Musanze :  Gas yaturitse ikomeretsa  umwana bikomeye

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, gazi yaturitse  mu muryango w’uwitwa Nsabimana Fabrice  maze hashya umwana umwe bikomeye mu mutwe n’ibiganza byombi  ndetse n’inzu barimo  irangirika bikomeye.

Uyu mwana yakomerekejwe na gas yaturitse ubwo bari bagiye guteka 

 Nsabimana Fabrice  ari nawe nyir’urugo rwabereyemo ibi byago avuga ko ibyo byabaye mu ma saa mbili y’ijoro.Agira ati “ubwo abana biteguraga guteka ibyo kurya, bageze ku gicupa cya Gaz bavuga ko yanze gufunguka, ndababwira ngo nibareke mbafashe. Nkigera ku gicupa cya gaz ngize ngo ndafungura numva bindushije imbaraga aribwo nahise nirukanka gufata akana gatoya kari mu cyumba ari nako mbwira n’abandi guhunga. Uko twahunze dusohoka munzu niko nacyo cyakomeje guhembera umujinya wacyo kiraturika ariko tubasha kukirokoka uretse umukobwa w’imyaka 15 wahiye mu mutwe n’ibiganza byombi.”

Nsabimana Fabrice n’umubabaro mwinshi ku bw’ibyamubayeho n’umuryango we arasaba inzego z’ubuyobozi kumugoboka kuko uretse no kuba afite umwana wahiye n’inzu ubwayo yangiritse kuko igisenge cyavuyeho.

Agira ati ” Iyi nzu ni iyo nakodeshaga kandi igomba gusanwa kuko ntayibamo imeze gutya kandi na nyirayo sinayimuha imeze itya kandi yarayimpaye ari nzima. Ndi uwo gutabarwa vuba kuko imvura iguye n’umuyaga mwinshi iki gisenge yahita igitwara, bigakomera kurushaho.”

Umwe mu bacuruzi ba Gaz mu mujyi wa Musanze wavuganye na VALUE NEWS akanga ko amazina ye atangazwa yavuze ko gutunga Gaz bisaba kwitwararika kandi ugize ikibazo akagana uwayimugurishije akamufasha.

Yagize ati ” Iyo umuntu atuguriye Gaz nk’umukiriya,  tumwigisha uko ikoreshwa, tukamusaba kuyirinda abana kandi yabona aho icupa ryangiritse[ Ryatobose Gaz izamuka] tumubwira guhita afunga iryo cupa rya Gaz yirinda ko byahura n’umuriro noneho bigateza impanuka, bityo akagana uwamugurishije akajya kumufasha byaba na ngombwa akamuhindurira iryo cupa ryangiritse.”

Inzu nayo yangiritse kubera gas yaturitse 

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yabwiye VALUE NEWS  ko iyo umuturage agize ikibazo aba ari Akarere kakigize bityo asaba abaturage kujya bitwararika ibikoresho nk’ibi.

Ati ” turasaba abaturage kujya bitwararika bubahiriza amabwiriza baba bahawe n’ababagurishije ibyo bikoresho cyane ko ntawe ukigura adahawe amahugurwa y’uburyo gikoreshwa. Niyo mpamvu bakagombye kujya bubahiriza amabwiriza baba bahawe.”

Ku kibazo cy’icyo ubuyobozi bwafasha uyu muryango, Umuyobozi w’Akarere  yavuze ko ubufasha bwa mbere ari ubutabazi ariko ko n’ibindi byarebwa.

Agira ati ” Burya na [Waramutse iraguma] kuko ikibazo twakimenye umuturage turamusura turamuhumuriza, gusa icyo twabafasha cya mbere ni ukubahugurira kujya bitwararika ibikoresho nk’ibi bishobora guteza impanuka isaha ku isaha ariko na none nk’ubuyobozi nti twakwirengagiza ingorane umuturage aba yagize kuko iyo azigize ni akarere kaba kazigize. Ubwa twareba uko twamwegera tukareba icyo twakora.” 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *