FARG iranengwa kutabasha kugaruza miliyoni 360 zahawe ‘baringa’

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Muri raporo y’umwaka wa 2019 umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yashyikirije inteko inshinga amategeko  tariki ya 15 Gicurasi 2020, ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye cyagaragemo amakosa menshi. Muri yo harimo miliyoni 360 zahawe abantu n’amashyirahamwe ya baringa, kikaba kitarabasha kuyagaruza.

Aya mafaranga ikigega cyayahaye abagenerwabikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, nk’uko igenzura ryari ryarabigaragaje mu 2018. Ni amafaranga yatanzwe mu 2013, ahabwa abantu cyangwa amashyirahamwe 3,506 ya baringa. Nubwo iki kibazo cyagejejwe muri RIB, byageze muri Mutarama 2020 hamaze kugaruzwa miliyoni imwe gusa( 1,866,000), atanageze kuri 1% (ingana na 0.5 % ). Andi yose 358,434,000 (angana na 99.5% ) ntaragaruzwa. 

FARG ivuga ko ifatanije na RIB bagikurikirana ikibazo ngo ayo mafaranga agaruke mu mari ya Leta, ariko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agasanga harabayemo kugabanya umurego mu kuyakurikirana.

Andi makosa agarukwaho muri iyi nkuru (kuko andi azavugwa mu zindi), ajyanye n’imiyoborere, harimo gutinda kumenyekanisha umusoro no  kutagaragaza urutonde rw’imishinga bateye inkunga, kutagaruza amafaranga amaze igihe yatanzwe mu buryo butaboneye.

Aya makosa ajyanye n’imiyoborere, ashobora kugira ingaruka mu mikorere yacyo no kugera ku nshingano cyahawe. 

Umusoro wa TVA

 Iki kigega cyagaragayemo gutinda kumenyekanisha no kwishyura umusoro wa TVA ya 18% ungana hafi na miliyoni 18 (17,892,801). Ubu bukererwe buri hagati y’iminsi 6 na 136, kandi ibi birahanirwa. Umugenzuzi ati, “Ubwo amande ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA) kizaca FARG azafatwa nk’amafaranga asohotse bitari ngombwa.

Gutinda kwishyura fagitire

 Nubwo itegeko riteganya ko mu minsi 45 fagitire yakiriwe yose iba yishyuwe, FARG yo ntinagaragaza urutonde rw’imishinga y’amashyirahamwe cyateye inkunga mu turere n’imirenge. Nta nubwo bagaragaza amafaranga yasigaye ku mwaka wa 2018, mu gihe igenzura ryabaye muri Mutarama 2020.

Amakosa y’imicungire nayo yagaragayemo, nko kudakurikirana imyubakire y’inzu z’abagenrwabikorwa, imicungire y’inkunga z’ingoboka, kutanoza gahunda ya Girinka, gutinza ubufasha bugenerwa abanyeshuri n’abarwayi bivuriza hanze n’andi.

Umwaka w’ingengo y’imari 2018-2029 warangiye tariki ya 30 Kamena 2029, ariko igenzura ryawo ryagejeje muri Mata 2020, aho ibigo n’imishinga 165 byagenzuwe . Muri rusange amafaranga yakoreshejwe mu buryo budahwitse yariyongereye, kuko yavuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018; akaba miliyari 8.6 mu 2019. 

Ikigega FARG nticyabashije gushyira neza mu bikorwa imyanzuro n’inama cyagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu 2018, kuko cyabikoze ku ijanisha rya 28 %.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *