Kamembe  :Babangamiwe n’ ubwiherero bw’ isoko rishya budakoreshwa

Ingabire Rugira Alice

 

Abacuruzi baciriritse bajyanywe mu isoko rishya riri ahazwi ku izina rya “La petite colline” babangamiwe no kuba ubwiherero bwubatswe muri iri soko budafungurwa ngo bukoreshwe. Ibyo bigira ingaruka zitari nziza kuko babura uko bigenza bakiherera mu gihuru kiri imbere yabwo, ibi bikaba bibateye Impungenge ko bashobora guhura n’indwara zituruka ku mwanda.

Ubwiherero burahari bwuzuye ariko  ntibukoreshwa ngo hakenewe kubanza kubutaha ku mugaragaro

Uwitwa Iyakaremye Francine acururiza muri iri soko, aragira ati”tubangamiwe no kutagira ubwiherero kandi buhari , icyo batubwiye nuko ngo buzabanza gutahwa ku mugaragaro , twagaragaje Ikibazo dufite ntibakitaho iyo dukubwe twifashisha igihuru gihari, tukabikemura “

Mukamugema Bedtime nawe acuruza muri iri soko yunzemo ati”Kuba tubona ubwiherero bwuzuye busobanutse bufunze biratubabaza , twibaza Impamvu batuzanye mu isoko ritagira ubwiherero bikatuyobera , twifashisha ubwo muri etage mu isoko rinini, hari ubwo ureba gusiga Ibicuruzwa byawe cyane ko tutaramenyana neza waba wumva ushaka nko kwihagarika ukabirangiriza muri kiriya gihuru , kuko tuba turi urujya n’uruza dushobora kwanduzanya indwara kandi tudasize n’abatugana , kuko umwanda ntutana n’isazi hari ubwo zava kuri uwo mwanda zikaza kuri ibi bicuruzwa dore ko ducuruza ibiribwa.”

Uwase Zawadi nawe ucuruza imbuto muri iri soko avuga ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid19 batari bakwiye gushyirwa mu isoko ritagira ubwiherero.

Agira ati”Iri soko twatangiye kuri koreramo kuva Covid19 yatangira, n’ukuvuga ngo tumaze icyo gihe cyose nta bwiherero dufite , ikibabaje nuko turi mu bihe bigoye bisaba kunoza isuku tuba twumva dusabwa gukaraba intoki buri mwanya ndetse tukabikora tuvuye mu bwiherero , iyo bwije twiherera mu gihuru ubirangije agaruka gucuruza ubwo hakabaho guhererekanya umwanda gutyo, twabajije impamvu buriya bwiherero budakoreshwa bavuga ko bategereje kubumurika , tugasanga byazakorwa kera kandi dukomeje gukora gutya ahatari ubwiherero twahura ibibazo bituruka ku isuku nke muri uyu mujyi.”

Icyo gihuru kiri iruhande  rw’ isoko nicyo cyahindutse ubwiherero bwa bamwe 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko ikibazo cy’ubu bwiherero kizakemuka birarenze iminsi itatu

Yagize ati“Ni byo koko ubwiherero bwa ririya soko bwari bugitunganywa kuburyo hashije iminsi itatu bwuzuye bwari bukiri mu maboko ya rwiyemezamirimo , ariko ikibazo cyabwo kiraba cyakemutse bitarenze iminsi itatu, gusa abazabukoresha bazasabwa ikiguzi kugirango imicungire yabwo igende neza.”

Iri soko rishya ricururizamo abasaga 350 bafite igishoro giciriritse , yaba abarigana n’abarikoreramo bavugako kuba ubwiherero bwaryo budakora bibateye Impungenge zishobora guturuka ku mwanda ariyo mpamvu bifuza ko ubwiherero bwuzuye buri muri iri soko bwafungurwa bagakora bizeye isuku ihagije..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *