RTDA mu mboni y’umugenzuzi, amakosa yagaragaye mu mishinga yo gukora imihanda 

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2019, hagaragaramo amakosa mu mishinga y’ikorwa ry’imihanda. Iyi mishinga ikuriwe na RTDA, ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda. Hari kwishyura amafaranga y’ikirenga, kunyuranya n’amategeko, gusiga abaturage mu manegeka, imirimo yagiye itinda kurangizwa, ndetse n’abakora mu mihanda badafite ubwirinzi buhagije.

Miliyoni 89 zishyuwe zirenga ku yateganijwe mu masezerano

Aya mafaranga yatanzwe ku mushinga wo gusana umuhanda Ngororero-Mukamira. Amasezerano yo kuwusana yakozwe tariki 26 Nzeri 2008, hagati ya MININFRA na kampani y’abashinwa (SNCTPC), ku mafaranga miliyari 19 (19,393,314,098). Aya masezerano yaje kuvugururwa kabiri, hiyongeraho miliyari zisaga enye, ubwo yose hamwe aba 23,188,802,196.  Ariko ubugenzuzi bwasanze RTDA yarishyuye 23,278,122,976; bivuga ko harenzeho Frw 89,320,780

Abakora ku muhanda wa Gahanga nta bwirinzi bafite

Ni umushinga wo gukora ibilometero hafi 14, baagura umuhanda  SONATUBES-GAHANGA-AKAGERA ukagarukira ku kiraro kigana Bugesera. Uyu mushinga washyize mu bikorwa 34% gusa by’inama wagiriwe n’umugenzuzi mukuru. 

Mu igenzura rya tariki 11 Werurwe 2020, basanze abakozi nta bwirinzi bafite: nta birindantoki(gants) nta gapfukamunwa, nta ngofero(casques) cyangwa inkweto zabugenewe.

Uyu mushinga wa miliyoni 53,954,298.5 z’amadolari (hatabariwemo TVA), amasezerano yawo yasinywe hagati ya RTDA  na kampani y’abashinwa China Road, tariki ya 21 Werurwe 2019. 

Kunyuranya n’itegeko havugururwa amasezerano

Ingingo ya 40 y’itegeko n°62/2018 ryo kuwa  25 Kanama 2018 yigenga itangwa ry’amasoko, ivuga ko amasezerano avugururwa rimwe risa. Gukenera ko yongera kuvugurwa biba ari ikimenyetso cy’uko harimo imikorere mibi.

Nyamara mu mushinga wo gusana umuhanda Rubengera-Gisiza (Kivu-Belt), RTDA yavuguruye amasezerano incuro ebyiri. Ubundi yagombaga kurangira tariki 28 Kamena 2019, nyuma bayongerera amezi abiri biba Kanama, barongera bayashyira mu Ukwakira. Umugenzuzi asanga hagize amakosa agaragara muri uyu mushinga hakitabazwa inkiko, ntihaboneka itegeko rirengera RTDA. Gusa uyu mushinga wabashije gushyira mu bikorwa 34% by’inama wagiriwe. 

Ikindi  uyu mushinga nawo wagaragayemo ubukererwe mu gukora uriya muhanda, ku buryo igihe bavuganye n’umuterankunga nikirenga bizagira ingaruka: azisubiza amafaranga atarakoreshejwe, ibikorwa bisigaye byishyurwe na Leta kandi itari yarabiteganije. Muri ibyo bikorwa, umugenzuzi avugamo igihembo cy’abakurikirana imirimo (supervising company ).

Abaturage ba Nyamagabe basizwe mu manegeka

Isanwa ry’umuhanda Huye-Kitabi uciye Nyamagabe, rikorwa na kampani y’abashinwa China Road. Ni umuhanda wa kilometero 53.

Mu ikorwa ry’uyu muhanda, igenzura ryasanze abawuturiye baragiye basigwa mu manegeko. Inzira n’imihanda bijya mu ngo z’abawuturiye ntibyatunganijwe, bityo bishobora kubagiraho ingaruka, cyangwa nabo ubwabo bakangiza umuhanda bishakira inzira. 

Ikindi ni uko ikorwa ry’uyu muhanda ryangije ugana mu Cyanika, kandi igenzura ryakozwe utarasanwa, bityo abawukoresha bakaba babangamiwe.

Muri Nyamasheke, ibikorwa byaradindiye

Ni umushinga wo gukora imihanda isanzwe, wo wubahirije 67% by’inama wagiriwe n’umugenzuzi. Imirimo yo gusana no kongera imihanda mu karere ka Nyamasheke yaradindiye, kuko aho kurangira tariki ya 28 Gashyantare 2019, abagenzuzi bahageze tariki ya 29 Kanama 2019 (nyuma y’iminsi 182 ) ariko basanga imirimo itararangira.

Raporo yatanzwe n’abakurikirana uyu mushinga muri Gicurasi 2019, yagaragazaga ko imirimo igeze ku kigero cya 65.7%. 

Harimo iyo gukora ibilometero bine (Kamiranzovu- Gitwa- Ryarutungura ) basanze ikirimo gukorwa (kumena itaka, gutsindagira, kuringaniza no gukora imiferege y’amazi). Ndetse n’ibindi bilometero 17 (Kiyoga-Muraza-Vugangoma-Nyakabingo-Rupango)  nawo ni uko.

Ibikorwa bishamikiye ku muhanda biteza imbere abaturage nabyo byari bitararangira. Birimo ibyumba by’amashuri 13, udusoko 3 n’ihunikiro, byatwaye miliyoni.

Abagenzuzi basanze imwe mu mirimo yo kubyubaka igikorwa, indi itaratangira. Iyo ni nko gusiga irangi, gushyiramo amazi n’umuriro ndetse n’ibikoresho (intebe).  Ihunikiro ryo mu murenge wa Macuba ryo basanze ritaranakingwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *