Karongi: Uwabonye zeru mu kizamini cy’akazi yasohowe ku malisiti afite 16

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Amwe mu makosa umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze mu karere ka Karongi, harimo no kutubahiriza amategeko agenga ishyirwa mu mirimo ry’abakozi ba Leta. Havumbuwe umukandida wahataniraga umwanya wa Gitifu w’akarere abona zeru ku rupapuro, maze mu gutangaza abatsinze bamuha 16.

Andi makosa arimo nko kudatangaza abazakora ikizamini cy’akazi, kutabika impapuro z’ibizamini, kudatanga raporo y’uko ibizamini byakozwe no gutangaza amanota anyuranye n’ari ku mpapuro zakoreweho.

Gushyira mu mirimo abakozi ba Leta bigengwa n’iteka rya Perezida n°144/01 ryo kuwa 13 Mata 2017. Ubwo abagenzuzi bageraga mu karere ka Karongi basanze iri teka ritubahirizwa, ahubwo hakorwa ibinyuranije naryo.

Uwabonye zeru yahawe 16

Itangazwa ry’amanota y’abakoze ku mwanya wa Gitifu w’akarere ryajemo urujijo abagenzuzi batumva, kuko amanota yatangajwe hari aho adahura n’ari ku mpapuro za bamwe mu bakandida.

Abagenzuzi barebye impapuro zakoreweho, basanga uwakoze yitwa EK03 (code yakoreyeho) yabonye zeru; ariko mu kuyatangaza akarere kamwandikiraho  16.5 yose.

Hari n’abandi bakandida batagize icyo bandika ku mpapuro zabo, ariko mu gutangaza abatsinze bakandikirwa amanota. Ibi rero bitera abagenzuzi kwibaza niba ibyavuye muri ibyo bizamini byakwizerwa, cyane ko wasanga bamwe muri abo bakandida bari mu kazi bapiganiye cyangwa akandi mu karere.

Ibi kandi bijya gusa n’ibyabaye ku mwanya w’ushinzwe amazi n’isukura, aho umukandida WS015  yongerewe inota rimwe n’igice akagira 25 aho kuba 23.5 nk’uko yanditse ku rupauro yakoreyeho. Hari n’abandi babiri, ubugenzuzi bwasanze amanota yabo yaragabanijwe aba make ugereranije n’ari ku mpapuro zabo.  Umukandida WS022 yabonye  amanota 23 ku rupapuro, ariko batangaza 21;  naho WS028 yari yabonye 18.5 bamukata atanu ahabwa 13.5 yonyine.

Umugenzuzi ati, “ ibi rero byo kudafata abakandida kimwe, nibyo bivamo gutanga akazi bitanyuze mu mucyo; kandi bituma inzira yose yo gushyira abakozi mu manya ikemangwa”.

Kudatangaza urutonde rw’abakandida no gutinza raporo

Aka karere kagaragayemo gutinda gutangaza urutonde rw’abakandida, no gutinda gutanga raporo y’itangwa ry’akazi.

Urutonde rwatangajwe ku bakoze ikizamini bahatanira ubugitifu bw’akarere ka Karongi, rwajeho abantu 42 nyamara urutonde rw’abakitabiriye ruriho 44.

Mu bisobanuro byatanzwe, havuzwe ko abo babiri bari babonye ubusa (zeru), ngo kuko impapuro zabo ntacyo banditseho.

Ibi bitanga icyuho cyo kwibaza niba bariya babiri barakoze ikizamini koko, cyangwa niba batarasinyiwe ku rutonde rw’abaje ariko ntibaboneke. Ni ikimenyetso cyo kudakorera mu mucyo.

Ubuyobozi bw’akarere ntibugaragaza impapuro zakoreweho ibizamini bya ba Gitifu b’Utugari, nyamara biteganywa n’ingingo ya 36 ya ririya teka. Ivuga ko “Impapuro zakoreweho ibizamini byanditse, amajwi cyangwa amashusho yafashwe hakorwa ikizamini mu buryo bw’ikiganiro bibikwa n’urwego rwakoresheje ibizamini mu gihe kitari munsi y’amezi atandatu (6) byibuze, uhereye umunsi ibyavuye mu bizamini bitangarijweho”.

Naho ingingo ya 10 y’iri teka, iteganya iminsi urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini cy’akazi rutangarizwa. Igira iti, “Gutoranya abakandida bazakora ibizamini bikorwa mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye ku itariki ntarengwa abakandida bagomba kuba batangiyeho amadosiye asaba akazi”. Abagenzuzi rero basanze uku gutinda kwarabayeho mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 98 na 194.

Ingingo ya 37 yo ivuga ko raporo y’itangwa ry’akazi ishyikirizwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta. Igira iti, “Ikigo gishaka umukozi, nyuma yo gukoresha ibizamini no kubikosora, gishyikiriza Komisiyo raporo mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi”.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *