Gicumbi : Mu murenge wa Giti  bahangayikishijwe no kutagira amazi meza.

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Abaturage bo mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe no kutagira amazi meza kubera  ikibazo cy’imisozi miremire. Ubusanzwe ngo   bifashisha  isooko ya Ruhondo  iherereye mu mubande ariko na none ngo avoma umugabo agasiba undi kubera inkomati , byongeye kandi ngo ni na kure cyane kuko ugiye kuvoma yo amazi   akora urugendo rw’ amasaha  hafi abiri.

Ababyeyi bavuga ko kutagira amazi bibabangamiye cyane kuko ngo n’umwana wagiye kuvoma ubwo uwo munsi asiba ishuri.

Nikuze Marie Chantal ni umwe muri abo baturage agira ati “ Dufite ikibazo cy’amazi kuko n’ibirohwa dukoresha mu ngo iwacu,  tuyavoma kure cyane mu mubande aho uwagiye kuvomayo akoresha amasaha abiri ndetse n’iyo abana bacu bagiye kuvomayo , basiba ishuri kuko havoma  ufite intege kubera inkomati[ umuvundo], yanayazana , akaza ananiwe  bityo , ntajye ku ishuri. Ubwanjye, iyo ngiye yo ngenda saa cyenda z’ijoro nkagaruka mu rugo saa moya za mu gitondo kandi narushye cyane ku buryo nta kindi nshobora kongera  gukora.“

Mugenzi we,  Mushumba Jean de Dieu we agira ati “ Muri uyu murenge wose, tuvoma isoko ya Rushinya mu kagari ka Gatobotobo  ariko kugerayo  ni ugukoresha iminota nka 45 ujyayo,  kugaruka bikaba isaha n’igice kuko aba ari uguterera umusozi. Tworoherwa iyo imvura yaguye tukareka ayo ku nzu  akaba ariyo dukoresha ariko igihe cy’impeshyi  turahangayika cyane. Tubonye amazi muri uyu murenge  byaba ari igitangaza, yewe   ni  nka [Manu] Imana yaba iduhaye.”

Aganira na VALUE NEWS, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix  yahamije aya makuru,  avuga ko aka karere gafite ikibazo cy’amazi meza ariko by’umwihariko  umurenge wa Giti akaba ariwo  ubabaye  cyane kurusha iyindi. 

Akomeza avuga ko abaturage basaga ibihumbi 48 bo mu karere ka Gicumbi , bazagezwaho amazi meza muri gahunda mbaturabukungu 2017-2024  ku buryo bazava ku kigero cya 77%  aka karere  kariho kakazageza ku100% mu mwaka wa  2024.

Gusa yabwiye VALUE NEWS ko  muri uyu mwaka wa 2020 hari gahunda  yo gukwirakwiza amazi meza mu karere hifashishijwe umuyoboro  mugari  wa Murama -Rwamiko  uzageza amazi meza ku baturage  ibihumbi mirongo ine n’umunani (48.000) mu  mujyi wa Gicumbi ariko ngo kubera  umwihariko  uri mu murenge wa Giti , aho byagaragaye ko amazi atagera neza ku baturage , hatekerejwe undi muyoboro (Extension) kugira ngo n’abaturage b’uyu murenge , babone amazi meza bitarenze ukwezi kwa Kanama 2020.

Agira ati “ Nk’akarere , ubu turi mu rugamba rwo kwesa umuhigo wo kugeza amazi meza ku baturage, tukava ku kigero  cya 77%  tukuzuza 100%  ariko nkuko twabivuganye n’abafatanyabikorwa nuko hazajyaho undi muyoboro ugomba kugeza amazi  meza ku baturage b’umurenge wa Giti  ku buryo  mu kwezi kwa Kanama 2020, umuhigo  wo kugeza amazi meza ku baturage , twazaba twawesheje  ariko atari uwo muhigo gusa ahubwo  tuzanasubira inyuma dusane n’indi miyoboro  yari isanzwe  mu rwego rwo kuyibungabunga.”

Ikigega cy’amazi kiri kubakwa mu murenge wa Giti 

Uyu muyobozi w’akarere ka Gicumbi  Ndayambaje Félix yakomeje agaragariza VALUE NEWS zimwe mu mbogamizi bagiye bahura nazo bigatuma batuzuza  intego yo kugira amazi meza 100%  mu baturage harimo no kudatura neza ku midugudu.

 Agira ati “ Uburyo  amazi atangwa bimeze nk’amashanyarazi  kuko iyo utanze amazi ukagarukira ahantu byanze bikunze abatuye hirya yaho, nabo baba bayakeneye bikagenda biba uruhererekane ariko imbogamizi tugenda tugira kuri iyi miyoboro y’amazi ni uburyo bw’imiturire  tugomba kunoza  kuko uburyo abaturage batuye  ni uburyo butatanye cyane. Muri gahunda ya Leta rero nuko batura ku midugudu  ni nacyo tubakangurira kuko iyo batuye ku midugudu, kubagezaho ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi  birihuta kandi ni nabyo tubashishikariza.”

Ku bufatanye hagati y’akarere ka Gicumbi n’abafatanyabikorwa  batandukanye barimo  World Vision , Water for people  ndetse na WASAC  , biteguye gukorana nk’abitsamuye ku buryo mu mwaka wa 2024 , abaturage bose  bazaba barabonye amazi meza cyane ako aka karere gahagaze ku kigero cya 77%   mu kugira amazi meza. 

Nkuko umuyobozi w’akarere  ka Gicumbi  Ndayambaje  Félix yabitangarije  VALUE NEWS ngo muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza, hateganijwe  gukorwa imiyoboro icyenda izubakwa mu ngengo y’imari  ingana na miliyari eshatu(3.000.000.000 frw)  z’amafaranga y’ u Rwanda, harimo imiyoboro izubakwa mu mujyi wa Gicumbi  izatwara miliyari 2 mu gihe undi wo mu murenge wa Giti uzatwara miliyari imwe (1.000.000.000 frw).

Biteganijwe ko hirya no hino mu gihugu , hifashshijwe gahunda  mbaturabukungu  ngo abaturage bagomba kuba bagejejweho amazi meza mu mwaka  wa 2024, aho buri muturage  wo mu cyaro azaba avoma amazi mu metero magana atanu  avuye iwe mu rugo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *