Karongi: Uwasondetse ibitaro bya Kibuye yanadohorewe amande y’ubukererwe

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku mwaka wa 2019, Akarere ka Karongi kaza ku isonga mu turere 28 twagenzuwe ndetse tukananengwa imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Mu makosa yagaragaye mu karere ka Karongi  harimo isondekwa ry’inyubako y’ibitaro bya Kibuye nanubu  ritarakosorwa, nyamara rwiyemezamirimo RUBARE Josias Ese wabyubatse akagaragara ahandi yadohorewe amande y’ubukererwe. Ni amakosa abiri yagendeyemo miliyoni zisaga 580.

Mu ntangiriro ya raporo ijyanye n’imicungire, umugenzuzi avuga ko harebwa niba mu bigo bya Leta bakoresha amafaranga hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ajyanye no guhesha agaciro amafaranga aba yakoreshejwe mu bikorwa. Bagira bati, “muri iyi raporo kandi twerekana ibitaranogejwe, ndetse n’uburyo umurongo tuba twaratanze yashyizwe mu bikorwa”.

Ubwo VALUE NEWS yatangazaga uko uturere dukurikirana mu makosa, havutse ikibazo cy’inyito  ‘amakosa’ yakoreshejwe n’umunyamakuru. Ubu duhisemo kubyita inenge, nyamara mu rurimi rw’icyongereza rukoreshwa n’umugenzuzi  mukuru w’ imari ya Leta muri raporo ,amagambo  akoresha yiganje ni: failure, gaps, low, lack, delay, irregularities, non-, un-, n’andi.

Aya yose ni amagambo atari ayo gushimwa, kuko agaragaza imikorere mibi, itanoze cyangwa idahwitse. Kuba umunyamakuru yayita amakosa, umugenzacyaha n’umucamanza bakabyita ibyaha, cyangwa umucungamari akayita udukosa; byose ni imikorere mibi mu micungire y’ibya rubanda.

Mu makosa-nenge rero, akarere ka Karongi gafitemo 36, harimo ayo tuzajya tugarukaho  mu nkuru zacu  zitaha ,arebana no gushyira abakozi mu kazi, gutinda kugeza amafaranga ku bagenerwabikorwa, gusohora amafaranga atari ngombwa, n’andi menshi.

Muri uyu mwaka ariko, aka karere kabashije gushyira mu bikorwa imyanzuro kahawe n’umugenzuzi, ku kigero cya 59%.

Karongi igice cya mbere: Rwiyemezamirimo wasondetse ibitaro ni nawe wabariwe amande make y’ubukererwe mu kurangiza imirimo

Muri iki gice cya mbere turavuga ku makosa abiri, ariko avugwamo rwiyemezamirimo umwe witwa RUBARE Josias Ese.

Uyu niwe wubatse ibitaro bya Kibuye, biza kugaragara ko yabisondetse, abagenzuzi bajya inama y’uko byakosorwa, ariko basubiyeyo basanga urwishe ya nka ruracyayirimo.

Iyi Kampani rero yigeze no gukereza imirimo icibwa amande, maze abashinzwe kuyishyura bayishyura bakuyemo amande make, kuko babaze iminsi y’akazi gusa; mu gihe itegeko riteganya ko harebwa iminsi yose hatavuyeho n’umwe.

Muti byagenze bite?

Ese RUBARE Josias yubatse ibitaro bya Kibuye ku mafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice (2,660,667,171); ibitaro bimurikirwa Akarere ka Karongi tariki 19 Werurwe 2014.

Amagenzura yabanje yasanze hari byinshi byakozwe nabi mu kubaka ibi bitaro, maze bisaba Akarere ko byakosorwa; ariko n’ubu ntacyakozwe.

Izo nenge zagombaga gukosorwa ku nyubako y’ibitaro bya Kibuye zirimo isima yo ku mbuga yamaze kwiyasa, uruhombo rusohora amazi mabi rukoze nabi, uburyo bwo gutunganya amazi mabi rudakora, asanseri idakora  naho indi yo  ngo yaranasadutsemo imbere.

Igenzura ryasanze mu gusinya amasezerano ya kabiri (yo gukosora), Akarere ka Karongi katarigeze  gafatiira ingwate ya  rwiyemezamirimo wa mbere (Ese RUBARE Josias) wakoze nabi nk’uko bitaganywa n’itegeko ryo gutanga amasoko (ingingo ya 64).

Ibi byatumye hongerwaho miliyoni 436, ahabwa Inkeragutabara ngo zisane ibyo bitaro bituma imirimo ihenda bitari ngombwa.

Ubugenzuzi bugereka aya makosa ku bakoze inyigo nabi, kandi bakaba barahaye isoko rwiyemezamirimo udashoboye.

 Amasezerano na Ese RUBARE Josias ntiwayabona

Ubwo igenzura ryakorwaga muri Gashyantare 2020, nta nyandiko n’imwe igaragaza isoko rya mbere Akarere kerekanye. Haba inyigo, amasezerano, dosiye ipiganira isoko, kongerera igihe amasezerano cyangwa raporo z’ikurikiranamirimo n’ibindi; nta na kimwe Akarere gafite.Abagenzuzi barabisabye barinda bataha batabihawe.

Umugenzuzi ati, “ Iyo nta nyandiko zigaragaza inzira y’amasoko, amafaranga ashobora gusohorwa mu cyuka, bikitwa gukoresha nabi umutungo wa Leta. Ikindi nta wapfa kwizera ubuziranenge n’umwimerere w’ayo masoko”.

Ababaze nabi amande y’ubukererwe ya Ese RUBARE Josias ntibarayagarura

Raporo zabanje zerekanaga ko uyu rwiyemezamirimo Ese RUBARE Josias yabariwe nabi amande y’ubukererwe, aho gukatwa miliyoni 155 akatwa 11 gusa. Abakozi babigizemo uruhare basabwa kwishyura, ariko ayo mafaranga 144,016,873 ntarishyurwa.

Akarere ka Karongi kagiranye amasezerano na Ese RUBARE Josias arimo amafaranga 2,660,667,171; yagombaga kurangiza imirimo ayirangiza tariki ya 28 Gicurasi 2013. Imirimo yo kubaka yarangiye nyuma y’amezi icumi (iminsi 295).

Noneho mu kubara amande y’ubukererwe, Akarere kayabaze gahereye ku minsi y’akazi aho gufata iminsi yose y’icyumweru nkuko biteganywa mu masezerano.

Ibi byatumye Akarere kishyura Ese RUBARE Josias miliyari (1,420,800,480) kuri fagitire eshatu zatanzwe igihe cyateganijwe kurangizaho imirimo cyararenze.

Ibi byatumye akatwa miliyoni 11 gusa (11,367,471), aho kuba miliyoni 155 (155,384,344 ). Ubwo amande ya 144,016,873 ntiyakuweho.

Njyanama na Nyobozi basabye ko hakorwa iperereza ngo aya mafaranga agaruzwe, hafatwa imyanzuro irimo n’ibihano.

Ariko abagenzuzi bati, “ Bigaragara ko Meya yandikiye abakozi bose babigizemo uruhare abasaba kwishyura aya mafaranga 144,016,873 abura. Ibaruwa ifite No. 2194/03/0301 yanditswe tariki ya 4 Ukuboza 2017, ariko igenzura ryakozwe muri Gashyantare 2020 ryasanze nta cyakozwe”.

Aba bakozi bashobora kuba bakiri mu mirimo, kuko ubuyobozi bw’akarere butigeze bwerekana uko iri yishyurwa ry’aya mafaranga rizakorwa nabo; cyangwa icyakurikiraho biramutse bitabaye. Gusa abayobozi b’aka karere bo bamaze guhinduka gatatu kuva 2013, kuva kuri Kayumba Beranrd, Ndayisaba Francois na Madamu Mukarutesi Vestine ukayobora ubu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *