUE NEWS yabivuye imuzi tukazagenda tubagezaho ibyagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta haba ku micungire yamafaranga agenerwa abanyeshuri barihirwa na FARG,haba muri gahunda ya girinka,amafaranga y’ingoboka,inyubako n’ibindi.

Amwe mu makosa igenzura ryasanze mu kigega FARG, harimo n’ajyanye n’imicungire y’ibyagenewe abarokotse Jenoside batishoboye. Nk’uko bigaragara mu muzingo wa IV (ingingo 5.10) wa raporo y’ umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, umwaka wa 2019, ngo hari ibigo by’amashuri byasabye kandi byishyurwa amafaranga y’abanyeshuri bidafite. Habayemo kandi gutinda amafaranga afasha abarwayi bajya kwivuriza mu mahanga, ndetse n’agenewe gutunga abanyeshuri ba za kaminuza.

Nk’uko byagaragajwe muri raporo ya 2018, MINECOFIN yari yarasanze hari ibigo by’amashuri 25 byasabye amafaranga ku bushake bikanayahabwa; nyamara byishyuriza abana batigeze babyigamo.

Iki kigega cyasohoye miliyoni 80 n’igice (80,592,087) ku banyeshuri 455 batabaho(ba baringa). Mu rwego rwo gushaka kugaruza aya mafaranga, tariki ya 7 Gicurasi 2018 FARG yatanze ikirego muri RIB isaba ko hakorwa iperereza kuri ibyo bigo n’abakozi babigizemo uruhare.

Muri Werurwe 2019, hari hamaze kugaruzwa miliyoni 16 (16,861,667) angana na 21% y’ayishyuwe mu buriganya. Gusa abagenzuzi bahamya ko nta kigaragaza ko ubuyobozi bw’ikigega FARG bwakomeje gukurikirana ngo na miliyoni 63 (63,730,420) zasigaye zigaruzwe, cyane ko ari 79% yose y’ayishyuriwe za baringa.

Ibi byiswe uburangare bw’abayobozi ba FARG, kandi iri naryo ni inyereza ry’imari ya Leta.

Gutinda kwishyura amafaranga atunga abanyeshuri

Buri munyeshuri wa kaminuza n’amashuri makuru urihirwa na FARG yagombaga kwishyurirwa amafaranga yo kumutunga angana na 35,000 buri kwezi nk’uko biteganywa mu masezerano iki kigenga cyagiranye n’amashuri yakiriye abo bana.

FARG yasinyanye n’ibigo 6 bigamo, ingingo ya 3 ikavuga ko ariya mafaranga anyuzwa kuri konti z’ibyo bigo. Hari hemejwe ko atangwa mu byiciro bibiri gusa, ni ukuvuga ibihumbi 175 buri mezi atanu.

Ubugenzuzi bwasanze amafaranga arenga miliyari yagenewe abo banyeshuri yaragiye atangwa atinze. Ayo mafaranga 1,226,925,000 yatanganywe ubukererwe buri hagati y’iminsi 72 ku 134.

Zimwe mu mpamvu zitangwa ni ukubanza kugenzura ko abanyeshuri biga koko, ariko n’ubundi biboneka ko nyuma y’igenzurwa habaye ubukererwe buri hagati y’iminsi 21 na 63.

Ibi rero byatumaga aba banyeshuri babaho mu buzima bubi kandi Leta ifite uko yabateganyirije kubaho. Ibi bikanagira ingaruka kandi ku myigire yabo, ndetse hakabamo n’abahagarika kwiga bitabaturutseho.

Gutinda kohereza abarwayi kwa muganga

Hari abagenerwabikorwa ba FARG barwara, abaganga bakabasabira kujya kwivuza ahandi hisumbuye ku bushobozi ndetse no hanze.

Mu masezerano iki kigega cyagiranye n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n’ibyitiriwe umwami Fayisali, havugwamo ko ibyo bitaro aribyo byohereza abagenerwabikorwa bayo kwivuriza hanze.

Ingingo ya 9 n’iya 10 z’ayo masezerano zivuga ko ibyo bitaro bimenya ikiguzi cy’ubuvuzi aho bishaka kohereza umurwayi, noneho bigasaba amafaranga muri FARG. Hanyuma byamara kuyahabwa, bikayashyira kuri konti y’ivuriro rizakira umurwayi.

Muri ayo mafaranga haba harimo ayo kwivuza, icumbi n’ifunguro azakenera mu minsi yose azamara mu mahanga avurwa.

Gusa ntabwo amasezerano agaragaza igihe ntarengwa cyo kohereza ayo mafaranga ku bigo byagiranye amasezerano na FARG cyangwa nabyo biyohereza aho umurwayi azavurirwa.

Ariko raporo igira iti, “ iri hererekanya ry’amafaranga yo kwivuza ryagombaga kuba rikorwa mu gihe gikwiye kugira ngo umurwayi nawe abashe kuvurirwa igihe gikwiye.”

Igenzura ryagaragaje rero ubukererwe bwa FARG mu kohereza aya mafaranga ku bigo bagiranye amasezerano, aho nk’urugero rwa 108,583,290 yoherejwe kuri konti z’ibi bigo harimo ubukererwe buri hagati y’iminsi 33 na 125 uhereye umunsi inyandiko ziyasaba zabaga zakiririwe.

Ubuyobozi bwa FARG bwo buvuga ko byagiye biterwa no gutinda kubona amafaranga mu kigega; ariko abagenzuzi bakavuga ko nta bimenyetso bafite byerekana ko batinze kuyabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *