Musanze : Gitifu  wa Cyuve yitabye urukiko asabirwa gufungwa by’agateganyo  iminsi 30.

Yanditswe na Setora Janvier 

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye  rwa Musanze,  bwasabiye  uwari Umunyamabanga nshigwabikorwa  w’murenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be 3 aribo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas , abakozi b’urwego rwa DASSO 2  Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan  na Nsabimana Anaclet  ko baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Musanze mu gihe iperereza ku cyaha bakekwaho cyo gukubita no gukomeretsa  ku bushake  Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste cyigishakirwa ibimenyetso  binyuze mu iperereza .

Ni urubanza rwatangiye ku saha ya sa tatu na makumyabiri (9h20′) ubwo urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwinjiye ruhagarariwe na Perezidante w’iburanisha Madame Mukambaraga Jeanne n’umwanditsi w’urukiko Mukeshimana Médiatrice mu gihe ubushinjacyaha bwari buhararariwe na Bukirande Buseruka John na Hagenimana Edouard. Hari kandi n’abunganizi b’abaregwa aribo Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel na mugenzi we  Kamanzi.

Abaregwa bose bakimara kugera imbere y’urukiko , ubushinjacyaha  bwahawe ijambo ngo busobanure icyo bazaniye Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be mu rukiko maze ubushinjacyaha  bugaragaza ku bubakekaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.

Mu mvugo z’ubushinjacyaha ziherekejwe n’amajwi , amashusho  n’amafoto byafashwe ubwo icyaha cyakorwaga kuwa 13 Gicurasi 2020  kigakorerwa mu mudugudu wa  Karunyura ,Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve , ubushinjacyaha bwagaragaje imikorere y’icyaha  hifashishijwe  ikoranabuhanga  herekanwa amajwi n’ amashusho ( Audio-Visuelle) n’amafoto, aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be bagaragaye bakubita kandi bandagaza bambika ubusa ku mugaragaro Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste ndetse n’inyandiko ya muganga igaragaza ububabare bwa Nyirangaruye Clarisse bugeze kuri 80% mu gihe musaza we  Manishimwe Jean Baptiste afite 10%.

Bityo, ngo  kubera  impamvu zikomeye zibahamya icyaha n’impungenge z’uko barekuwe bashobora gutoroka ubutabera ,  kubangamira iperereza  ndetse n’icyaha baregwa kikaba gihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, ubushinjacyaha  bushingiye kandi  ku ngingo ya 74, 75,76, 77 z’itegeko nimero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha bwasabye urukiko ko rwafunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze  abaregwa bose .

Bahawe umwanya ngo biregure kubyo baregwa n’icyo bavuga ku mpungenge n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha , umwe ku wundi,  bose bavuze ko batemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ahubwo ko bakubise ku mpamvu zitandukanye.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul ati ” Nubwo namukubise sinari nabigambiriye kuko naje nje gutabara Dasso bari bariye amenyo noneho biba ngombwa ko nkubita inkoni Nyirangaruye Clarisse mu rwego rwo kumucyaha no kumukanga ngo arekure uwo yari yariye amenyo”.

Tuyisabimana Jean Léonidas we yagize ati ” Icyaha sincyemera kuko ntawe nigeze nkubita. Naho ku mpungenge z’ubushinjacyaha, sinatoroka ubutabera kuko mfite umwirondoro uzwi kandi ndatuye.”

Dasso Abiyingoma we yagize ati ” Nubwo nari mpari, ntawe nakubise ahubwo nagaragaye mu mashusho ntabara mugenzi wanjye Nsabimana Anaclet bari barumye, bityo ndasaba gukurikiranwa ndi hanze kuko ntatoroka kubera ko nta cyaha nakoze”.

Ni mugihe mugenzi we Nsabimana Anaclet yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko agahakana avuga ko atagikoze  k’ubushake nk’uko ubushinjacyaha bwabishimangiye.

Agira ati ” Nibyo narakubise ariko si kubushake ahubwo nabikoze kubera ko nari ndi kuribwa kuko Nyirangaruye Clarisse yari yandumye. Naho ku mpungenge z’ubushinjacyaha , sinatoroka kuko icyaha nakoze ndacyemera  ahubwo naburana ndi hanze kuko ngomba no kujya mfata imiti yo kwirinda kuko uwandumye muganga yamusanganye uburwayi.”

Urukiko rumaze kumva abaregwa bwahaye umwanya abunganizi  babo Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel wunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Me Kamanzi nawe wunganira Sebashotsi Jean Paul, Tuyisabimana Jean Léonidas, Nsabimana Anaclet na Sylivan Abiyingoma Nsanzumuhire

Bombi bahurije ko abo bunganira barengana ibyo baregwa nta bushake babikoranye basaba urukiko ko baburana bari hanze  byaba na ngombwa bagatanga ubwishingizi .

Uru rubanza rw’ifunga n’ifungura  rwapfundikiwe ku isaha y’isaa sita zuzuye, rukazasomwa kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Gicurasi 2020 saa mbiri za mu gitondo ku rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *